Abahinzi b’umuceri barenga 800 bibumbiye muri koperative Dufatanye Kagano, bawuhinga mu gishanga cya Kamiranzovu mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, baravuga ko barambiwe gukomeza kugaraguzwa agati n’abayobozi babo babakenesha aho kubateza imbere, imisanzu ya hato na hato bakwa ntibamenye aho ijya, abana babo bakifuza umuceri kandi bawuhinga kuko batemererwa kuwuryaho, n’ibindi,bakifuza kwibonanira imbonankubone na Meya Mukamasabo Appolonie bakamutura agahinda kabo.
Mu bindi ngo bifuza kubwira umuyobozi w’aka karere harimo kuba batagira uruhare ku giciro bahabwa, ugasanga kiri hasi y’icy’ifumbire yatumbagiye cyane ntibagire kivugira, guterwa n’ibiza ntibagire icyo bahabwa kandi bakurwaho akayabo ka buri gihe ngo ni ay’ibiza ,kuba n’abayobozi bo kukarere babasuye biganirira n’abateguwe abafite ibibazo bagahezwa, bakumva abaganirije akabyumva hari icyavamo cyahindura imibereho yabo.
Bavuga ko bahisemo gushyira ibibazo byabo hanze kuko babonaga babigaragariza abayobozi babo ntibagire icyo babikoraho, basaba kuganira n’inzego z’umurenge n’Akarere ngo bazigezeho akababaro kabo,zanaza ubuyobozi bugategura abaza gushima gusa bitwa ko bahagarariye abahinzi ariko mu by’ukuri bahagarariye abo bayobozi ba koperative babanyunyuza imitsi,bagahabwa insimburamubyizi bagataha abayobozi uko baje ntihagire ikigaragara bagenda bakemuye, bakavuga ko Meya abasuye, akanazana uwo rwiyemezamirimo bagurishaho umuceri batarigera baca iryera, bakaganira n’abahinzi bose,atari abateguwe gusa, hari byinshi bakemurirwa.
Uyu ati: “Dufite ibibazo byinshi cyane twabuze uwo dutura kandi Meya Mukamasabo yiyamamaza yari yatubwiye ko natorwa azajya atwegera akadufasha gukemura ibibazo dufite bituzitira mu iterambere, birimo ibyo duterwa n’abayobozi bacu, nko kuba hari amafaranga 8 ku kilo cy’umuceri dukurwaho tukayoberwa irengero ryayo, ayo dukurwaho ngo ni ay’ibiza nyamara byadutera bikatwangiriza imyaka ntitugire icyo duhabwa, twanagihabwa ntikibe gikwiranye n’ibyo twatakaje n’ibindi byinshi twamubwira.”
Arakomeza ati: “Ikitubabaza ni uko nk’iyo hari umuyobozi wo ku karere uje,hategurwa abavugana na we bahabwa insimburamubyizi, ntatuvugire agashima gusa bagataha bazi ko nta kibazo, abahinzi nyirizina twirirwa muri iyi mvune ntitumuce iryera, tukifuza ko Meya twitoreye yamanuka nk’uko Nyakubahwa perezida wa Repubulika ahora asaba abayobozi kumanuka bakegera abaturage, akaganira n’abahinzi bose uko barenga 800,akumva ibibazo byacu.’’
Uyu mugore na we ati: “Birababaje kubona duhinga umuceri abana bacu bakawifuza, tukajya kuwugura ku bilo nk’abandi n’imvune tuba twaravunitse tuwuhinga, ngo ntibaduha uwo dushyira abana kandi ari twe wavunnye.
Kuva natangira guhinga umuceri muri iki gishanga nta n’inkoko ngira mu nzu, n’inzu igiye kungwaho,nta kenda,nta gakweto,nta shinge nta rugero, nyamara abayobozi bacu bibera mu bitabashwa, ayo badukuraho nta n’ubwasisi baraduha, ufite ikibazo cy’amafaranga y’ishuri y’umwana kugira ngo bazayamugurize nibura azayishyure biragoye.
Igiciro duhabwa n’adukurwaho ntaho bihuriye, mbese tumeze nk’abacakara ku buhinzi bwacu ntitwatinya kubivuga,nta jambo tubufiteho, byose bigaterwa n’uko nk’abahinzi duhezwa mu kuvuga ibibazo byacu, n’abitwa ko baduhagarariye ntibatuvugire.’’
Bavuga ko bifuza ko bajya bahabwaho uwo bashyira abana aho kujya muri koperative wose uko wakabaye, amafaranga y’umurengera bakurwaho batumva ibyayo akavaho, abayobozi bakagira igihe cyo kugirana inama n’abahinzi bose,uvuze ikimubangamiye ntarebwe ay’ingwe n’abayobozi be, rwiyemezamirimo baha umuceri wabo bakamumenya, koperative ikaba iyo kubateza imbere no kubavuganira aho kubanyunyuza imitsi, bakamenya irengero ry’ayiswe imari shingiro batanze batazi icyo akora, abarara banyagirwa bagafashwa kubakirwa,n’ibindi.
Umuyobozi w’iyi koperative, Ngendahimana Claude, yemera koko ko igiciro bahabwa ku kilo cy’umuceri ntaho gihuriye n’imvune bawugiraho n’ayo batanga ku ifumbire, abahinga imirima mito bagahoramu bukene bukabije,kubona akambaro,ibikoresho by’ishuri by’abana n’aho gutura bikaba ingorabahizi , agasanga inzira ikiri ndende ngo umuhinzi w’umuceri azatungwe bigaragara n’ibiva mu miruho ye.
Ku byo bamushinja byo kutabazanira abayobozi ngo babaganirize, kutabaha ku muceri wabo ngo bashyire abana n’amafaranga menshi bakurwaho batazi harimo 8 ku kilo n’ayitwa ngo ni ay’ibiza nyamara bahura na byo bagahabwa intica ntikize, ati: “Icyo kutabatumiriza abayobozi tugiye kugikemura kuko baganiraga n’ababahagarariye tukumva bihagije,ariko ubwo COVID-19 igenda igabanya ubukana tuzabikora.
Ku mafaranga bakurwaho bavuga ko batazi ibyayo, n’ayo y’ibiza, twajyaga tuyabwira ababahagarariye mu nama y’inteko rusange tukibwira ko ubutumwa bwabagezeho,ariko na byo tugiye kujya tubibibwirira,icyo kutarya umuceri wabo, bakawugura nk’abandi bose na cyo tugiye kugiha umurongo ntibizasubira.’’

Umuyobozi w’aka karere, Mukamasabo Appolonie, avuga ko ibibazo byabo abizi kandi batabifite bonyine, bisa mu bahinzi b’umuceri mu gihugu hose, cyane cyane icy’igiciro kidahuye n’imvune bavunika, bakazakorana n’inzego zibishinzwe n’abanyenganda kugira ngo ibyifuzo by’abaturage byumvikane, harebwe uburyo ikiva mu musaruro cyahura n’imvune zabo.
Ku byerekeranye n’amafaranga ya hato na hato bakurwaho, ati: “Uretse ay’ifumbire,ejo heza na mituweli, bakurwaho babyemeye, nta yandi bagombye gukurwaho, n’ibyo kutarya ku muceri wabo kandi ari bo uvuna ntibikwiye. Twabasuraga mu nteko rusange z’abaturage bose tukumva bihagije,ariko ubwo bifuza gusurwa by’umwihariko twumva tutasubiza inyuma icyifuzo cyabo kandi ari bo tubereyeho.’’
Iki gishanga cy’ubuso bwa hegitari 86 gihingwa n’abaturage 882, bikavugwa ko ubutaka ari buto cyane ugereranije n’ababuhinga, ngo ntibunasaranganijwe kuko usanga hari abahinga akarima gato abandi bahinga myinshi minini, umusaruro ukaba toni hagati ya 4,5 na 5 kuri hegitari, bakifuza nibura toni 8 kuri hegitari mu myaka mike iri imbere, umuyobozi wa koperative yabo Ngendahimana Claude akavuga ko hagikenewe imbaraga nyinshi ngo abahinzi bose bihaze,hakaba n’ikibazo cy’ahataratunganijwe, hapfa ubusa, bakifuza ko na ho hatunganywa hagahingwa, ubuyobozi bukanabakemurira ikibazo cy’ibiza gikunze kubibasira.



