Abahoze ari ba rushimusi b’inyamaswa n’ibindi bidukikije muri pariki y’igihugu ya Nyungwe mu karere ka Nyamasheke,bakabikurwamo na Leta,bakanahabwa imirimo mu rwego rwo kwiteza imbere no kubungabunga iyi pariki bahoze bangiza, bavuga ko aho bakuriwemo bagahabwa imirimo,nta wahirahira ngo ayangize bareba.
Baganira na Bwiza.com, bamwe mu bagabo n’abagore bagaragaraga muri ibyo bikorwa, bavuga ko bakuwemo bakabumbirwa muri koperative Kabeho Nyungwe igizwe n’abo bari ba rushimusi,kimwe n’abajyaga muri iyi pariki gucukuramo amabuye y’agaciro,gutemamo ibiti no kwahiramo ibyatsi, bose hamwe 62, ikaba ikorera mu kagari ka Banda, umurenge wa Rangiro mu karere ka Nyamasheke, bavuze ko batangiye kwangiza ririya shyamba kuva bafite imyaka 5 ubu bakaba barengeje imyaka 30,aho bakurikiraga ababyeyi babo gutega inyamaswa no kwikorera inyama zazo bazijyana mu ngo kuzirya, izindi bakazigurisha mu baturanyi babo batashoboraga kujya kuzishakira.

Ngo habagaho n’ abahakuramo ubuki, abatemagamo ibiti bakuramo inkwi,imbaho, imishingiriro y’ibishyimbo n’ibindi, hakaba n’abatwikaga ngo aho batwitse hazamere imboga bazisorome, uko bakura bagenda babimenyera kugeza muri 2002 bakuwemo.
Niyigaba Léonard,umwe mu bayobozi b’iyo koperative ati’’ Nyungwe twatangiye kuyangiza turi abana bato cyane,dukurikira ababyeyi bacu bajyaga gutega no guhigamo inyamaswa, n’ibindi bakoraga byo kwangiza ibinyabuzima birimo, tukanayitwika dushaka ko aho twatwitse hazamera imboga tukazisoroma, byose tukabikora kubera ubukene bukabije twabagamo no kumva ko nta kindi itumariye uretse ibyo twayikuragamo.’’
Yarakomeje ati’’ Nyamara nubwo twakuragamo izo nyama,ubuki n’ibiti tukabigurisha, twahoraga mu bukene bukabije kuko n’abo tubigurishijeho baraduhendaga cyane, ayo dukuyemo tukarara tuyanywereye agashira, twumva buri bucye tujya gushakamo ibindi, tuguma gutyo kugeza ubwo baduhagaritse muri 2002, badushingira koperative “Kabeho Nyungwe.’’
Arongera ati’’ Muri Kabeho Nyungwe turi abanyamuryango 62, abagore barimo ni 20. Abagera kuri muri twe 44 bari ba rushimusi b’inyamaswa,abasigaye bacukuragamo amabuye y’agaciro, gutemamo ibiti, gutashyamo inkwi no kwahiramo ibyatsi by’amatungo.

Dukuwemo,abarenga 40 twahawe akazi mu mushinga “Kageno Rwanda” ukorera muri kano kagari ka Banda, aho 24 muri twe tugemurira igikoma n’ibiryo abanyeshuri biga muri GS Banda,EP Gasanane n’ishuri ry’inshuke ry’abangilikani rifashwa n’uwo mushinga,yose ya hano mu I Banda.
Buri wese ahembwa amafaranga 2000 ku munsi cyangwa munsi yayo bitewe n’icyakozwe,abasigaye bagakora indi mirimo iba yabonetse bagahembwa bitewe n’uwo bahawe,abandi bakagahabwa muri pariki aho batunganya utuyira ba mukerarugendo bacamo,buri wese akorera amafaranga 1000 ku munsi.
Avuga ko byabagiriye akamaro gakomeye cyane kuko ubu buri wese afite amatungo atari munsi y’atatu magufi, banaherutse kugura ishyamba rya miliyoni 2 z’amanyarwanda, banafite kuri konti izindi hafi miliyoni 2, banamaze kwibonera amazu babamo,bakanabonera iby’ibanze imiryango yabo.
Bavuga ko ibyo byose bamaze kwigezaho bituma badashobora kwihanganira uwo babona ayangiza,cyane cyane ko inyungu babona zigera no ku bandi baturage,kuko nk’ugize icyo yejeje cyangwa umucuruzi baturanye bamugurira, iryo faranga rikabageraho bose.

Musabyimana Belancille ufite umugabo n’abana 5, avuga ko we n’abandi bagore ba ba rushimusi baherekezaga abagabo babo gutega no guhiga inyamaswa muri iriya pariki, bagenda mu matsinda,iyo bishe bakayibagira aho, bagacana bakabanza kotsa izo barya, izisigaye bakazitahana harimo n’izo bagurishaga, ariko ngo imyaka yose bamaze muri ubwo buzima ntibigeze bava muri nyakatsi babagamo kuko nta cyabateza imbere gifatika bakuragamo, bayivuyemo bamaze kubusezerera,batangiye ubuzima bushya bwo kuyibungabunga.
Ati’’ Aho mviriyemo nkabona akazi muri Kageno Rwanda, maze kwibonera ikibanza cy’amafaranga 700.000 hafi y’umuhanda nzatuzamo umwe mu bana banjye, twubatse iy’amategura ariko turi gushaka amabati ngo twubake iyagutse y’amabati, mbere tugishimuta inyamaswa twarabaga muri nyakatsi, none ubu ndagura imyambaro n’abana nkabambika.
Turoroye, turarya neza mu rugo, mbese tubayeho bitandukanye cyane na mbere, ni yo mpamvu nanjye ndashobora kwihanganira uwo nabona yangiza iri shyamba.’’
Bavuga icyakora ko bifuza kubakirwa umuhanda Banda-Winka, n’uwa Tyazo-Kamatsira-Banda, bagahabwa n’amashanyarazi kuko ibyo byombi kubibura bisubiza aka gace kabo inyuma, bikanabashyira mu bwigunge kuko nk’uku kutagira umuhanda bituma batabasha guhahirana neza n’abaturanyi babo ba Nyamagabe na Rusizi.
Umuyobozi w’umushinga Kageno Rwanda ukorera muri aka kagari ka Banda,wanahaye abenshi muri bo akazi mu rwego rwo kubakura mu gukomeza kwangiza iriya pariki,na wo ufite mu nshingano zawo kwigisha abaturage kubungabunga iriya pariki,Musabyiamana Elie, avuga ko kubakangurira kureka kuyangiza nta kandi kazi bahawe bitari gukunda,ari yo mpamvu,ku bufatanye n’urwego rw’igihugu rw’iterambere ( RDB) babahaye akazi.
Ati’’ Bahawe akazi hano iwacu,abandi bagahabwa muri Nyungwe mu gutunganya utuyira tunyurwamo na ba mukerarugendo.
Byatumye banadufasha kuyibungabunga, badufasha gushakisha abandi bayangizaga kuko babaga bazi neza uburyo bikorwa, abafashwe bagahanwa abandi bakihanangirizwa bitewe n’ibyo babaga bafatiwemo.
Kugeza ubu nubwo ibyo bikorwa bibi bitaracika burundu ariko byaragabanutse, kandi na bo ayo bahembwa mu mirimo tubaha arabateza imbere bifatika.’’

Umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere ( RDB) ushinzwe gukurikirana imicungire ya pariki z’igihugu,Ngoga Télésphore, avuga ko rushimusi atari uwica inyamaswa gusa, ko uwangiza ikirimo cyose aba ari rushimusi,aba bakaba barakoraga byinshi byangiza ririya shyamba, akishimira ko ubu babiretse ,babafasha kuribungabunga.
Ku muhanda Banda-Winka basaba, Ngoga Télésphore avuga ko gahunda yo kuwukora iri mu nzira kuko uretse n’abaturage,na RDB iwukeneye cyane ngo ufashe ba mukerarugendo mu gusura iyi pariki, undi muhanda basaba n’amashanyarazi batarabona,akavuga ko na byo,ku bufatanye n’izindi nzego zibishinzwe, bitazatinda kubageraho.
Pariki y’igihugu ya Nyungwe ni ishyamba ry’inzitane ryo mu misozi miremire,ni na ryo rigari muri Afurika rigifatanye. Igizwe n’ishyamba rya Nyungwe,Cyamudongo n’akandi ka Gisakura, ari ku buso bwa 1.019 km2.
Icyakora nk’uko bivugwa n’umuyobozi wa Kageno Rwanda,Musabyimana Elie, uretse guhabwa akazi kuri aba bahoze ari ba rushimusi no gukomeza gukangurira abaturage kuyibungabunga babereka akamaro kanini ibafitiye, inyungu zituruka mu bikorwa by’ubukerarugendo ( Revenue sharing) zitaratangira kubageraho nk’uko bikorwa ahandi, bigaterwa ngo n’uko bo bagiye babura ababigira imishinga yaterwa inkunga muri uru rwego, akizera ariko ko abashoramari bafite iyi pariki mu biganza bazabibafashamo na bo inyungu zituruka mu bikorwa by’ubukerarugendo zikabageraho.


