Ruhashya Francis warasiwe amaso yobi ku rugamba avuga ko yishimira ko amaraso yabo atamenekeye ubusa

Nyamasheke: Abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu bishimira ko ibyo baharaniye byagezweho

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu bo mu karere ka Nyamasheke, bavuga ko nubwo batakarije zimwe mu ngingo z’imibiri yabo kuri urwo rugamba, kuri iyi nshuro ya 28 u Rwanda rwizihiza umunsi wo kwibohora, bishimira ko ibyo baharaniraga, nk’ubumwe bw’abanyarwanda n’umutekano usesuye mu gihugu byagezweho, bakumva batararuhiye ubusa, bagasaba buri munyarwanda kurangwa n’umutima ukunda igihugu byagera n’aho kukimenera amaraso bibaye ngombwa.

Babivuze kuri uyu wa 3 Nyakanga, ubwo abagera ku 8 muri bo bashyikirizwaga ibyo bagenewe nk’ishimwe n’urugaga rw’abagore n’urw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi, Inama y’igihugu y’abagore n’iy’urubyiruko n’abandi banyamuryango ba FPR Inkotanyi muri aka karere,aho buri wese yagenewe amafaranga 100.000 y’amanyarwanda, hakavamo agurwamo itungo rigufi ashyikirizwa, andi akazayikenuramo mu bundi buryo.

Ruhashya Francis, warasiwe amaso yombi ku rugamba rwo kubohora igihugu,akaba afite ubumuga bwa burundu, avuga ko aticuza kuba yaremeye kujya ku rugamba yaburiyeho amaso ye yombi, kuko ngo aho igihugu cyari kigeze icyo gihe cyasabaga intwari zemera guhara ubuzima bwazo ngo zikigarure kitarorama, aho ngo byagaragariraga buri wese wari uriho icyo gihe,ko hari hakenewe igikorwa ngo abanyarwanda bongere baryame basinzire.

Ati: “Icyambere twishimira kijyanye no kubohora igihugu cyacu, ni uko uyu munsi gitekanye mu mpande zacyo zose, ntawe ubyara afite ubwoba ngo we n’abo abyaye ejo cyangwa ejobundi bazicwa,basenyerwe,basahurwe ibyo baruhiye cyangwa bameneshwe, ko nta mwana uvutswa amahirwe yo kwiga cyangwa y’akazi ngo ni uko ari ubwo ko runaka, ko nta vangura iryo ari ryo ryose rikiriho mu bana b’u Rwanda, nkumva amaraso twamennye atarabaye imfabusa,kuko ibi ni byo twashakaga, twanaharaniraga.’’

Ku kuba urugaga rw’abagore n’urw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi n’abandi bazirikana ubu butwari bahisemo kubaremera, nko kuzirikana akamaro babagiriye, na bwo yagize ati: “Byadushimishije cyane kuko bazirikana imbaraga twatanze ngo igihugu kibe kiri uku kiri, cyubashywe ku isi yose, iyi mpano y’urukundo ituruka kuri icyo gikorwa twayakiriye neza, binaduha imbaraga zo kudakura mu rujye ku byo twaharaniye byose, kuzageza dutabarutse.’’

Anishimira Ko Leta yakomeje kubazirikina cyane,kuko buri wese yabonewe aho aba, abadafite ubumuga bwa burundu bagahabwa imirimo bakora, n’abafite ubwa burundu bakagira uburyo bafashwamo kwiyubaka,akanishimira ko nyuma yo gufata igihugu batabaye nk’abagihekuye ngo bihorere, ahubwo bagahamagarira n’abo basize bagihekuye gutaha, ufite ibyo ashinjwa akabibazwa ariko atangaye nk’uko Leta mbi zari zarahejeje bamwe mu banyarwanda ishyanga,na byo akabibonamo intambwe nziza yo kwibohora.

Avuga ko bakomeje umutima wo gukunda igihugu n’ubutwari bwo kucyitangira,agasaba ariko ko kubitaho by’umwihariko byaba uguhozaho, kuko bibagumishamo icyizere cyo kubaho.

Ati: “Nkatwe dufite ubumuga twakuye kuri ruriya rugamba,kutwitaho by’umwihariko ni uguhozaho nk’uko byakozwe hano kandi icyo batugeneye twagishimye cyane, ariko nanone bibaye byiza bakomeza kutuba hafi kugira ngo natwe tugire indi ntambwe dutera mu iterambere kuko hari abo twasize tujya kuri urwo rugamba usanga imibereho yabo imeze neza kurushaho,twe tugihanganye n’ingaruka z’ubumuga twarukuyeho, n’abana twabyaye tumaze gufata igihugu ugasanga kubarihira amashuri bigoranye.

Bagiye batwibukira na bariya bana bacu bakabarihira,abarangije kwiga bakabonerwa akazi, twarushaho kunezarwa cyane ,kandi ibyo dushima twakorewe na Leta ni byinshi cyane, n’ibyo ntibyananirana.’’

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke akaba na Chairperson w’umuryango FPR Inkotanyi muri aka karere, Mukamasabo Appolonie avuga ko impamvu bahisemo guhura n’aba bamugariye ku rugamba no kubaremera, ari ukuzirikana akamaro kabo ntagereranywa mu kuba igihugu kiri uko kiri uku.

Ati: “Iyo ukuruye ishusho y’uko byari bimeze nyuma gato y’uko urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye cyangwa mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi,wibaza iyo mutemera kumena amaraso yanyu aho iki gihugu kiba kiri,kuko n’abo bicaga Abatutsi,iyo mutahagoboka,bari batangiye gusubiranamo na bo bicana ubwabo. Namwe mumbwire uko byari kumera iyo tutagira intwari nk’izi zitanga,zikanga ako kaduruvayo, zigaharanira iki gihugu dufite uyu munsi.”

Yavuze ko mu bikorwa urugaga rw’abagore n’urw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi, inama y’igihugu y’abagore, iy’urubyiruko n’abandi banyamuryango ba FPR Inkotanyi, ngarukamwaka bakora,umwaka ushize basuye intwaza ziri mu mpinganzima y’akarere ka Rusizi,uwawubanjirije bakaba barakoze n’ibindi byo kwita ku batishoboye barokotse jenoside yakorwe Abatutsi, uyu mwaka bakaba barawugeneye aba bamugariye ku rugamba nk’ishimwe no kuzirikana agaciro kabo mu buzima bwa buri munyarwanda, akizera ko aya matungo babahaye agiye kubagirira akamaro gakomeye mu mibereho yabo ya buri munsi,kandi kubitaho bizakomeza kuko babyiyemeje.

Akarere ka Nyamasheke kabarirwamo abamugariye ku rugamba nk’ahandi hose mu gihugu, bagerageza kwirwanaho,babifashijwemo n’ubuyobozi bw’igihugu ngo imibereho yabo n’imiryango yabo irusheho kugira ireme, bakavuga ko kwibohora bitagarukira ku rugamba gusa, ko hagikenewe byinshi byo gukorwa muri urwo rugendo, ko n’uruhare rwabo rugomba kugaragara,cyane cyane mu kubungabunga umutekano, no guharanira ko ntawakongera gusubiza igihugu mu icuraburindi bahari,ubumuga baba bafite ubwo ari bwo bwose.
Nyamasheke: Abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu bishimira ko ibyo baharaniye byagezweho

Bamwe mu bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu bo mu karere ka Nyamasheke,bavuga ko nubwo batakarije zimwe mu ngingo z’imibiri yabo kuri urwo rugamba, kuri iyi nshuro ya 28 u Rwanda rwizihiza umunsi wo kwibohora, bishimira ko ibyo baharaniraga, nk’ubumwe bw’abanyarwanda n’umutekano usesuye mu gihugu byagezweho,bakumva batararuhiye ubusa, bagasaba buri munyarwanda kurangwa n’umutima ukunda igihugu byagera n’aho kukimenera amaraso bibaye ngombwa.

Babivuze kuri uyu wa 3 Nyakanga, ubwo abagera ku 8 muri bo bashyikirizwaga ibyo bagenewe nk’ishimwe n’urugaga rw’abagore n’urw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi, Inama y’igihugu y’abagore n’iy’urubyiruko n’abandi banyamuryango ba FPR Inkotanyi muri aka karere,aho buri wese yagenewe amafaranga 100.000 y’amanyarwanda, hakavamo agurwamo itungo rigufi ashyikirizwa,andi akazayikenuramo mu bundi buryo.

Ruhashya Francis, warasiwe amaso yombi ku rugamba rwo kubohora igihugu,akaba afite ubumuga bwa burundu, avuga ko aticuza kuba yaremeye kujya ku rugamba yaburiyeho amaso ye yombi, kuko ngo aho igihugu cyari kigeze icyo gihe cyasabaga intwari zemera guhara ubuzima bwazo ngo zikigarure kitarorama, aho ngo byagaragariraga buri wese wari uriho icyo gihe,ko hari hakenewe igikorwa ngo abanyarwanda bongere baryame basinzire.

Ati: “Icyambere twishimira kijyanye no kubohora igihugu cyacu, ni uko uyu munsi gitekanye mu mpande zacyo zose, ntawe ubyara afite ubwoba ngo we n’abo abyaye ejo cyangwa ejobundi bazicwa,basenyerwe,basahurwe ibyo baruhiye cyangwa bameneshwe, ko nta mwana uvutswa amahirwe yo kwiga cyangwa y’akazi ngo ni uko ari ubwo ko runaka, ko nta vangura iryo ari ryo ryose rikiriho mu bana b’u Rwanda, nkumva amaraso twamennye atarabaye imfabusa,kuko ibi ni byo twashakaga, twanaharaniraga.’’

Ku kuba urugaga rw’abagore n’urw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi n’abandi bazirikana ubu butwari bahisemo kubaremera, nko kuzirikana akamaro babagiriye, na bwo yagize ati: “Byadushimishije cyane kuko bazirikana imbaraga twatanze ngo igihugu kibe kiri uku kiri, cyubashywe ku isi yose, iyi mpano y’urukundo ituruka kuri icyo gikorwa twayakiriye neza, binaduha imbaraga zo kudakura mu rujye ku byo twaharaniye byose, kuzageza dutabarutse.’’

Anishimira Ko Leta yakomeje kubazirikina cyane,kuko buri wese yabonewe aho aba, abadafite ubumuga bwa burundu bagahabwa imirimo bakora, n’abafite ubwa burundu bakagira uburyo bafashwamo kwiyubaka,akanishimira ko nyuma yo gufata igihugu batabaye nk’abagihekuye ngo bihorere, ahubwo bagahamagarira n’abo basize bagihekuye gutaha, ufite ibyo ashinjwa akabibazwa ariko atangaye nk’uko Leta mbi zari zarahejeje bamwe mu banyarwanda ishyanga,na byo akabibonamo intambwe nziza yo kwibohora.

Avuga ko bakomeje umutima wo gukunda igihugu n’ubutwari bwo kucyitangira,agasaba ariko ko kubitaho by’umwihariko byaba uguhozaho, kuko bibagumishamo icyizere cyo kubaho.

Ati: “Nkatwe dufite ubumuga twakuye kuri ruriya rugamba,kutwitaho by’umwihariko ni uguhozaho nk’uko byakozwe hano kandi icyo batugeneye twagishimye cyane, ariko nanone bibaye byiza bakomeza kutuba hafi kugira ngo natwe tugire indi ntambwe dutera mu iterambere kuko hari abo twasize tujya kuri urwo rugamba usanga imibereho yabo imeze neza kurushaho,twe tugihanganye n’ingaruka z’ubumuga twarukuyeho, n’abana twabyaye tumaze gufata igihugu ugasanga kubarihira amashuri bigoranye.

Bagiye batwibukira na bariya bana bacu bakabarihira,abarangije kwiga bakabonerwa akazi, twarushaho kunezarwa cyane ,kandi ibyo dushima twakorewe na Leta ni byinshi cyane, n’ibyo ntibyananirana.’’

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke akaba na Chairperson w’umuryango FPR Inkotanyi muri aka karere, Mukamasabo Appolonie avuga ko impamvu bahisemo guhura n’aba bamugariye ku rugamba no kubaremera, ari ukuzirikana akamaro kabo ntagereranywa mu kuba igihugu kiri uko kiri uku.

Ati: “Iyo ukuruye ishusho y’uko byari bimeze nyuma gato y’uko urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye cyangwa mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi,wibaza iyo mutemera kumena amaraso yanyu aho iki gihugu kiba kiri,kuko n’abo bicaga Abatutsi,iyo mutahagoboka,bari batangiye gusubiranamo na bo bicana ubwabo. Namwe mumbwire uko byari kumera iyo tutagira intwari nk’izi zitanga,zikanga ako kaduruvayo, zigaharanira iki gihugu dufite uyu munsi.”

Yavuze ko mu bikorwa urugaga rw’abagore n’urw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi, inama y’igihugu y’abagore, iy’urubyiruko n’abandi banyamuryango ba FPR Inkotanyi, ngarukamwaka bakora,umwaka ushize basuye intwaza ziri mu mpinganzima y’akarere ka Rusizi,uwawubanjirije bakaba barakoze n’ibindi byo kwita ku batishoboye barokotse jenoside yakorewe Abatutsi, uyu mwaka bakaba barawugeneye aba bamugariye ku rugamba nk’ishimwe no kuzirikana agaciro kabo mu buzima bwa buri munyarwanda, akizera ko aya matungo babahaye agiye kubagirira akamaro gakomeye mu mibereho yabo ya buri munsi,kandi kubitaho bizakomeza kuko babyiyemeje.

Akarere ka Nyamasheke kabarirwamo abamugariye ku rugamba nk’ahandi hose mu gihugu, bagerageza kwirwanaho,babifashijwemo n’ubuyobozi bw’igihugu ngo imibereho yabo n’imiryango yabo irusheho kugira ireme, bakavuga ko kwibohora bitagarukira ku rugamba gusa, ko hagikenewe byinshi byo gukorwa muri urwo rugendo, ko n’uruhare rwabo rugomba kugaragara,cyane cyane mu kubungabunga umutekano, no guharanira ko ntawakongera gusubiza igihugu mu icuraburindi bahari,ubumuga baba bafite ubwo ari bwo bwose.

Ruhashya Francis warasiwe amaso yobi ku rugamba avuga ko yishimira ko amaraso yabo atamenekeye ubusa
Ruhashya Francis warasiwe amaso yobi ku rugamba avuga ko yishimira ko amaraso yabo atamenekeye ubusa

Meya Mukamasabo avuga ko iyo Inkotanyi zitahagoboka nta we uzi uko igihugu kiba kimeze uyu munsi

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *