Mu gihe hirya no hino mu gihugu hari ahagenda hagaragara ingaruka ziterwa n’imibanire mibi mu miryango imwe n’imwe, abapasiteri, abandi bakozi b’Imana n’abakristo b’itorero EMLR, Conference ya Nyabinaga barasabwa imbaraga mu kubaka umuryango nyarwanda utekanye, kuko ngo igihe waba ukimbiranye n’ibikorwa by’iterambere ry’umwuka n’iry’umubiri bitashoboka.
Babisabwe n’umwepisikopi w’iri torero, Kayinamura Samuel, n’umuyobozi wungirije w’aka karere ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Muhayeyezu Joséph Désiré, ubwo muri paruwasi ya Musengesi, Conference ya Nyabinaga muri iri torero haberaga inama y’umwaka, ahasuzumwe ibyagezweho umwaka wose n’ibigiye gukorwa umwaka utaha, hanabereyemo ibikorwa byinshi birimo igishya cyo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abanyetorero.
Avuga kuri izi mpinduka z’uko buri Conference muri 10 zirigize igiye guhabwa ubuzima gatozi, aho zitazongera kugira byinshi zitegereza ku rwego rwo hejuru nk’uko byari bimeze, Musenyeri Kayinamura Samuel yavuze ko ari impinduka nziza cyane zigiye gutuma bimwe mu bibazo bategerezaga ko bikemurwa n’urwego rukuru bagiye kujya babyikemurira, bikazarushaho gutuma bongera imbaraga mu iterambere no kwishakamo ibisubizo, badategeje cyane ak’imuhana.
Ati: “Mu mpinduka zigiye kuza, zitari zisanzwe mu itorero ryacu,ni uko buri Conference igiye kugira ubuzima gatozi mu rwego rwo kwewgereza abakristo ubuyobozi n’ubushobozi,bikaba byarafashweho icyemezo mu nama y’ikirenga y’itorero yabaye muri Nyakanga uyu mwaka. Muri iyi nama y’iminsi 2 tumaze n’abapasiteri bose b’iyi Conference,twatoye amategeko imbere ya Noteri arasinywa, birakorwa no mu zindi Conferences, nibirangira tuzabishyikiriza urwego rw’igihugu rw’imiyoborere( RGB) rwo ruduha ubuzima gatozi.’’
Avuga ko nubwo zizaba zifite ubuzima gatozi zizajya zikorana n’urwego rwo hejuru, zifite uburyo zihura na rwo, kugira ngo ahakenewe ubujyanama ku bikorwa binini by’iterambere zibuhabwe, izi mpinduka ngo zikazarushaho kunoza iterambere n’imibereho myiza y’abakristo bazaba bagizemo uruhare ubwabo, barindwa kumva ko hari undi uzaza kubateza imbere,bakongera ingufu mu kwitekerereza ubwabo icyabateza imbere.
Agaruka ku bapasiteri basengewe, baba abamenyerezwa n’abuzuye, Musenyeri Kayinamura yabasabye, kimwe n’abo basanzemo n’abakristo bose, imbaraga mu kubaka umuryango utekanye, hakumirwa ibyawubangamira byose, kuko ngo nta terambere ry’umwuka n’umubiri ri rishoboka igihe umuryango ubana mu makimbirane, abana badafite uburere buhagije cyangwa abantu babaho mu bukene bukabije.
Ati: “Twashyize imbaraga cyane mu kubungabunga umuryango duhereye ku ngo zegeranye mu matsinda kugira ngo bajye bakemura n’ibibazo biri mu muryango kuko ingo zegeranye ziba ziziranye. Umupasiteri akazegera cyane, akazigisha ijambo ry’Imana,iterambere, imibereho myiza no gukemura ibibazo bafitanye hariya hasi. Afite n’inshingano zo kutareba ab’itorer rye ashinzwe gusa. Agomba kureba n’abandi bose bafite ibibazo by’imibanire mu miryango agafasha kubikemura. Buri paruwasi izaba ifite urwego rukemura amakimbirane, kuko dushaka imiryango myiza izira umwiryane.’’
Ku byerekeranye n’insengero zitarafungura imiryango, yavuze ko,ku bufatanye n’izindi nzego hagiye kurebwa ibibura ngo zifungure, bishyirweho, bazitunganye zibe zujuje ibisabwa byose bituma zisengerwamo, abazisengeragamo baruhuke ingendo zijya aho bafunguriwe.
Ku by’ubumwe n’ubwiyunge, hashyizweho umubare munini w’abagize komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge igomba guhabwa ingufu kugira ngo ikomeze gusana imitima y’abakristo bahuye n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, hanashyirwa imbaraga mu gukangurira abaturage kubana mu mahoro, kwiyunga, gusaba imbabazi no kuzitanga, cyane cyane ko muri iyi Conference hanasanzwe igikorwa cyiza cy’inshuti nya nshuti, aho itorero rigabira abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi izo bagabiwe bagahita bazigabira ababarokoye,bakabashimira ineza babagiriye.
Ati: “Twarabitangiye,ubumwe n’ubwiyunge burahari,tubushyizemo imbaraga cyane, ni yo mpamvu iyi komisiyo iyobowe n’umupasiteri warokoye abatutsi barenga 40 muri jenoside. Ubwo butwari yagize buzanamubashisha kunga n’abandi bose bashobora kugirana ibibazo,akazanigisha cyane cyane urubyiruko gufasha abandi no kubitangira nk’uko duhora tumushimira ineza ye.’’

Révérend Ndahayo Edouard, umwe mu bapasiteri basengewe,yabwiye BWIZA ko ubukene ari cyo cya mbere gitera amakimbirane mu miryango nubwo atari cyo cyonyine, akaba ari bwo azaheraho arwanya yifashishije amatsinda n’ivugabutumwa muri paruwasi ya Mubuga yoherejwemo.
Ati: “Urugo rudafite ibirutunga,rukennye cyane biragoye ko rwagira amahoro yuzuye. Ni yo mpamvu tugiye kwihatira guhindura imyumvire y’abo dushinzwe, twifashishije amatsinda yo kubitsa no kugurizanya tugaharanira ko buri wese agira ikijya mu mufuka kugira ngo babeho neza, barinda abana babo imirire mibi, bityo n’ijambo ry’Imana babwirwa ribashe kumvikana.’’
Pasiteri Nsabayesu Joel wagize uruhare mu kurokora abatutsi barenga 40 muri jenoside, nyuma yo guhabwa kuyobora komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge muri iyi Conference,yavuze ko kuba Imana yaramukoresheje kiriya gikorwa cyiza, ubuyobozi bw’itorero bukamuha ziriya nshingano n’ubwa Leta buhari, bimuhaye imabaraga zo kunga bifatika n’abandi bashobora kugirana ibibazo.
Ati: “Ngiye gufasha mu guharanira umuryango utekanye, wiyunze, ubanye neza kandi nizeye ko ubwo n’ubuyobozi bw’umurenge n’akarere bwari buhari, buzanshyigikira, tugafatanya kunga abafitanye ibibazo, amakimbirane yose abonetse ngafasha kuyakemura. Niringiye ko iyanshoboje guhangana n’abicanyi ngafasha abicwaga kurokoka n’ibindi nta gushidikanya izabinshoboza.’’
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Muhayeyezu Joséph Désiré, yashimye uruhare rw’amadini n’amatorero muri rusange mu guharanira imibereho myiza y’abaturage b’aka karere, mu by’umubiri no mu by’umwuka, asaba iri torero gukomeza uwo mujyo hitabwaho cyane cyane uburere bw’abana bato.
Ati: “Turabasaba gukomeza gushyira imbaraga mu kwigisha abakristo indangagaciro z’umuryango. Bagashyira imbaraga cyane cyane mu kurera abana, bagakura ari bazima, bafite indangagaciro z’umuryango, z’ubukristo n’iz’ubunyarwanda, kuko umwana warezwe neza ntiyajya mu muhanda cyangwa ngo ate ishuri, ubufatanye mu kurera neza abana bikazafasha gutegura ejo heza h’umuryango igihugu n’itorero twifuza.’’
Yabasabye gushyira imbaraga cyane cyane mu marerero y’abana bato, kuri buri rusengero hakaboneka ikigo mbonezamikurire y’abana bato, abana bose bafite ibibazo bakagira ababitaho, babafasha.
Yanasabye abanyamadini n’amatorero muri rusange gufasha akarere kubakira abagera ku 4000 gafite bakeneye aho baba heza, kurwanya imirire mibi mu bana, n’ibindi byose akarere gashyize imbere bifasha mu guharanira imibereho myiza y’abaturage.
Conference ya Nyabinaga igizwe n’abakristo barenga 52.000, bari muri paruwasi 17, bafite ibikorwa byinshi by’iterambere birimo ibigo nderabuzima 2,iby’amashuri 9, postes de santé 5 n’ibindi birimo inyubako nshya ya paruwasi ya Musengesi yatashywe, yuzuye itwaye arenga 16.000.000, umuyobozi akaba n’umuvugizi w’iyi Conference, Mushimiyimana Casimir, yavuze ko bateganya n’ibindi bizamura imibereho myiza y’abaturage biteguye gukora, mu mbaraga n’ubushobozi bazishakamo.





