img-20210602-wa0027_1.jpg

Nyamasheke: Abarokotse Jenoside baracyibaza irengero ry’imibiri y’ababo bajugunywe mu byayi no muri Nyungwe

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu bari abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura ruri mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke n’abari baruhungiyemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bakagenda bakurwamo n’abandi bakozi barwo bakicirwa hirya no hino mu nkengero zarwo imibiri yabo ikajugunywa mu mirima y’ibyayi y’urwo ruganda no mu ishyamba rya Nyungwe, n’ubu abo mu miryango yabo baravuga ko bagishengurwa no kuba batazi irengero ryayo.

Nk’uko bamwe mu barokokeye hafi y’uru ruganda babitangarije Bwiza ubwo hibukwaga abari abakozi barwo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo kubera ubugome bw’Interahamwe zahigaga Abatutsi barukoragamo zirimo n’izo bakoranaga aho zageze n’aho zibahigisha imbwa ngo uwaba yihishe mu cyayi wese cyangwa mu nkengero y’ishyamba rya Nyungwe imbwa zimutahure, bamwice urw’agashinyaguro, aho ababicaga bagiye bajugunywa iyo mibiri n’ubu ntihamenyekanye kuko imyinshi yabuze burundu, bagasaba ababirebaga n’abo babicaga bahari ubu kubereka aho iri igashyingurwa mu cyubahiro.

Mutumwinka Antoinette umwe mu barokotse bari batuye hafi y’uru ruganda yabwiye Bwiza.com ati’’ Imitima yacu ifite agahinda kenshi kuko hari imibiri myinshi y’abatutsi bakoraga muri uru ruganda n’abari baruhungiyemo dukeka ko ikiri muri iyi mirima y’ibyayi no mu ishyamba rya Nyungwe n’ubu tutazi irengero ryayo nyamara ababishe n’ababireberega bari aho bidegembya, bacecetse ntacyo bavuga. ‘’

Arakomeza ati: ’’Tugendana ihungabana ridashira ahabonetse umubiri umuntu akibwira ko ari uw’uwe waba waracitse abo bagome akagwa ahandi yagenda agasanga si wo tugahora muri ibyo kandi abakaduhaye amakuru twiriranwa umunsi ku wundi batabumbura iminwa ngo bavuge, baduhe amakuru y’ukuri tuve mu gihirahiro dushyingure abacu mu cyubahiro. Abatabivuga ubu se bazabivuga ryari? Leta nidufashe ibahwiture, bitabaye ibyo tuzarinda tuva kuri iyi si tutamenye irengero ry’iyo mibiri.’’

Ni na byo byagarutsweho n’uhagarariye Ibuka mu murenge wa Bushekeri uru ruganda ruherereyemo, Nyirahabimana Charlotte, ubwo bunamiraga inzirakarengane 27 zishyinguye mu rwibutso rw’uru ruganda, ati: ’’Hari abo tutashoboye kubona imibiri yabo aho yagiye itabwa n’ubu tukaba tutarayibona ngo tubashyingure mu cyubahiro kibakwiye.

Turasaba ko inzego zinyuranye zadufasha imibiri yabo yagiye itabwa hirya no hino mu byayi, mu ishyamba rya Nyungwe, mu kiyaga cya kivu n’ahandi hirya no hino ku butaka ikinyanyagiye, nibura n’ubwo umubiri utaba ukibonetse, cyane cyane nk’iyajugunywe mu kivu nyir’umuntu akamenya urwo yishwe, byatuvura ihungabana ridashira duhorana, iyo bishoboka ko yashyingurwa mu cyubahiro igashyingurwa.’’

Yashimiye Leta imbaraga ishyira mu gukomeza guha icyizere cyo kubaho abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi,aho abana biga, abarangije bagahabwa imirimo haba mu ruganda n’ahandi, abandi uruganda rukabaremera rukanabitaho mu bundi buryo, abarwaye bakavurwa, umutekano wabo ukaba urinzwe,n’ibindi asaba inzego zose gukomeza kubaba hafi.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Munezero Yvan, yavuze ko hagiye gukorwa ibishoboka byose abakekwa ko baba bafite ayo makuru bakayatanga, anasaba urubyiruko gukomeza guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, yizeza abarokotse imibereho myiza,ko ubuvugizi buzakomeza n’abafite imibereho ikiri hasi bakazamurwa.

Uru ruganda nk’uko bivugwa n’umuyobozi mukuru warwo, Nahayo Philipe, ngo rubabazwa na bamwe mu bari abakozi barwo bagize uruhare mu iyicwa rya bagenzi babo bakoranaga, rukanababazwa cyane n’iyo mibiri y’abari abakozi barwo bishwe n’ubu itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Uru ruganda nk’uko nanone byagarutsweho n’umuyobozi wungirije wa Rwanda Mountain Tea rubarizwamo Bisengimana Jonathan, ngo imiryango y’aba rwibuka izakomeza kwitabwaho uko bishobotse kose, hakazanakorwa ibishoboka byose,ku bufatanye n’izindi nzego ahajugunywe imibiri y’abishwe itaraboneka hakamenyekana igashyingurwa mu cyubahiro.

Ikibazo cy’imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside itaraboneka kandi abayifiteho amakuru binumiye giherutse kugarukwaho na Minisitiri muri perezidansi ya Repubulika, Uwizeye Judith mu ishyingurwa mu cyubahiro ry’imibiri 3547 mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gashirabwoba muri aka karere ku wa 29 Gicurasi, aho na we yasabye abafite amakuru ku haba hakiri imibiri itaraboneka, bagira ubupfura bakaherekana igashyingurwa mu cyubahiro, ko bibabaje kuba mu myaka 27 nyuma ya Jenoside hari imibiri itaraboneka kandi abayifiteho amakuru bahari bacecetse.

img-20210602-wa0027_1.jpg
img-20210602-wa0025_1.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *