img-20211225-wa0064.jpg

Nyamasheke: Abarokotse Jenoside barasaba ababasaba imbabazi kujya banabereka aho bashyize imibiri y’ababo itaraboneka

Sangiza iyi nkuru

Ikibazo cy’imibiri myinshi y’abatutsi bishwe muri Jenoside n’ubu itaraboneka, ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko ari imwe mu mbogamizi zisigaye zibangamiye igerwaho ry’ubumwe n’ubwiyunge ku kigero cya 100% muri aka karere, cyongeye kugarukwaho cyane ubwo abakoze Jenoside 42 basabaga imbabazi abo biciye ababo mu murenge wa Macuba muri aka karere bikozwe n’itorero ry’Abangilikani Diyoseze ya Cyangugu.

Muri iki gikorwa cyishimiwe cyane n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, bavugaga ko aba babasabye imbabazi bajyaga bahura ntibakorane mu ntoki kuko ibikomere byari bikiri byose kuko nta wari wabahuje n’aba babiciye ngo bahure baganire neza, bababwize ukuri ku byo babakoreye n’aho bashyize imibiri n’ubu igishakishwa, ngo uretse gusaba imbabazi muri gacaca gusa cyangwa bamwe kwandika bafunze bavuga ko basaba imbabazi,ariko kwicarana nyir’izina ngo ni ubwa mbere byari bibaye,bakishimira ko impande zombi zaruhutse imitima.

Abarokotse ariko icyo bahurizaho ni uko ababasaba imbabazi batera n’intambwe, bakikura ku ngoyi ikibaboshye yo kwerekana aho bashyize imibiri y’abo bishe itaraboneka, kandi ngo nyamara iri ari ryo pfundo rikomeye ry’ubumwe n’ubwiyunge nyabwo,kuko intimba abatarabona imibiri y’ababo ngo bayishyingure mu cyubahiro, bayikizwa cyane no kubereka ukuri kose berekana aho iyo mibiri iri, abavuga ko bamaze kuyerekana ,bakaba babaza na bagenzi babo bafatanije,bakibukiranya ariko ikaboneka.

Roger Papias Habinshuti wo muri uyu murenge wa Macuba uvuga ko kugeza ubu atarabona imibiri 9 y’abe ngo ayishyingure mu cyubahiro, avuga ko yashimishijwe no kwicarana bwa mbere n’abamwiciye bakaganira byeruye ku byo bamukoreye kandi na mbere bahuraga ariko bakanyura ku ruhande ntibamwegere,agashimira iyi gahunda y’iri torero yatumye noneho bamwandikira amabaruwa bamusaba imbabazi, bakanicarana imbonankubone bakamusaba imbabazi z’ukuri zitari urwiyerurutso.

Ati: “Nkibona amabaruwa yabo nabanje kugira ikiniga akanya gato ariko ngeze aho ndabyakira,Imana ibimfashamo, uyu munsi baduhuje turaganira kuko nari narabababariye mu mutima wanjye kugira ngo gusa ngire amahoro ariko ni ubwa mbere kuva bafungurwa banyegereye bakansaba imbabazi imbonankubone kandi twahuraga bakabebera,ariko uyu munsi twese twakeye ku mitima, nabababariye rwose neza cyane.’’

Arakomeza ati: “Turabasaba rero gutera n’intambwe yo kutwereka imibiri y’abacu bishe aho iri kuko gusaba imbabazi ni kimwe ariko n’intimba y’utarabona abe ngo abashyingure mu cyubahiro ni ikindi, kandi niba bo ubwabo baravuze byose, nibigishe na bagenzi babo basigaye,bafatanije batwereke iyo mibiri kuko buri mwaka hano i Macuba kwibuka ni ugushyingura kandi ishyingurwa iba yabonetse bakora amaterasi,bakora imihanda cyangwa igatwarwa n’isuri n’aho batahinze, tugakeka ko baba babizi ariko kubivuga bibagora,bamwe ngo bakanga ko byakurura ibindi bibazo byari bimaze gucwekera,ariko si byo.’’

Ndagijimana Selemani wo mu murenge wa Kanjongo na we avuga ko mu muryango mugari w’abantu be 186 bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi,yashyinguye 92 gusa,n’ubu atarabona imibiri y’abandi 94 na yo ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ati: “Ubwo amadini n’amatorero yabihagurukiye birashoboka ko n’abinangiye bazava ku izima bakatwereka aho bashyize imibiri y’abacu tutarabona kuko tubabazwa n’abatwiciye utanabwira ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge ngo bagukundire,abo tukabakeka amababa, tugasaba ubuyobozi kubakangurira izi gahunda, bakanaboneraho kutubwiza ukuri kose.’’

Muri iyi gahunda hari hahamagawe 156 bakoze Jenosida bafunguwe, bahageze abagera ku 114 banga gukomezanya n’abandi izi nyigisho,hemera 42 gusa abo baritahira, Mukangira Angélique uri muri komisiyo yo kwibuka muri uyu murenge akabibonamo ikibazo gikomeye cyane.

Ati: “Dutewe impungenge na bariya badashaka izi gahunda ahubwo bagumura bagenzi babo bababwira ngo barashaka ko babamenera amabanga yose ubundi babasubize mu magereza cyangwa muri TIG,tugatekereza ko ari na bo bafite amakuru y’imibiri y’abacu n’ubu itaboneka, tugasaba aba bemeye gutera n’intambwe yo gsanga bene wabo bakabumvisha ukuri, n’abo bakaza ni ho n’iki kibazo cyakemuka.’’

Hanyurwa Valens wemera uruhare rwe muri Jenoseide yakorewe abatutsi, avuga ko bafite ikibazo cya bagenzi babo badaha agaciro iyi gahunda bayikwizaho impuha nyinshi, bavuga ko bakoreshwa nk’ibyitso by’abarokotse ngo babasubirishe mu magereza cyangwa babicishe, agasanga icyarushaho kuba cyiza ari uko nyuma y’ibi babumbirwa mu matsinda akora ibifatika hagati y’abishe n’abiciwe bamaze gutera iyi ntwambwe, bagahabwa n’uburyo bwo kwegera aba baca abandi intege, ngo n’iki cy’imibiri ntihabura na mike iboneka.

Kuri iki cyo kwerekana imibiri,ariho Boaz,umunyamabanga nshingwabikorwa wa EAR Diyoseze ya Cyangugu, avuga ko muri Rusizi aho bakoreye mbere hari abagiye bayerekana nyuma yo kwigishwa bihagije, akavuga ko no muri Nyamasheke uko bagenda bigishwa hari ikizahinduka, nubwo hakiri abafite imyumvire ko gusaba imbabazi no kuvugisha ukuri kose byabagiraho izindi ngaruka zirimo n’izaturuka kuri bagenzi babo bakoranye ibyaha, agasanga hakwiye imbaraga zikomatanije z’abashishikajwe n’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda bose,kuko ari urugendo kubera imbogamizi zigenda zigaragaramo.

Umurenge wa Macuba uri mu gace kashegeshwe na Jenoside yakorewe abatutsi cyane mu karere ka Nyamasheke kuko abenshi bari bahungiye kuri paruwasi gatolika ya Hanika bahizeye ubuhungiro ariko harokokera ngerere, hakaba ari na hamwe mu havugwa imibiri myinshi itaraboneka, n’abafunguwe nyuma yo kwirega cyangwa kurangiza ibihano byabo, Gitifu wawo Harindintwali Jean Paul na we akavuga ko basaba abasaba imbabazi kuzisaba mu buryo bwuzuye,bagaragaza aho bashyize iyi mibiri, akavuga ko buhoro buhoro n’iyo ntambwe izagerwaho.
img-20211225-wa0064.jpg
img-20211225-wa0067.jpg
img-20211225-wa0066.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *