Abaturage b’imirenge ya Mahembe, Gihombo na Kirimbi mu cyahoze ari komini Rwamatamu ya Perefegitura ya Kibuye, ubu akaba ari mu karere ka Nyamasheke, bavuga ko babona ari nk’ibitangaza kuri bo kuba noneho barya bagahaga, mu gihe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi no mu myaka mike nyuma yayo, bamwe baricwaga n’inzara bikabasaba gusuhuka.
Mu kiganiro na Bwiza.com, bamwe muri bo bavuze ko kuba inzara yari yarabaye akarande muri iyi mirenge itatu, byaraterwaga na politiki y’ubuhinzi itari inoze.
Bashimira cyane Perezida Kagame washyizeho politiki nziza y’ubuhinzi yabakuye kure, bakanigishwa gusoma, kwandika no kubara ku buryo n’abatarahise bibumbira mu makoperative y’ubuhinzi bakora ibindi bibabyarira inyungu kubera kuva mu bujiji.
Umwe muri aba baturage, Ndengeyinka Augustin, agira ati “twigishijwe guhinga byinshi ku buso buto, tubumbirwa mu makoperative, twigishwa guhinga kijyambere, tumaze kurwanya ubujiji, ubu turahinga imboga n’imbuto mu buryo bushimishije”.
Arakomeza avuga ko ubu basarura ishu ry’ibilo 4 mbere barezaga apima inusu, inanasi y’ibilo hagati ya 3 na 4 mbere nta n’ikilo cyageragamo, umwumbati upima hagati y’ibilo 6 na 7 mbere bitarabagaho, igitoki gipima ibilo 180 bitarabagaho.
Akagira ati “tukaba tubikesha Leta nziza itwitayeho ituzanira abafatanyabikorwa batwigisha kwiteza imbere”.
Nyirandatira Francine, ushinzwe uburezi mu mushinga ‘Imbarutso y’iterambere’ mu turere twa Nyamasheke na Karongi, avuga ko n’ubwo ucyuye igihe, ngo ibyo usigiye abaturage mu myaka 9 uhamaze ari indashyikirwa.
Ati’’ tubasize mu biganza byiza kuko bashobora gusagurira amasoko mbere inzara yari yarahashinze ibirindiro, abakuwe mu bujiji bariteza imbere bifatika, tugasaba ubuyobozi kubaba hafi kugira ngo ibyagezweho bidasubira inyuma, bigishe na bagenzi babo gukoresha neza ifumbire y’imborera n’imvaruganda nk’uko babyigishijwe”.
Kuba hari abandi bagenzi babo batuye muri iyi mirenge bataragera ku rwego rushimishije rwo kwihaza, umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette avuga ko ari indi ntambwe igiterwa ngo nabo babashe guhaza imiryango yabo.
Claudette avuga ko bagiye kwibanda ku kuhongera ingufu mu buhinzi, inzara yakunze kwibasira aka gace ngo izasigare ari amateka, cyane cyane ko n’isoko barifite, barikesha umuhanda wa kaburimbo bahawe na Perezida Kagame.


Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com


