Iyo urebeye inyuma umudugudu w’icyitegererezo wa Bushekeri uri mu murenge wa Bushekeri, mu karere ka Nyamasheke ubona ari mwiza cyane, utagira uko usa, mbese wakwirirwa uwureba. Ariko iyo uwugezemo imbere imvura yaguye usanganirwa n’ukundi kuri, kurimo amarira ya bamwe mu bawutuye bahora bikanga Ibiza nk’ibyo bavuyemo bawuhazanwa.
Uyu mudugudu urimo zimwe mu nzu zisa n’izinugitse hejuru y’izindi,mu mikingo minini inyenya amazi menshi iyo imvura iguye ari nyinshi, amwe akinjira mu nzu z’abayituye, bavuga ko imikingo itubakiwe hakiri kare umunsi umwe bazisanga inzu zimwe zaguye hajuru y’izindi, zimwe zanageze mu muhanda cyangwa bamwe, nk’abana bishwe n’amazi yazibasanzemo.
Bamwe mu bawutuye bavuga ko bawugezemo ku wa 24 Kamena 2022, bawusangamo indi miryango 48 yari yawutujwemo mbere, utahwa ku mugaragaro n’ubuyobozi ku wa 4 Nyakanga, 2022 bijyanye n’umunsi wo kwibohora.
Bavuga ko, kubera ko watashywe mu mpeshyi, babonaga ari mwiza cyane, nta kindi kibazo ufite. Ariko ngo imvura yaguye ku wa 10 Kanama, ya mbere bahageze yahise ibereka ibibazo bihari byatumaga bamwe bavuga ko bashobora kuba barakuwe mu biza bazanwa mu bindi, kuko uwo munsi wonyine ngo ibikoni 2 byahise bigurukanwa n’umuyaga kubera kutazirikwa.
Uretse ayo mabati yagurutse ngo inzu nyinshi zuzuyemo amazi aturuka ku mikingo iyazimanuriramo, kuko n’imireko yo ku nzu yubatswe nabi, ari mito cyane, ihuza inzu nyinshi, amazi arayirenga akameneka mu nzu bararamo, ibikoni, ubwiherero n’ubwogero bikuzura.
Utwobo twakozwe tuyamanura tuyajyana mu mugezi w’akagera,natwo kubera ubuto bwatwo,amazi akaturengana n’imyanda idufunga,yose agasubira mu nzu,mu bikoni ,mu bwiherero no mu bwogero.
Ndayazi Jean Marie uhagarariye abahatujwe bakuwe mu biza byo mu midugudu ya Buhembe na Kagarama mu kagari ka Ngoma kegereye ikivu,muri uyu murenge ari imiryango 117, bahatujwe bavanywe mu bukode, kuko aho bari batuye, bamwe bakanguwe n’urusaku inzu zabo ziri kurigita mu kuzimu kubera Ibiza,zimwe ubu ukaba utamenya ko zanahigeze.
Ati: “Hari ku wa 10 Gicurasi 2021, nka saa munani z’ijoro, twumva ingoma zivuga, tubyutse dusanga inzira zafunganye,inzu zimwe zitsuka zigwa ku zindi, izindi zirigita mu kuzimu,tubura aho tunyura n’uwadutabara, byageze saa yine z’igitondo izigera kuri 33 zarigise n’ibyarimo byose utamenya ko zanahigeze.’’
Bavuga ko nubwo icyo gihe nta wapfuye,ariko nta n’uwagize icyo arokora. Iyo midugudu yombi, izarigise n’izasigaye, hiswe mu biza,bakurwamo,bahabwa ubutabazi bw’ibanze, banafashwa gukodesha aho baba,bubakirwa muri uyu mudugudu, bawugezwamo ku wa 24 Kamena, uyu mwaka, basangamo iyo miryango yari yahatujwe mbere ikuwe hirya no hino yasemberaga.
Ati: “Ku wa 4 Nyakanga,zitahwa,tuzimazemo iminsi 10 gusa, abayobozi bavuga amadisikuru yo kuziduha, ko ari ntagereranywa, twumvaga gusa ibyo batubwira. Nta kindi twarebye kuko hari ku zuba. Ntitwarebye niba zitaziritse ibisenge, ntitwitaye ku mikingo ihanamye y’igitaka zimwe zinugitseho, hashobora kuduteza Ibiza nk’iby’aho twavuye, twari dushishikajwe gusa no kubona aho turambika umusaya n’imiryango yacu.’’
Bavuga ko, bakurikije uko zishashagirana uzirebeye ku muhanda, n’igihe bari barimo, n’uko nta mvura yari yakagwa ngo yerekane neza ukuri kwazo, babonaga nta kibazo kindi, ibibazo bya mbere babibona ku mvura ya mbere yaguye saa kumi z’umugoroba ku wa 10 Kanama, muri iki gihe cy’imvura nyinshi yakurikiyeho ngo abenshi ntibasinzira, iyo iguye ku manywa udahari yibaza aho ari burare.
Undi ati: “Dufitemo ibibazo byinshi birimo zimwe mu nzu zitaziritse ibisenge, umuyaga wabigurukana uwanya uwo ari wo wose kuko hano haba umuyaga mwinshi cyane kuko nta n’ibiti baduhaye dutera byawugabanya.’’
Yarakomeje ati: “Izindi mpungenge dufite ni iz’imikingo itenguka amazi akarasukira mu nzu zimwe,ibyumba bikuzurirana, kuko nta n’ibitanda benshi bagira,ibyo baryamaho bikuzura ayo mazi, bigasaba gucumbika ku batagezweho, bamwe ntibabe bagitetse ibikoni byuzuye amazi, hakaba n’abo ubwiherero bwamaze kuzura amazi mu mvura yose iherutse, ubwo ari na ko azana icyondo cyinshi giteza umwanda.’’
Iyo iguye nijoro, icyo gihe ngo nk’abana, kuko abenshi batagira ibitanda,ibyo baryamiye biba byajobamye, bakarara bahagaze, ufite igitanda ni we upfa kuryama kandi ngo ni bake, kuko bamwe ari abasaza n’abakecuru batanagiraga ibitanda aho bari bari, baryamaga ku rutara,ariko icyo batinya cyane kikaba iyo mikingo, bavuga ko igizwe n’ibitaka bagiye baharunda ntibinatsindagire neza.
Ngo itubakiwe vuba n’inkuta z’amabuye, banahabwe ibiti bayiteraho aho bishoboka, hari igihe izariduka zimwe mu nzu zikisanga hejuru y’izindi cyangwa abana bakayihanukaho bakina ikabahitana.
Banifuza ko imireko yasubirwamo, kuko utureko twahawe inzu 2 n’ibikoni byazo amazi ahuriramo ari menshi, no kuba imwe yarubatswe nabi,idafashe ku nzu neza, amazi yose akabuzuriraho, ibyo byose ngo nk’abana mu mitwe yabo hakirimo iby’ibiza by’aho bari bai, iyoamazi yuzuye muri izo nzu bamera nk’abahungabanye kubera kwibuka ibyababayeho mbere.
Mukarukaka Valérie w’imyaka 78, ati: “Aho badukuye inzu yanjye yari yarengewe n’umusozi bankuzamo amasuka nahezemo, ariko aha na ho mporana izo mpungenge kuko mbona n’iziri hejuru yanjye amaherezo zizangwaho nkurikije ibibera hano iyo imvura iguye ari nyinshi. Dukwiye gutabarwa rwose inzira zikigendwa,kuko hari n’izatangiye kubomoka kubera amazi menshi ajyamo.’’
Izi nzu bamwe badatinya kuvuga ko rwiyemezamirimo wazipatanye yazubatse nabi,huti huti, bavuga ko bari bashimiye cyane perezida Kagame wazibahaye abakuye izabo zarigise, adakwiye kuzumva ngo na zo zabaguyeho kubera abazubatse bazisondeka, ko abazubatse bakwiye kugaruka bagatunganya ibidatunganye, abazituye bakahaba batuje, bashakisha icyabatunga, dore ko ngo bahageze imbokoboko.
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho muiza y’abaturage,Mukankusi Athanasie avuga ko byose babizi, ikijyanye n’imikingo bari gushakisha ingengo y’imari yo kuyubaka neza, igihe itaraboneka bakaba bishakamo ibisubizo biciye mu kurwanya isuri ihagaragara.
Inzira z’amazi zo avuga ko zikoze neza nta kibazo bagombye kuzigiraho,iby’inzu zitaziritse akavuga zose ziziritse. Icy’amazi yinjira mu nzu nyinshi akinjirana n’isayo yose iva ku mikingo bivugwa ko ari igitaka kiyikoze baharunze,avuga ko bakiganiriyeho bagiye kureba uburemere bwacyo.
Icyo kutagira ibigega by’amazi akavuga ko byose bitahita bibonekera rimwe, buri cyose gikenewe kizaboneka buhoro buhoro, bijyanye n’ubushobozi, akabasaba kuzifata neza, kuko ngo hari zimwe zangirika kubera gufatwa nabi.







