Nyamasheke: Abayobozi b’ibigo by’imari bafata ibyemezo bidahwitse bagiye kujya babiryozwa

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’amakoperative ( RCA) buraburira abayobozi b’ibigo by’imari iciriritse( SACCOs) bafata ibyemezo bidahwitse bishobora gushyira mu bibazo umutungo w’abaturage bashinzwe,ko itegeko rishya rigenga amakoperative ryabashyiriyeho ibihano bikakaye , bisobanutse kuruta uko byari bimeze mu ryari risanzwe, bagasabwa kwitwararika mu micungire n’ifatwa ry’ibyo byemezo kuko ngo uwo bizajya bigaragara ko icyemezo yafashe cyagize ingaruka ku kigo cy’imari ashinzwe azajya abyirengera.

Mu gihe mu minsi ishize hari zimwe muri za SACCO zagiye zumvikanamo bombori bombori aho wasangaga umutungo w’abaturage urimo waranyerejwe,izindi zivugwamo kwirukana abakozi cyangwa ibindi byemezo bifatwa mu buryo budahwitse, rimwe na rimwe n’abanyamuryango batabimenyeshejwe cyangwa bakabimenyeshwa by’urwiyerurutso, bikagira ingaruka ku kigo cy’imari ariko umuyobozi wabaye nyirabayazana w’icyo cyemezo agakomeza akidegembya, ikibazo ngo cyari mu itegeko ritabisobanuraga neza, irishya ryo ku wa 27 Mata uyu mwaka ngo rirabisobanura neza, ari yo mpamvu abarangwaga n’iyo ngeso bakumva nta kibazo ngo bagomba kumenya ko amazi atakiri ya yandi.

Mu mahugurwa y’iminsi 3 kuri iritegeko rishya rigenga amakoperative yahuje ubuyobozi bw’iki kigo n’abacungamutungo, abaperezida b’inama z’ubuyobozi na ngenzuzi z’imirenge SACCOs 15 igize aka karere n’izindi SACCOs 2 z’abahinzi b’icyayi bako, mu byo baganiriye nk’uko Bwiza.com yabibwiwe na Mugambage Richard ushinzwe amakoperative atanga serivisi z’imari muri RCA, harimo ibijyanye n’imiyoborere inoze y’ibi bigo by’imari, kubasobanurira byimbitse kuri iri tegeko rishya n’impinduka rizanye muri iyi micungire n’icyo rije gukemura.

Ati: “Iri tegeko rishya bagomba kurymva bakanarisobanukirwa neza kuko rije gukemura ibibazo iryariho ritakemuraga neza ririmo ibibazo byinshi biri mu miyoborere y’amakoperative,ifatwa ry’ibyemezo, uburyo aya makoperative ashobora kugirira akamaro abanyamuryango,harimo impinduka nyinshi zagaragayemo zikemura bimwe mu bibazo byagaragaraga.’’

Avuga ko hari byinshi byicwaga no kuba nka za komite nyobozi, ngenzuzi n’izindi nzego ziyobora ibi bigo by’imari,abazigize benshi bataba bafite ubumenyi n’ubushobozi buhagije mu bijyanye n’imiyoborere y’ibigo by’imari kandi imiyoborere y’ikigo nk’icyo isaba umuntu wumva neza imikorere yacyo, aho usanga abari mu nzego nk’izi abenshi ari abarimu,abayobozi b’ibigo by’amashuri cyangwa abacuruzi badasobanukiwe cyane n’imikorere y’ibigo by’imari, mu mpinduka ziri mu itegeko rishya hakabamo ko muri abo hagomba kubamo ubizobereyemo,ubyumva neza wanabikozemo.

Ati: “Mu itegeko rishya, uzagaragarwaho n’ayo makosa azaba ashobora no gufatirwa ibihano na RCA birimo amande y’amafaranga kuva ku 50.000 kugera ku 500.000 bitewe n’uburemere bw’ikosa,bidakuyeho ibihano ku rwego rw’amategeko igihe byaba ngombwa,mu itegeko rya mbere bakaba batarabiryozwaga ari yo mpamvu bamwe bitwaraga uko bishakiye,ariko ubu bwo ntibizongera, abaturage bagana ibigo by’imari biratuma barushaho kugira icyizere cy’umutekano w’umutungo wabo.’’

Bamwe muri aba bayobozi baganiriye na Bwiza.com,bavuze ko hari koko aho bumvaga ibibazo,ariko kubera ko itegeko hari aho ryagaragazaga icyuho bigatuma hari bimwe bidakemuka, n’ugaragayeho kurenganya umukozi cyangwa ibindi byemezo bidahwitse yafashe hari aho adakurikiranwa neza ngo abiryozwe,ariko babyumvise uzabirengaho ingaruka zikazaba kuri we.

Mu byo na bo bagaragaza bibabangamiye, ngo hari aho BNR ikibazonga ku bijyanye n’iyo bagiye gukora ibikorwa biramba,babanza kuyisaba uburenganzira,muri uko kuyibusaba hakagira ibidindira kandi inteko rusange iba yabifasheho umwanzuro, bagasaba ko BNR hari ibyo yakoroshyamo.

Sinzinkayo Etienne, perezida w’inama y’ubuyobozi y’Amizero Macuba SACCO, ati: “Ubusanzwe iyo SACCO igiye gukora igikorwa kiramba,nko kubaka ubwiherero igihe ubundi bushaje, kugura mudasobwa n’ibindi,iyo igikorwa kitarengeje amafaranga 500.000 inama y’inteko rusange yacyemeje gikorwa,yaba ayarenze bigasaba gusaba uburenganzira muri BNR.

Twifuza ko yarenga ayo akageranibura hagati ya 1.500.000 na 3.000.000 bitewe n’uko iyo SACCO ihagaze n’icyo ishaka gukora, kuko ariya bafatiraho ari make cyane kandi hari n’igihe isoko riba ryatanzwe na rwiyemezamirimo yemeranijwe na SACCO byagera muri BNR ikabyanga ugasanga bose bataye igihe na cya kindi cyashakwaga ntikigurwe, tugasaba ko aho BNR yahareba neza ikongera ingano y’ayo mafaranga kuko hari aho tubangamirwa.’’

Kuri iki Mugambage Richard yagize ati: “Impamvu byakozwe bityo ni uko ubundi nka 80% by’amafaranga yikigo cy’imari yagombye kuba ari mu nguzanyo kugira ngo kibashe kunguka n’imirimo yose igikorerwaho igende neza. Impamvu BNR isaba kwaka uburenganzira igihe hagiye gushorwa amafaranga mu mitungo iramba ni ukugira ngo ibanze irebe ubushobozo bw’iyo SACCO, kugira ngo zireke gushora menshi muri iyo mitungo,ashorwe mu byunguka.

Ikindi ni imikoreshereze mibi y’umutungo yazagamo, bakitwaza icyo kintu bagasohora amafaranga menshi cyane amwe bakayishyirira mu mifuka,bigatuma bahora bavuga ngo baragura ibyo bikoresho na ho bashaka uburyo hari ayo banyereza, ariko buriya buryo bugabanya ibyo byuho byose.

Arakomeza ati: “Muri ibi bihe bya COVID-19 hari ibyari byarahagaze mo kuko ubushobozi bwa SACCOs nyinshi bwari bwaragabanutse kuko abanyamuryango batari bagifata inguzanyo uko byifuzwa kuko ntacyo bari kuzikoresha,ubwo bitangiye kujya mu buryo bashobora noneho gusaba uburenganzira bwo gukora ibyo bindi igihe bikenewe koko, ariko mu buryo buteganijwe, cyane ko na BNR iyo isuzumye ikabona igisabwa gikenewe koko,n’inteko rusange yabyemeje, idatinda kubasubiza.’’

Mu bihe bishize,zimwe muri SACCOs z’aka karere zagaragayemo imicungire mibi yatumye bamwe mu bakozi basezererwa,aho nka SACCO ya Nyabitekeri yanyerejwemo arenga 86.000.000, icyakora ubuyobozi bwa RCA bukavuga ko nyuma yo guhagurukira abo ba kaboko karekare muri rusange umutungo w’abaturage ubitse muri ibyo bigo by’imari ucunzwe neza ,unashyizweho ijisho ku buryo uwashaka kuwukinisha wese bitamugwa amahoro nk’uko bikunda kugarukwaho kenshi n’umuyobozi wa RCA,Prof. Harelimana Jean Bosco.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *