Imyaka hafi 86 irashize ishuri ribanza rya Nyakibingo riri mu murenge wa Shangi i Nyamasheke rishinzwe. Kugeza ubu ngo nta robine n’imwe y’amazi irarikandagizwamo, abahiga bagasabwa kwijyanira ayo kunywa, gutekesha n’isuku, bakavuga ko bitashoboka ko akabido buri mwana azindukana gahaza ibyo byose, hatagize igikorwa indwara ziterwa n’umwanda zazabarimbura.
Ni ishuri Kiliziya gatolika ifatanya na Leta ku bw’amasezerano. Ryigamo abanyeshuri 782 barimo 60 b’iga mu y’inshuke na 722 biga abanza, bose basabwa,buri wese kugerana akabido k’amazi ku ishuri buri munsi uko aje kwiga, ibibazo bikavukira ko aba bana n’iwabo batayahasanga, bisaba kujya mu mibande kuvoma uko batashye cyangwa mugitondo mbere yo kuza ku ishuri.
Ngo bitera bamwe gukerererwa amasomo, abandi ntibabashe gusubiramo ayo bize cyangwa gukora imikoro bahawe, kuko utashye nimugoroba ahitira mu kabande kuvoma ku masoko ahari, ahasanga umubyigano, bamwe bakavuga ko hari igihe bahava mu ma saa mbiri n’igice z’ijoro basanga iwabo baryamye, kuko nta n’amashyanyarazi bafite ntibabe bacyize.
Uwo munaniro wose ugatuma babyuka batinze, no kujya ku ishuri bagundagurana n’utwo tubido tw’amazi bakahagera bakererewe.
Abaganiriye na Bwiza.com muri bo, bavuze ko bababazwa no kwiga muri ubu buryo, bagasabwa gukorana ibizamini bya Leta n’abiga neza, bakibaza uburyo bagira amanota amwe, bakavuga ko iri shuri abaryigamo batsindwa cyane ibizamini bya Leta, ko kandi batakwirenganya kuko nta n’undi wakwiga mu buryo bigamo ngo azatsinde.
Bavuga ko n’ayo mazi bahorana ku mutwe batayanywa, ngo atekeshwe, anakore isuku y’ibyumba 12 by’amashuri bihari, bishoboke, ari yo mpamvu bahorana ibibazo by’inzoka zo mu nda n’ubwoba by’izindi ndwara ziterwa n’umwanda igihe byakomeza bitya.
Umukobwa wiga mu wa 6 ati: “Biteye isoni n’agahinda kuba tukigundagurana n’ ibibazo by’amazi meza ba sogokuruza basize muri iri shuri, bitigeze bikemuka imyaka ikabakabye 86. Jye ntakaza nibura amasaha arenga 3 buri munsi kubera iki kibazo kuko nkoresha iminota hafi 40 ntaha. Ngera mu rugo byanze bikunze njya kuvoma. Njyana ijerikani nini kugira ngo nzabone ayo nzana n’ayo bakoresha.’’
Yarakomeje ati: “Kugera mu kabande ni iminota nibura 40 nihuse. Iyo mpageze mpasanga umubyigano ukabije, hakaba n’igihe hazamo imirwano gutaha amahoro nkabikesha Nyagasani. Kugera mu rugo kare ni saa mbiri n’igicez’ijoro. Kuko nta mashanyarazi dufite, hari nubwo nsanga baryamye, nanjye nkaryama ndakoze imikoro nahawe, ndasubiyemo amasomo, mugitondo nkazinduka n’akajerikani ku mutwe, hakaba ubwo nkerererwa.’’
Avuga ko we na bagenzi be ari iyo mibereho babamo akibaza uko batsinda batiga neza kubera ikibazo cy’amazi. Ati: “Twatsinda dute twiga dutya? Turifuza umunsi umwe kuzasurwa n’abayobozi ku karere, Musenyeri cyangwa aba MINEDUC mugitondo badutunguye bakatubwira ko wakwiga utyo ugatsinda. Turahamya ko,byanze bikunze bazasiga hari igikozwe.’’
Iri shuri riri mu mudugudu wa Nyakibingo,akagari ka Burimba, n’abarirereramo baratabaza ku bw’iki kibazo n’impungenge z’abangavu babo bashobora guhohoterwa muri iryo joro bava kuvoma.
Umwe ati: “Batanga amazi bayagejeje kuri metero 700 uvuye ku ishuri ry’abana bacu, tubajije abayakoraga baravuga ngo aho ishuri riri harazamuka cyane amazi ntiyahagera. Bishoboka bite ko hari ahantu mu gihugu amazi meza atagera? Niba ari byo, ko Leta iherutse kutwubakira ibindi byumba, kuki ibyubaka ahadashobora kugera amazi, bakavuga ngo abana barire ku ishuri ritagira icyo batekesha n’isuku y’ibikoresho byo mu gikoni?’’
Umuyobozi w’iri shuri, Nyirandimubanzi Généviève, avuga ko amarira y’abana n’ababyeyi afite ishingiro,ariko ishuri nta kindi ryakora kitari ugutuma buri mwana amazi.
Avuga ko aho kurira ku mashuri bitangiriye,bashyizeho abakozi 2 bahemberwa gusa kuvoma, bakabahemba amafaranga 60.000 bombi buri kwezi, ku musanzu w’ababyeyi w’ayo kurya, bishobora gutuma abana barya bike cyangwa indyo ituzuye uko byifuzwa.
Ati: “Tumaze kubona amazi agarukiye kuri metero 700, twandikiye umurenge n’akarere dusaba kuyahabwa, umutekinisiye ubizi atubwira ko byadusaba amafaranga 850.000 ngo atugereho, ushinzwe ubutaka ku murenge atubwira ko twareka bikazakorwa n’ubuyobozi, turacyategereje.’’
Ku ngaruka, ati: “Zo ni nyinshi cyane. Guteka dukenera nibura amajerikani 40 buri munsi, n’andi nk’ayo ku isuku yo mu gikoni n’ibikoresho byaho. Ayo abana bazana n’ayo azanwa n’abakozi twashyizeho, ntahagije ni yo mpamvu bavuga gutya kuko barabibona, n’ababyeyi tubiganiraho buri gihe tukabura ikindi dukora.’’
Yongeraho ati: “Umwana utaha ahitira kuvoma,agataha ijoro azinduka ngo abanze gusubiramo amasomo no gukora imikoro yahawe, hakaba n’abazindukira kuvoma mbere yo kuza ku ishuri, bamwe gukerererwa ntibibure, wowe wumva batsinda bishimishije gute?’’
Avuga ko ibyo biba mu bihe by’imvura n’iby’izuba kuko n’ibyo byumba bubakiwe nta kigega cy’amazi na kimwe babahaye ngo nibura ayimvura afatwe,akore mu isuku basigare barwana n’ayo kunywa, ko bahawe ibigega hari icyo byakemura, bategereje kugezwaho ameza, n’izo mpungenge z’abana n’ababyeyi zikirindwa.
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Mukankusi Athanasie, abaha icyizere ko umwaka utaha w’ingengo y’imari uzarangira bayabonye. Ati: “Hari umuyoboro mushya munini uri gukorwa uturutse Jurwe mu murenge wa Rangiro,ukazagera i Ntango muri Nyabitekeri. Uzasiga bayabonye kandi ugeze kure. Ndabizeza ko umwaka utaha w’ingengo y’imari uzarangira bayafite rwose kuko ikibazo turakizi n’izo mpungenge natwe turazifite, ariko bashonje bahishiwe.’’
Nubwo hari ibice byinshi by’aka karere bitaka ibura ry’amazi, uyu muyobozi avuga ko bageze kuri 82% bayageza ku baturage, aho atari azahagera vuba.




