Nyamasheke: Aborozi bahangayikishijwe n’ibura ry’amazi

Sangiza iyi nkuru

Aborozi bo mu kagari ka Mutongo, umurenge wa Macuba, akarere ka Nyamasheke bavuga ko ikibazo cy’amazi  meza muri aka kagari ari ingorabahizi, kubona ayo guha amatungo yabo bikaba ari ikibazo gikomeye cyane.

Ubwo Bwiza.com yageraga muri aka kagari yasanze bamwe mu baturage bavuga ko kubona  amazi yo kunywa no gukoresha imirimo isanzwe  n’isuku ku mubiri no ku myambaro bibagora cyane, aborozi bo bakagerekaho ko mu bihe nk’ibi by’impeshyi baba bafite ubwoba ko amatungo yabo yakwicwa n’umwuma.

Njamahoro Elias utuye mu mudugudu wa Kanyankondo muri aka kagari ni umworozi ntangarugero, afite inka 7 za kijyambere zirimo 2 zikamwa. Aganira na Bwiza.com yavuze ko  kutagira amazi meza, kuzuhira  bimuhombya cyane kuko atanga amafaranga 1400 buri munsi ayagura  ku bashoboye kujya kuyavoma kure.

Agira ati “ikibazo dufite ni uko imiyoboro y’amazi idutambukaho ntituyabone kandi tuyakeneye cyane tugakomeza kuvoma ibinamba, nkatwe aborozi ntitubone ayo duha amatungo yacu akaduhombera. Iyo nkoze ishyano nzibonera amajerikani  7, imwe nyiguze amafaranga 200,ubwo  mba nzihaye ½ cy’ayo zikenera ku munsi”.

Ubuyobozi bw’aka kagari na bwo bwemera ko iki kibazo gihari kandi gihangayikishije aborozi cyane n’abaturage bandi muri rusange,cyane  ko  no mu gihe cy’imvura aborozi baha inka ay’imvura ariko babanje kuyayungurura.

Umuyobozi w’aka karere, Kamari Aimé Fabien yabwiye Bwiza.com ko iki kibazo kirimo gushakirwa igisubizo hakoreshejwe umuyoboro w’amazi uca mu kagari ka Rugali byegeranye kikazakemuka n’abaturage bakazaboneraho kubona ayo bakoresha imirimo y’isuku mu ngo zabo n’aya matungo akarushaho kubaho neza.

Ati ’’ni ikibazo kizakemuka vuba kuko hari umuyoboro uca mu kagari ka Rugali ushobora gufatirwaho na bo bakayabona, mu minsi iri imbere kikazaba cyakemutse, cyane ko ahandi hose hasigaye muri uyu murenge bamaze kuyabona.’’

Umudugudu wa Kanyankondo muri aka kagari ngo abawutuye hafi 100% baroroye, kubona amazi yo kuhira amatungo yabo bikaba byabongerera byinshi mu iterambere ry’ubukungu bushingiye ku bworozi.

Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *