Abacururiza mu gasanteri k’ubucuruzi ka Mugonero gaherereye mu kagari ka Kigarama, umurenge wa Mahembe mu karere ka Nyamasheke, ntibemeranywa n’ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bugiye kugasenya bukabimura, aho bazimurirwa ntibahazi mu gihe akarere ko karangije gufata icyemezo batabiganiriyeho nk’abagenerwabikorwa.
Akarere ntikerura ngo kavuga niba kazishyura abaturage bazimurwa muri aka gasanteri, gashimangira ko kamaze imyaka 60 kubatse mu gishanga ku buryo bikanga ibiza. Abahakorera bavuga ko akarere katigeze kabamenyesha uwo mushinga, babyumva nk’ibihuha, babona nibishyirwa mu bikorwa bizabateza igihombo gikomeye n’akarere kadasigaye.
Uhagarariye abikorera mu murenge wa Mahembe, Ndagijimana Jean, mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, avuga ko hari hamaze kumenyerwa nk’agasanteri k’ubucuruzi kazwi cyane kuva kera, kuhabakura bikaba byabatera igihombo.
Agira ati ’”iyi santere y’ubucuruzi imaze imyaka 60 ihari, ikaba yaherukaga kuzuramo amazi mu 1986, ikoreramo abacuruzi barenga 80, ntituraganira n’ubuyobozi ngo bugire icyo bubitubwiraho, turacyabifata nk’ibihuha, ariko twe twumva tudakwiye kuhimurwa cyane cyane ko nta handi batubwira batujyana”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubuyobozi bwabanje kuhakura isoko ariko aho bwaryimuriye ngo nta nzu igaragara ihari, ni kure ya kaburimbo, ni ku gasozi ndetse ngo ntiriganwa bitewe naho ryubatse [ muri metero zigera kuri 500 uvuye muri aka gasanteri ], akabona bari bakwiye kubanza kubibaganirizaho mbere yo gufata icyemezo.
Impamvu yo kuba ari mu gishanga bo ntibayemera, ngo hashize imyaka irenga 30 nta kiza kirabageraho, ati “nta mpamvu tubona yo kuhakurwa tutazi n’aho tuzajyanwa”.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntaganira Josué Michel, yemeje aya makuru, avuga ko iyi santeri y’ubucuruzi ya Mugonero yahubatswe kuva mu 1957, ko igiye kuhimurwa kubera ko ari mu gishanga.
Agira ati “ni byo koko iriya santeri imaze imyaka 60 hariya, iri mu gishanga kandi twemeje ko igomba kuhimurwa kuko ishobora kuzateza impanuka nikomeza kuhaguma”.
Avuga ko abahakorera bazimurirwa hari yabo muri ako kagari, ariko ntiyerura ngo avuge niba bazahabwa ingurane, dore ko n’itegeko rivuga ko abaturage bayihabwa mbere y’uko bimurwa.
Ati “Ubu tuvugana ibarura ryaratangiye ryo kumenya inzu zirimo, abazigize no kumenya ikintu kiri mu gishanga cyose kigomba kuvamo, ubu komite irimo inzego zishinzwe umutungo kamere mu karere, iz’ubutaka n’inzego z’umutekano, tuzagendera hamwe tubarure imitungo irimo, tuyimenye tuyitangemo raporo y’ukuntu bihagaze.’’
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yakomeje agira ati “ikigamijwe ni ukugira ngo hatangire gutegurwa uburyo abantu bazagenda bava muri kiriya gishanga gishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga bajya aheza bashobora gucururiza neza, bashobora kuzamuka ahagana haruguru akaba ari ho bakorera.’’
Agasanteri ka Mugonero gasanzwe kaganwa n’abaturage b’imirenge ya Mahembe, Gihombo na Kirimbi yo muri Nyamasheke, Gishyita na Twumba yo muri Karongi n’abandi bava impande zitandukanye z’igihugu no muri Congo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com



