Nyamasheke: Amb.Jenny Ohlsson arizeza urubyiruko n’abagore isoko ry’ibyo bakora

Sangiza iyi nkuru

Mu rwego rwo  gushakira imibereho myiza abagore n’urubyiruko barenga 2000 mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, bafashijwe n’umushinga ‘CORE project’, Ambasade ya Suwede mu Rwanda irabizeza ubufasha bw’isoko ry’ibikorwa byabo.

Uru rubyiruko n’abagore bafashijwe guhanga imirimo y’ubukorikori bunyuranye burimo gukora inkweto, ibikapu, amasakoshi, imikandara, ubudozi, ububumbyi, ububoshyi n’ibindi, hakaba n’andi makoperative y’aborozi yafashijwe gutunganya amata y’inka ndetse n’abahangiwe resitora bakoreramo,…

Bayisenge Médiatrice w’imyaka 24 warangije ayisumbuye muri 2016 akabanza kubura icyo akora nta n’ubushobozi bwo gukomeza kaminuza yari afite, yavuze ko nyuma yo kubumbirwa hamwe muri koperative bakigishwa gukora inkweto, imikandara n’imipira yo gukina,  byabakuye mu mibereho mibi we na bagenzi bandi 10 bishyize hamwe.

Yagize ati’’ turacyadindizwa na byinshi birimo kutagira isoko rihagije ry’ibyo dukora, kuba bitanoze neza ku buryo twabigeza ku isoko mpuzamahanga nko muri za Kenya n’ahandi nk’uko hari abatangiye kuhageza ibyo bakora, kutagira uruganda rw’impu muri tuno turere twacu tukazikura kure, no kuba nta mahugurwa tubona ngo twongere ubumenyi, tukifuza ko byakwitabwaho tukarushaho kwiteza imbere.’’

Ambasaderi wa Swede mu Rwanda, Jenny Ohlsson yavuze ko  icyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga kigiye kwibanda ku gukemura ibi bibazo byose, imyaka 3 ikazajya gushira byose byarasubijwe.

Ati “nashimishijwe n’uko muri iyi myaka itatu hahanzwe imirimo mishya igera ku 9000 mu bagore n’urubyiruko kandi yabakuye mu bibazo ibajyana mu bisubizo ari na cyo twifuza”.

Arakomeza agira ati “Ibi bibazo byose birimo n’iby’isoko tugiye kubishakira ibisubizo muri iki gice cya kabiri cy’uyu mushinga, tugasaba abagezweho n’ibi bikorwa kubibyaza impinduka mu mibereho, bikagera no ku bandi barimo n’imiryango yabo.’’

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwali Alphonse yavuze ko bagiye kubikurikiranira hafi isoko ryagutse ry’ibi bikorwa rikazaboneka, anavuga ko ubu imikorere y’imishinga nk’iyi ikurikiranirwa hafi cyane ikagira impinduka ku baturage, ikanagera ku bo mu cyaro bakwiye kuzamuka.

Igice cya mbere cy’uyu mushinga cyatwaye hafi miliyari eshatu z’amanyarwanda, icya kabiri kizarangira muri 2021 kikazatwara arenga miliyari 2,5, urubyiruko rwinshi n’abagore uyu mushinga utarageraho bakifuza ko na bo bazagerwaho bakabasha kwikura mu bukene.

Ambasaderi Jenny Ohlsson hgati ufite agakapu ku rutugu yerekwa inkweto zikorwa nurubyiruko rwa Rusizi na Nyamasheke.
Amb.Jenny Ohlsson yerekwa inkweto zikorwa n’urubyiruko rw’i Rusizi na Nyamasheke
Ambasaderi Jenny Ohlsson na Guverineri Alphonse Munyantwali bareba bimwe mu bikorwa byubukorikori bikorwa nabagore nurubyiruko ambasade ya Suwede itera inkunga.
Amb. Jenny Ohlsson na Guv. Munyantwali bareba bimwe mu bikorwa by’ubukorikori bikorwa n’abagore n’urubyiruko

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *