umuyobozi_w_akarere_ka_nyamasheke_wungirije_ushinzwe_imibereho_myiza_y_abaturage_mukamana_claudette_asaba_abaturage_kutavutsa_abana_bafite_ubumuga_uburenganzira_bwabo.jpg

Nyamasheke: Asiga akingiranye umwana we ufite ubumuga, akajya gushaka imibereho kubera kubura ukundi agira

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe bivugwa ko hari bamwe mu baturage bagikingirana cyangwa bahisha abana babo bafite ubumuga bakababuza uburenganzira bunyuranye burimo n’ubwo kwisanzura no kugera aho abandi bari, Nyiransabimana Berthe wo mu mudugudu wa Kagatamu,akagari ka Kagatamu,mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke,avuga ko na we ari muri abo basiga bakingiranye abana abafite ubumuga bakigendera kuko na we afite umwana w’imyaka 7 ufite ubumuga bukomatanije asiga akingiranye, akavuga ko abiterwa no kubura ukundi agira.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Bwiza.com, Nyiransabimana yavuze ko ubumuga bw’uyu mwana bwamenyekanye amaze amezi 2 avutse, abanza kuvuza agira ngo ni uburwayi busanzwe,uko iminsi ishira akagenda abona ijosi ridafata aza gusanga ari ubumuga,amujyana mu kigo cyakiraga abana bafite ubumuga kitwaga Ngwino nawe cyakoreraga I Ntendezi mu murenge wa Ruharambuga muri aka karere ubu kitakiriho, batangira kumukanda ariko ikigo kivaho nta kinini biratanga, atangira kumujyana mu bitaro bya Bushenge ariko kubera amafaranga menshi bamucaga atabona,biramuyobera amujyana mu rugo na n’ubu.

Ati: “Ni umukobwa w’imyaka 7,afite ubumuga bukomatanije,igikanu ntigifashe, ntabasha kwicara,ijosi rijya hirya no hino kandi nta kindi namukorera, namujyanye ku bitaro bya Bushenge nkajya ntanga amafaranga arenga 5000 mu cyumweru yo kumugoroza ngeraho ndayabura ndabireka. Akurikiwe kabiri ,umukurikira bwa mbere afite imyaka 4,umukurikira bwa 2 afite umwaka n’igice. Ndi umuhinzi, umugabo yagiye gukorera kure, mfite abana 5 mu rugo, nasanze gukomeza kumugumaho bizicisha abandi inzara na we ikamwica kandi ntawe namusigira mfite, mpitamo kujya mukingirana mu nzu nkajya mu mirimo kuko nta kundi nagira.”

Arakomeza ati: “Tugeze hano abatuganirizaga ku burenganzira bwa muntu muri rusange n’ubw’abantu bafite ubumuga by’umwiharika,bavuga ko umuntu wese ukingirana cyangwa uhisha umwana ufite ubumuga aba amuvutsa uburenganzira bunyuranye nsanga nanjye mbikora ni yo mpamvu mbivuze ngo bangire inama y’ikindi nakora, kuko njya guhinga mpetse uwo muto nshoreye uw’imyaka 4 nikoreye ifumbire, nkagaruka nikoreye ibindi nkuye mu murima mpetse umwe nshoreye n’undi, bakuru b’uwo baba bagiye kwiga cyangwa mu tundi turimo, uwo nkabura uko mugenza nkamushyira mu nzu ngakinga.’’

Avuga ko nubwo aba yiswe ngo agiye mu mirimo yirirwa ahangayitse cyane yibaza uko byagenda uwo mwana ahubutse aho yamushyize akagwa, uko akorerwa isuku, narira uko bigenda,n’ibindi na we bigatuma akora adatuje,akibaza amaherezo kuko n’akagare yari yahawe n’abagira neza uwo mwana atagakwirwamo n’ubundi akajyaho akanyerera,bigatuma atanakora neza.

Ati: “Nzi ko hari uburenganzira bwinshi muvutsa ariko nanjye si jye,sinaze umwana wanjye. Arya utworoshye gusa,akanywa igikoma n’amata ariko sinshobora kubibona kuko n’inka mfite ni indagizanyo nkuraho agafumbire, sinigeze mbona inka ya gira inka ngo nibura izamfashe ku mata namuha, nta n’agahene ngira ngo nagakuraho ikimumfasha, nta kintu na kimwe cy’inkunga ndabona ,haba ku murenge,mu karere, mu bahagarariye abafite ubumuga n’ahandi, rwose nanjye byarandenze.’’

Avuga ko ababazwa no kubona abakamuteye inkunga yo kumwitaho,aho kuyimutera birirwa bamuhamagara kuri telefoni ngo nabahe raporo y’uko angana, ati: “Ikinshengura umutima ni uko nta muyobozi n’umwe ugera iwanjye ngo anamusure nibura abe yananyakira n’inkunga y’amata cyangwa agakoma namuha kuko adashobora kurya ibiryo bikomeye,arya utworoshye cyane akananywa kandi nta bushobozi mfite bwo kubibona, ahubwo mbona abirirwa bampamagara kuri telefoni ngo nimbamwire imyaka ye,aho ubumuga bwe bugeze n’ibindi ngo buzuze raporo bashyira Akarere, nkibaza icyo izo raporo zitagira ikindi zimarira nzitangira.

Ikindi ni uko hari byinshi abana nka bariya bakenera mituweli itishyura birimo n’inyunganirangingo, nanjya kumukandisha mu bitaro bya Busenge bakamwbira byose kubyiyishyurira kandi ntabishoboye, ngasaba ubuyobozi bw’Akarere kacu n’ubw’abahagararaiye abafite ubumuga cyangwa imiryango ibitaho gukurikirana ikibazo cyanjye, nkamenya niba hari aho bashobora kumuvura bakabimfashamo, cyangwa aho namujyana bakamwitaho ngasigara nita ku bandi kuko bingoye cyane.’’

Avuga ko adatekereza ko uyu mwana ugize imyaka 7 nta na kimwe abashije habe no kuvuga,kwicara,gukambakamba n’ibindi n’amenyo yari yameze akaba yarashiririye yose,azavuga ngo aramujyana kwiga kuko ari ukuryama gusa ashoboye cyangwa kumwiyegamiza,yanashyirwa ku kindi kintu agakikizwa nk’ibitambaro ngo atagwa, agasaba ubuyobozi kumusura bukareba icyo kibazo,aho guhuzwa no kumwaka amakuru bashyira mu maraporo gusa.

Murekatete Brigitte umukozi wa NUDOR uhagarariye umushinga ugamije guteza imbere imigirire idaheza abantu bafite ubumuga mu Rwanda, avuga ko iki ari ikibazo gikomeye cyane kuko uyu mwana akwiye uburenganzira nk’ubw’abandi bana, bidakwiye ko basiga bamukingiranye bakigendera,agasaba Akarere n’abahagarariye abantu bafite ubumuga muri aka karere kubikurikirana akagira ibyo akorerwa bimusubiza uburenganzira bwe.

Ati: “Uyu mwana arakingiranwa, kandi umwana afite uburenganzira bwose kuva agisamwa kugeza arangije urugendo rwe rwa hano ku isi. Kumva rero umwana nk’uwo ufite ubumuga bukomatanije abaho mu buzima bumeze butyo kandi hari abagafashije nyina kumwitaho, si byo na mba.
Icya 1 nyina asiga amukingiranye mu nzu wenyine abandi bose bagiye. Ntawe ahamagara, ntawe umukorera isuku, iyo arize ntagira gihoza,n’ibindi,urumva rero ko uburenganzira hafi ya bwose ntabwo afite. ‘’

Yunzemo ati: “Ni ikibazo gikomeye cyane rero kuko bigaragara ko hari nk’imiryango ikennye,ifite bene abo bana, idashobora kubona abo ibasigira,agahitamo gusiga amufungiranye ngo abashe guca inshuro, abone ibibatunga bose, anakora wenyine uwo bubakanye adahari, uwo mwana ntabone umugaburira ashonje,n’ibindi, nkumva hakwiye gushakwa inzira zose zishoboka zitatuma umwana avutswa uburenganzira bigeze aho.

Umubyeyi yakigaragaje ubuyobozi buhari, bwatwemereye ko hari icyo bugiye kugikoraho,natwe tuzakomeza kubikurikirana kuko hari n’abandi bameze batyo kandi badakwiye kugira uburenganzira na bumwe bavutswa.’’

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Mukamana Claudette,avuga ko agiye kwigira muri urwo rugo,kimwe n’ahandi hose hari ibibazo nk’ibyo muri aka karere akirebera ibibazo abana nk’abo n’ababyeyi babo bafite, ibyo bakorerwa n’Akarere birimo n’ubuvugizi ngo bavuzwe babikorerwe, ibyo bashoboye by’ubufasha na byo babibakorere.

Ati: “Ni ikibazo gikomeye cyane birumvikana ariko ngiye kwigirayo nirebere uko bimeze,ibyo dushoboye byose tuzabikora kuko tudashaka ko hari umwana ugira uburenganzira avutswa ngo ni uko afite ubumuga,kandi aho twasanga nk’umubyeyi afite ubushobozi akabikora nkana na we yaganirizwa cyangwa agafatirwa ibihano bijyanye n’ababangamira uburenganzira bw’umwana.’’

Akarere ka Nyamasheke kabarirwamo abantu bafite ubumuga bunyuranye barenga 10.000 babaruwe, bigakekwa ko hari n’abandi, cyane cyane nk’abo bakingiranwa cyangwa bagahishwa, abaturage bakibutswa ko ntawe ukwiye kuvutsa umwana uburenganzira bwe ngo ni uko afite ubumuga, ko kubumuvutsa bihanwa n’amategeko.
umuyobozi_w_akarere_ka_nyamasheke_wungirije_ushinzwe_imibereho_myiza_y_abaturage_mukamana_claudette_asaba_abaturage_kutavutsa_abana_bafite_ubumuga_uburenganzira_bwabo.jpg
abafite_ubumuga_muri_nyamasheke_bavuga_ko_hari_bagenzi_babo_cyane_cyane_abana_bakivutswa_uburenganzira_bumwe_na_bumwe.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *