Nubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko bukora ibishoboka byose ngo abagore bo mu bice by’icyaro cyane babashe kugira ikibazamura, hakoreshejwe kubabumbira mu bimina bakigishwa kuzigama,ndetse no kubashishikariza kugana ibigo by’imari bikabafasha kwiteza imbere, bamwe muri aba bagore baravuga ko ubushobozi bwo gukora ku ifaranga bukiri hasi cyane, bagasaba Leta kuhongera imishinga itanga akazi kababeshaho, n’abana babo barangiza ayisumbuye na kaminuza, cyane cyane ab’abakobwa bakitabwaho by’umwihariko mu kubona imirimo kugira ngo babashe kwikura mu bukene bukibagose.
Mukamusonera Adrienne wo mu mudugudu wa Bushekeri,akagari ka Buvungira mu murenge wa Bushekeri avuga ko aka karere imirenge yako hafi ya yose ari icyaro kibisi nubwo hari imwe yegereye kaburimbo ifite icyo irusha itayegereye,usanga uretse abarimukazi n’abaforomokazi ,abafite indi mirimo yinjiza amafaranga ariko na bwo bakiri bake cyane, n’abandi bake bakora ubucuruzi buciriritse babasha gukora ku ifaranga ryagira aho ribakura n’aho ribageza mu iterambere, abenshi biganje mu buhinzi n’ubworozi na bwo budatanga umusaruro uhagije kubera kudakorwa kijyambere, bigakomeza kudindiza iterambere ry’umugore muri iyi mirenge.
Ati: “Kuri ibyo hiyongeraho n’inyungu ndende ku nguzanyo ku bashobora kugana ibigo by’imari,bagasabwa n’ingwate batagira, kuba nta kindi kibyara ifaranga rigaragara mu bagore n’ubuhinzi bakora bukaba ubw’ibyo kurya gusa badasagurira amasoko, abana b’abakobwa barangije ayisumbuye benshi ntibabone imirimo ngo babone ibyo bifuza bazamure n’imiryango yabo, byose bikaba bikidutsikamiye, tugasaba Leta kongera ibishobora gutanga akazi gafatika mu baturage cyane cyane abagore, byagabanya n’amakimbirane mu miryango imwe n’imwe iyahoramo.’’
Avuga ko ubwo bukene butuma hari imiryango imwe ikirara kuri nyakatsi, abagore benshi batazi gusoma no kwandika na byo bibadindiza, kuba hari abana batsinda amashuri amafaranga akaba ibibazo, hari imiryango igorwa no kubona mituweli, gusa ngo hari na byinshi bigenda bigerwaho, nk’isuku igenda iba umuco kubera kuzamura imyumvire k’umugore muri urwo rwego,n’ibikorwa remezo byegerezwa abaturage bishobora gutanga icyizere cy’imirimo yabazamura igihe byakwiyongera.
Ubwo muri uyu murenge wa Bushekeri hizihirizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wahuriranye n’umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa ku wa 15 Ukwakira, ibibazo nk’ibi bikidindiza umugore wo mu cyaro byagarutsweho, icyakora hishimirwa ko hari byinshi bimaze kugerwaho muri aka karere mu kuzamura umugore nubwo inzira ikiri ndende, birimo imyigire y’umwana w’umukobwa wari warabujijwe kera amahirwe yo kwiga,ahanishimiwe ko umukobwa wahize abandi mu gihugu mu kizamini cya Leta gisoza icyiciro rusange cy’ayisumbuye ari ho yaturutse, n’ibindi.
Uwamariya Clémentine, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore muri uyu murenge yabwiye Bwiza.com ko nubwo koko ibibangamira kuzamuka kw’abagore benshi mu iterambere no muri uyu murenge bigihari ariko hakorwa byinshi ngo bikure muri izi nzitizi.
Ati: “Icya mbere dukora ni uguharanira ko umwana w’umukobwa wese agana ishuri, agaharanira gutsinda neza no kwiga akagera ahashobora gutuma agira icyo yimarira, kurwanya ihohoterwa rikorerwa umwana w’umukobwa mu ngeri zose, gahunda ya dusasirane ituma n’imiryango itishoboye ishobora kuryama neza kuri matora,ntibigarukire ku babyeyi gusa n’abana bikabageraho, gushishikariza abagore kugana ibigo by’imari bagakora ubucuruzi buciriritse n’abahinga bakongera umusaruro,uyu muhanda wa kaburimbo twegerejwe na wo ukabera abagore isoko y’ubukire kandi birashoboka, n’ibindi ,kandi rwose bigenda bitanga umusaruro ugaragara.’’
Tumukunde Françoise wanashimiwe uwo munsi kuba yarahesheje ishema aka karere aba uwa mbere ku rwego rw’igihugu mu kizamini cy’icyiciro rusange cy’ayisumbuye, akanabishimirwa n’abagore n’abakobwa bagenzi be, yabwiye Bwiza.com ko igihe kigeze ngo umugore n’umukobwa wo muri Nyamasheke bumve ko bashoboye,ko imbaraga zo guharanira kwiteza imbere na bo baziremanywe.
Ati: “Guharanira kuba uwa mbere mu gihugu mu mitsindire mu ishuri, nabitewe n’umuhati nagize nyuma yo kugenda numva havugwa cyane ngo akarere kacu karakennye cyane gusa, nshaka kwereka igihugu cyose ko natwe dushoboye,ko abo mu mijyi atari bo baremewe gukora ibikomeye gusa,mbigeraho none ngiye guhatana n’abandi muri Gashora Girls’schhol kandi ndi uwo mu cyaro cyo mu murenge wa Bushenge ari na ho nize amashuri abanza n’ayisumbuye nkayiga Nyamasheke.’’
Yongeyeho ati: “Si imbaraga tubuze cyangwa ubwenge ahubwo dukeneye gushyigikirwa, umwana w’umukobwa utsinze amashuri uturuka mu muryango ukennye cyane agafashwa kuyiga, abandi bakiga imyuga,ugize ishuri arangiza agahabwa akazi kamuteza imbere, amakimbiranye mu miryango abangamira umwana w’umukobwa akarwanywa n’inzego zose.
Abatera abangavu inda ntibihanganirwe, imishinga ibyara amafaranga n’ino iwacu ikahagera, buri mwana akagaburirwa neza akanaryama neza, mbona ibi byose bikozwe neza natwe abagore n’abakobwa ba Nyamasheke twakora ibitangaza kuko abo bandi baremwe nkatwe kandi twese Imana idukunda kimwe.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Claudette, yemera ko hari ibitaragerwaho mu iterambere ry’abagore b’aka karere kagaragara nk’icyaro mu mirenge yako yose,ariko ko hari n’amahirwe igihugu cyabashyiriyeho bashobora kubyaza umusaruro bagahindura akarere kabo ak’ubukungu.
Ati: “Amahirwe ya mbere ni bo ubwabo kuko mu baturage barenga 460.000 dufite,abenshi ni abagore n’abakobwa. Nubwo hari abazitirwa no kutamenya gusoma no kwandika ariko hari n’abize bafite n’imirimo bari no mu nzego z’ubuyobozi bashobora gufasha bagenzi babo kuzamuka mu myumvire kandi iyo imvumvire yazamutse n’iterambere rirazamuka.
Hari uyu muhanda wa kaburimbo benshi batangiye kubyaza umusaruro,mubona ibiwucuruzwaho kubera abahagenda benshi babikenera, n’abandi nibakanguke barebere ku b’inkwakuzi batangiye kuwubyaza ifaranga. Hari ikivu kirimo isambaza bakoraho ubucuruzi, hari icyayi dufite inganda zacyo nyinshi kandi gitanga akazi kenshi, hari ibigo by’imari bashobora kugana, dufite ubutaka bwera, n’ibindi tubashishikariza kubyaza umusaruro kandi hari impinduka zigaragara ugereranije no mu myaka yatambutse.’’
Akarere ka Nyamasheke kagizwe n’imirenge 15 ituwe n’abarenga 460.000, umubare munini ukaba abagore n’abakobwa, abatuye umurenge wa Bushekeri mu byo basaba ubuyobozi hakabamo ishuri ryigisha ibijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo nubwo ngo ryaba ritanga amasomo y’igihe gito,kuko kubera ibikorwa by’ubukerarugendo bihaboneka n’amahoteli ahashingwa nyamara byose byikorerwamo n’abaturutse hanze yako kubera ko bo batagira amahirwe yo kubyiga hafi, bagasanga n’iki gishubijwe byagirira akamaro cyane abagore n’abakobwa batabyaza umusaruro aya mahirwe akomeye bafite.





