Bamwe mu banyamuryango ba SACCO Kagano mu karere ka Nyamasheke bavuga ko COVID-19 yabahungabanirije imikorere ku buryo bugaragara kugeza n’aho bamwe muri bo bari barafashe inguzanyo kuyishyura biba ingorabahizi, bagashima Leta yashyizeho inguzanyo yo kuzahura imishinga yagizweho ingaruka na COVID-19,bagasaba ariko ko amafaranga 1.000.000 bahabwa adahagije,ko byakongera kwigwaho bagahabwa nibura 3.000.000 bakareba ko hari igifatika bakongera kwikorera.
Baganira na Bwiza.com, bavuze ko mbere ya COVID-19 bakoraga bikagenda neza n’ufashe inguzanyo akayishyura neza agahabwa indi ku buryo ibyo kujyanwa mu nkiko no guterezwa cyamunara byari hasi cyane,aho COVID -19 iziye bagahagarika imirimo mu buryo batari biteze kuko abenshi ari abacuruzi.
N’abakoraga ibindi nk’ubuhinzi n’ubworozi na byo bigakorwaho n’icyo cyorezo,bamwe bakarinda kugurisha ibyo bari barizigamiye ngo bishyure barwana gusa ku bunyangamugayo bwabo no kwanga kwitwa ba Bihemu, n’uyu munsi imikorere ikaba itaragaruka neza bagasaba BNR n’ikigo cy’igihugu cy’amakoperative ( RCA) gutekereza uburyo abafite ibibazo nk’ibi bakoroherezwa kuko atari aha gusa biri, ngo bigaragara mu gihugu hose.
Baziruwiha Samuel utuye mu kagari ka Mubumbano,avuga ko yacuruzaga akabari afata inguzanyo ngo yongere imikorere,COVID-19 iza atararangiza kuyishyura imirimo irahagarara arida kugurisha ishyamba ritari rikuze neza ngo ashobore kwishyura na bwo ngo bigoranye,akavuga ko n’ubu iby’akabari bitagenda neza, agasaba gufashwa guhindura imikorere.
Ati: “Twarazengerejwe cyane bitavugwa kandi twari twishimiye iki gitekerezo cya Leta cyo kwegereza n’abaturage baciriritse hasi mu mirenge ibigo nk’ibi by’imari twese twibonamo kandi byari byatuzamuye rwose. Ariko kuko twahuye na kiriya cyorezo kikadusubiza hasi, twifuza ko Leta nanone yakwiga uburyo abari basanzwe bakora bakishyura neza bakoroherezwa bishoboka nubwo byaba igihe gito tukareba ko twagarura imbaraga z’imikorere na ho ubundi ntibyoroshye.’’
Arakomeza ati: “Mu nama y’inteko rusange twakoze batubwiye ko mu kutworohereza inyungu ku nguzanyo isanzwe bazikuye ku mafaranga 24% bazishyira kuri 18% turabishima,habaho n’inguzanyo ku mishinga yagizweho n’ingaruka na COVID-19 yishyura inyungu nto cyane ariko yo batanga 1.000.000 gusa, tukifuza ko batanga nibura 3.000.000 tukongera guhanyanyaza mu mikorere nubwo tubona icyorezo cyongeye gusa n’ikibyutsa ubukana,ariko imikorere yari itangiye kugaruka buhoro buhoro.’’
Mugenzi we Nyirahabimana Philomène na we ati: “Abagore natwe twari twarahagurutse imikorere imeze neza dufata inguzanyo tukagana ubucuruzi buciriritse, ariko COVID-19 yadukomye mu nkokora ku buryo nanjye narinze kugurisha ibyo nari narizigamye mbere nishyura inguzanyo nari nafashe, ubucuruzi bwarahagaze kubera guma mu rugo na guma mu karere za hato na hato zatubuzaga gukora neza,kandi mbere ya COVID 19 nafataga inguzanyo nkayishyura neza.
Nubwo jye nishyuye ariko hari bagenzi banjye bakigowe no kwishyura, bahorana ubwoba bwa cyamunara no kujyanwa mu nkiko kubera kubura ubwishyu, tukumva hari uburyo Leta ikwiye kureba icyo yadukorera twe nk’abaturage dutunzwe no gukorana n’ibigo by’imari, imikorere yacu ntisubire inyuma kuko twari tumaze kumenyera gufata inguzanyo tugakora tukishyura,ariko nta gikozwe n’iki cyorezo kitarangira, mu minsi mike iri imbere ubuzima bwatugora rwose.’’
Iki kibazo cyanagarutse mu nama iherutse y’inteko rusange y’iki kigo cy’imari,umuyobozi wacyo Umutesi Ernestine abwira Bwiza.com ko koko COVID-19 yagize ingaruka zikomeye cyane ku mishinga imwe n’imwe y’abaturage ibyara inyungu bituma bamwe mu bari bafashe inguzanyo babura ubwishyu,bamwe basaba koroherezwa barabihabwa, na Leta itanga inguzanyo y’ingoboka ku mishinga nk’iyo yagizweho ingaruka na COVID-19 nubwo abayihabwa bavuga ko ari iyanga bakurikije iyo bakeneye n’ibibazo bagize, ariko ko imikorere y’ikigo cyabo yo igihagaze neza, kigikomeje kumva ibyifuzo byabo no kubikemura.
Ati: “Nubwo ibyo byose byabaye ikigo cyo ntacyagihungabanije nubwo hari abatangiye kugira ubukerererwe ku nguzanyo bari bafashe, hakaba n’abo tugiye kujyana mu nkiko n’abagiye guterezwa cyamunara kuko banze kwishyura ntibanaze ngo bavuge ibibazo bagize kandi twaranabandikiye bikaba iby’ubusa,ariko abatugannye bakagaragaza ibibazo byabo baroroherejwe rwose, n’iyo nguzanyo y’ingoboka Leta yatanze bavuga ko ikiri nke kandi bashaka nyinshyi, mu nama ziduhuza na BNR,RCA n’abandi icyo kibazo tuzakigaragaza, twizeye ko hazavamo igisubizo kinyuze abaturage bacu.’’
Abasaba kutihererana ikibazo cyose bagira kubyerekeranye no gufata inguzanyo ngo bizahure, kugaragaza imbogamizi bahura na zo ngo bafashwe kuzikemurirwa kuko hari uburyo iyo umuntu agaragaje ibibazo bye amasezerano bayasubiraho, akoroherezwa aho gutegerezwa gushyirikirizwa inkiko cyangwa guterezwa ibye cyamunara,ufashe amafaranga akamenya ko n’abandi bazayakenera akihutira kwishyura,bagakora bakiteza imbere, bakanivanamo gutinya inguzanyo kuko utakora neza utatinyutse ngo uguze,ukore,wishyure neza, ntibacibwe intege n’icyorezo cya COVID-19 kigenda gihungabanya imikorere hafi ya yose.
Umurenge wa Kagano ufite amahirwe yo kubamo ahafatwa nk’umujyi w’Akarere ka Nyamasheke ugenda wishakisha mu iterambere, ugaturira n’ikivu, ukananyurwamo n’umuhanda Kivu Belt nka zimwe mu nkingi z’iterambere z’aka karere, umunyamabanga nshingwabikorwa wawo Niyitegeka Jerôme, agasaba abanyamuryango b’iki kigo cy’imari kureba kure bakabyaza umusaruro ufatika amahirwe yose igihugu cyabahaye arimo n’iki kigo, bakirinda ibyagisubiza inyuma, ntibihererane ibibazo bashobora guhura na byo cyane cyane ibijyanye n’ingaruka za COVID 19 kuko ababishinzwe ngo biteguye kubyumva no kubibonera ibisubizo bibanyuze.



