Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette asanga kugira ngo ubukene bw’akarande bwakomeje kuvugwa mu batuye aka karere buranduke, bo ubwabo bagomba gufata iya mbere bakumva ko kwiteza imbere ari bo mbere na mbere bireba ibibagezeho bakabibyaza umusaruro ufatika.
Ni bimwe mu byo uyu muyobozi yabwiye abaturage b’akagari ka Shara mu Murenge wa Kagano muri aka karere ubwo imiryango 249 itishoboye yahabwaga ihene n’umushinga RW0190 wa EMLR Shara uterwa inkunga na Compassion International, aho kubera ko bamwe batari bafite amatungo kandi aka gace ari ak’ubuhinzi n’ubworozi, utafumbiye neza ateza neza bamwe bagahora bataka ibiribwa bike n’imirire itenoze, kuzihabwa bikaba bigiye kugira icyo byongera muri uru rwego.
Uyu muyobozi kandi anavuga ko ibi biri no muri gahunda yatangijwe n’Akarere yiswe ‘ Nsiga ninogereze’, aho uhawe itungo nk’iri cyangwa uhawe akazi muri VUP n’ahandi Akarere kagatanga ku baturage, amafaranga abonye atayakoresha yose uko yakabaye ahubwo agira ayo agura itungo akeneye mu rugo akaryorora kugira ngo rimuhe ifumbire abashe kweza neza, nagera no mu bihe by’amage rizamugoboke,abone mituweli n’ibindi akenera buri munsi adasabirije.
Ku byerekeranye n’uko aka karere kagira abafatanyabikorwa benshi bafasha abaturage kwikura mu bukene nyamara kakavugwamo ko ari ko gakennye cyane mu gihugu, Mukamana yagize ati: ’’Ni byo abafatanyabikorwa barahari, ari iyi mishinga iterwa inkunga na Compassion international, n’abandi kandi bakora ibifatika byakagombye gukura abaturage bacu mu bukene mu buryo bufatika, ariko turacyahanganye n’ibibazo by’abatabyaza umusaruro ufatika ubufasha bagenerwa, ari yo mpamvu twashyizeho uburyo bwose bwo gukurikirana buri kimwe cyose gihabwa umuturage utishoboye ngo turebe koko ko hari aho kimukura n’aho kimugeza.’’
Arakomeza ati: ’’Burya gukena ni mu mutwe, ni yo mpamvu tuba twaje ngo dutange n’inyigisho, ugize icyo ahabwa yumve ko ari amahirwe atazahorana yo guhora ahabwa, ahubwo icyo ahawe akwiye kukibyaza ikindi cyamukura mu mibereho mibi aho kuyihoramo cyangwa ngo ahore aganya kandi hari uburyo yitabwaho, nkabasaba guhindura imyumvire,usizwe akamenya no kwinogereza,kuko ufite mu mutwe gahunda yo gutera imbere ntiyabura inzira.’’
Sinzabakwira Epiphanie wo mu mudugudu wa Kibare muri aka kagari ka Shara avuga ko ahawe iri tungo arikeneye kuko nyuma yo gupfusha inka yamuhaga ifumbire agasarura neza yahise agira ibibazo by’umusaruro muke.
Ati: ’’Ino ntibishoboka kweza utafumbiye. Udafite itungo na rimwe n’imirire mibi ntibaburana kuko ntiyarya neza atejeje. Kuba nongeye kubona itungo rimpa ifumbire, nsinzwe nanjye ngiye kwinogereza nk’uko babidusabye, ngashimira aba bafatanyabikorwa kuko uretse ubu bworozi n’abana bacu bitaho babafasha mu buryo bwose bw’ubuzima natwe tukaba tugomba gukoresha ubu bufasha ngo budufashe kwifasha nk’uko umuyobozi amaze kubitubwira.’’
Kimwe n’uyu, abaganiriye na BWIZA bose bagaragaje ko guhindura imyumvire bagakora biteza imbere aho guhora bavugwaho ubukene budashira kandi Leta n’abafatanyabikorwa bayo ntacyo badakora ngo babazahure na bo bakibaza aho bipfira,aba bakavuga ko guhindura imyumvire kwabo bizabera isomo n’abo mu yindi mirenge bakigaragaza ubushobozi buke mu mutungo kandi bitabwaho, byanatuma aho guhoza imbaraga kuri bake batazamuka, bakorwa igituma bazamuka bakanazamurana ubwabo badategereje ak’imuhana ibyabahabwaga bigahabwa n’abandi bitarageraho bagifite ubushobozi buke.
Umuyobozi w’umushinga RW 0190 Uyizeye Germain avuga ko uretse izi hene aba baturage bahawe,hari n’ibindi bakorerwa ngo bashobore kwikura mu bukene barimo.
Ati: “Twbanje kubigisha guhindura imyumvire duhereye mu matsinda yabo aho hafi ya bose bari bafite ingurube n’inkoko biguriye, dusanga bidahagije tubaha n’izi hene ngo babashe kubona ifumbire nyinshi bahinge beze byinshi, ubona ko abazitaho zibagirira umumaro cyane kuko n’umusaruro w’ubuhinzi wiyongera bigaragara.”
Turimo no kubafasha kwizamura hakoreshejwe uburobyi kuko twegereye ikivu kandi biri mu nzira nziza,tubafasha kuzamura n’ ubuhinzi bw’imboga mu buryo bwa kijyambere ngo buri wese azigire iwe, tukanabigisha gukora imishinga ku buryo muri 2025 nta n’umwe wo muri bo uzaba agitaka ubushobozi buke mu bukungu.’’
Akarere ka Nyamasheke kavugwamo ibibazo by’ubukene ku baturage benshi nyamara n’ibyakabateje imbere bihari, nk’ayo matungo bahabwa mu rwego rwo kuzamura imibereho hifashishijwe ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwa by’ubukerarugendo n’ibindi byinshi byafasha mu iterambere, ubuyobozi bwako bukavuga ko bwasanze iterambere ridashoboka imyumvire ikiri hasi, ubu hashyizwe imbaraga cyane mu guhindura imyumvire ibihari byose bikabyazwa umusaruro ugaragara.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


