Bamwe mu banyamuryango ba Karambi Vision SACCO (KVS), umurenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke bakoraga ibibinjiriza amafaranga bikagirwaho ingaruka na COVID-19, baravuga ko basabwe kwandikisha imishinga yabo yagize ibyo bibazo bizeye guhabwa inguzanyo na Leta biciye mu kigenga cy’ingwate (BDF), babwirwa ko bazayihabwa vuba, barayitegereza baraheba.
Nk’uko iby’iyi nguzanyo Bwiza.com yabisobanuriwe n’umucungamutungo w’iki kigo cy’imari, Bumbali Machiavel, ngo nyuma y’uko Leta ibonyeko hari abari bafite ibikorwa bibinjiriza, cyane cyane iby’ubucuruzi, bikagirwaho ingaruka na COVID-19, biciye mu kigenga cy’ingwate (BDF) yashatse uburyo yabagoboka kuko abenshi n’igishoro bari barakiriye basigariye aho.
Avuga ko habayeho icyiciro cya mbere cy’iyo nguzanyo, aho buri wese ufite uwo mushinga, ahibandwaga cyane cyane ku bucuruzi, yandikaga ayisaba, icyo gihe umuntu akaba ataragomboga kurenza miliyoni imwe y’amanyarwanda.
Ngo abanditse icyo gihe barayabonye kuko SACCO yabo yahawe miliyoni 36,ahabwa abarenga 40, arabazahura bigaragara, kuko yishyurwaga ku nyungu ya 8% mu gihe isanzwe yishyurwa kuri 18%. BDF na yo ngo ibonye ko abayahawe yabazahuye nk’uko byifuzwaga, hashyizweho icyiciro cya 2, aho noneho umuntu yagombaga guhabwa atarenga miliyoni 5 yishyurwa ku nyungu ya 8% nk’iya mbere, mu myaka 3 mu gihe iya mbere itarenzaga imyaka 2, kandi noneho imishinga ikaguka,ikava ku bucuruzi gusa,ikagera no ku buhinzi, ubukorikori, n’indi.
Bwiza.com iganira na bamwe mu banditse ku ikubitiro babwirwa ko bitazarenza impera za Gicurasi uyu mwaka batayabonye, n’ubu bakaba batarayabona, bavuze ko biri gutinda cyane, bagakomeza gukena kandi bagombye kuba bayakoresha, biteza imbere banishyura.
Ndayisaba Albert ufite ubucuruzi buciriritse muri santere y’ubucuruzi ya Munini muri uyu murenge, ati: “Twaranditse n’ubu twarategereje twarahebye, kandi icyiciro cya mbere cyo abayabonye cyari cyihuse, ariko ubu ntituzi uko byagenze. Tubaza abayobozi bacu bakatubwira kwihangana tugategereza, ngo utabishoboye afate inguzanyo isanzwe kandi bamwe kubera uburyo twazahaye,inyungu y’iriya isanzwe kuzishyura byatubera ingorabahizi.’’
Nyiraneza Béatrice utuye mu mudugudu wa Wibungo, akagari ka Kagarama, wari warangije kaminuza ntahite abona akazi gahemberwa umushahara, avuga ko yabonye atakomeza kwicara ashaka igishoro gito acuruza ibiribwa, COVID-19 ije irabihagarika. Icyiciro cya mbere cy’iyi nguzanyo ntiyasaba ariko icya 2 asaba mu ba mbere none yabuze igisubizo.
Ati: “Nanditse mu mpera z’ukwa cumi, 2021, umwaka urarenze nta gisubizo. Yari kungirira akamaro gakomeye cyane kuko nsa n’aho ntacyo ndi gukora ubu kubera kubura igishoro. Imibereho yaracumbagiye, ikimina nabagamo narahagaze kuko nta bwishyu nabona, inzu mbanamo n’umuryango tuyibamo ituzuye kandi yari kuba yuzuye iyo mba nkora,nari no kuba nishyura neza.’’
Aba, kimwe na bagenzi babo, bahuriza kugusaba gukurwa mu gihirahiro ayo mafaranga BDF ikayihutisha niba ahari, ntibakomeze kubwirwa gutegereza kuko muri bizinesi ngo igihe ari amafaranga.
Bumbali avuga ko iyi nguzanyo yagombaga kubageraho bitarenze Mata 2022, ngo ni ko byari biteganijwe ariko habaho gutinda gato, bategura imishinga bayohereza muri sisiteme ya BDF muri Nyakanga, irayisuzuma, ibabwira ko yayakiriye muri sisiteme yabo, bo ngo bari basabye ihura na 78.000.000.
Ati: “Mu kwa 4 batubwiye ko batangiye imyiteguro yo kubitunganya neza no gukora ubukangurambaga, hakorwa inama n’amahugurwa, sisiteme ngo ifungurwa muri Nyakanga, batubwira gukangurira abaturage gutegura imishinga,turayitegura tunayishyira muri sisiteme, dutangira ubukangurabaga muri Nyakanga, ibyo kuyiga biba muri Kanama, dutegereza ayo mafaranga ariko na n’ubu twe ntiturayabona nk’uko abanyamuryango babivuga.’’
Umuyobozi wa BDF ku rwego rw’igihugu, Vincent Munyeshyaka, yabwiye Bwiza.com ko yatangiye gutangwa, mu gihugu hose hamaze guhabwa SACCO 92 zujuje ibisabwa, ko bitarenze impera za Mutarama 2023, izujuje ibisabwa zose zizaba zayabonye.
Ati: “Kuri miliyari 8 dufite, tumaze kwemeza imishinga 1898 mu gihugu hose, ifite agaciro k’arenga gato 6.800.000.000. Muri ayo, tumaze kohereza muri SACCOs 92 miliyari 3,5. Ahubwo mu minsi ishize twagiye kureba ko abo twayahaye bayaha abaturage,dusanga bayabaha, anabagirira akamaro.’’
Ku byerekeranye na Nyamasheke, ati: “Mu turere twamaze kuyabona Nyamasheke ni iya 8, ku mishinga yabo twemeje 77 ku mafaranga 330.400.000, hari abamaze kuyabonaho. Ukwezi kwa Mbere umwaka utaha kuzarangira miliyari 8 zose tumaze kuzemeza no kuzitanga kuri SACCO zose zujuje ibisabwa. Aho tutaragera babe bihanganye, kiriya gihe kizarangirana n’uko bayabonye.’’
Bumbali avuga ko muri Nyamasheke SACCOs za Gihombo na Ruharambuga ari zo zimaze kuyabona, bo atarabageraho, ariko BDF yabakoresheje inama ibabwira ko abataragerwaho baba bihanganye azabageraho vuba, babibwira abanyamuryango babo, banababwira ko hagati aho uwabona bitinda yaba afashe inguzanyo isanzwe yishyurwa kuri 18%.
Karambi Vision SACCO ifite abanyamuryango barenga 15.000, abenshi bakaba abahinzi, aborozi n’abacuruzi baciriritse, hakabamo n’abandi bakozi biganjemo abarimu n’abaganga, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi yayo, Kagimbangabo Jean akavuga ko iyi nguzanyo ije yizeye ko yakoreshwa neza ikanahindura ubuzima bw’abari bagizweho ingaruka na COVID-19, ko ubusanzwe abanyamuryango babo bazi gukoresha neza inguzanyo, bakanishyura neza izo bafashe kuko batajya bageza kuri 1% by’ubukerererwe mu gihe BNR isaba kutarenza 5%.





One Response
Nyamasheke: Bategereje inguzanyo y’imishinga yagizweho ingaruka ya COVID-19 baraheba
Nibakomeze bategereze amafaranga azabageraho nkuko babibwiwe.