Abaturage b’umurenge wa Mahembe mu karere ka Nyamasheke bavuga ko bahezwa mu bukene no kubura ibikorwa remezo birimo umuhanda n’amashanyarazi, bityo n’ibyo bejeje bakabura uko babigeza ku masoko.
Kuba umusaruro wabo utabasha kugera ku isoko kubera imihanda mibi, ukaba utabasha kongererwa agaciro kubera kutagira amashanyarazi bibaheza mu mibereho batifuza, bagasaba ubuyobozi bw’akarere kabo na MINALOC kubegereza ibikorwaremezo na bo bakabibyaza umusaruro w’iterambere.
Buranga Jean ni umuhinzi ntangarugero w’imyumbati na kawa muri uyu murenge wose. Avuga ko amaze kubyaza umusaruro ubuhinzi bwe kuko afite inka 15 zirimo 10 yoroje abaturanyi be, akagira inzu 2 z’ubucuruzi n’ibindi agenda yigeza ho ariko kutagira umuhanda muzima utuma ageza umusaruro we ku isoko rukumbi rya Mugonero bafite mu buryo bworoshye abibona nko kudindira mu iterambere kuko ibi avuga yagezeho yari kubikuba inshuro zitari munsi y’enye iyo abasha kuba yageza umusaruro ku isoko bitavunanye.
Aganira na Bwiza.com yagize ati “Kuba mu bwigunge bwo kubura imihanda mizima itugeza ku masoko byarandindije cyane kuko ndi umukozi kandi nkunda n’iterambere,ariko nta mushoramari ushobora kungeraho mu mudugudu wa Muramba,mu kagari ka Gisoke ngo abashe kungurira umusaruro kandi mba nejeje mwinshi cyane ukamfira ubusa. Uwaduha umuhanda mwiza twakira rwose kuko tunababazwa no gukomeza kuvugwa ho ubukene cyane kandi dushobora kuba ikigega cy’igihugu cyose mu bukungu.’’
Yakomeje agira ati “Turi benshi bahinga kijyambere ariko tumera nk’abahingira ubusa kubera ko bituguma mo gusa ntibigere ku isoko. Kutagira amashanyarazi na byo biratudindiza cyane kuko uyu murenge uri mu mirenge mike cyane mu gihugu ifite ikibazo cy’amashanyarazi. Nk’ubu nagombye kugira imashini isya ibinyampeke cyangwa itunganya imbaho,umwana wanjye nagombye kumushakira aho yogoshera akinjiza amafaranga ariko ntibyashoboka. Baduhe ibikorwa remezo bihagije ahasigaye batubaze iterambere.’’
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Ndindayino Jean Claude yemeranywa n’aba baturage ko koko ibikorwa remezo nkene bibaheza mu bukene kandi bakagombye kuba mu mirenge mu gihugu iteye imbere cyane, akavuga ko nk’imihanda bayivuga ariko bagasanga hari ibindi bikenewe cyane mu karere ntikorwe, bigakomeza kuba ibibazo.
Ati “Nk’ubu dufite umuhanda w’ibilometero 42 uzengurutse umurenge wose,uramutse ukozwe neza wakura abaturage mu bwigunge ku buryo bugaragara. Hari akagari kitwa Nyakavumu natwe tugera mo dutanze amafaranga 12.000 kuva ku murenge no kugaruka. Tekereza igihe umuturage yakoresha yikoreye ngo agere ku isoko agurishe adahenzwe. Ubu bwigunge butuma n’abamamyi baba benshi bigasubiza abaturage inyuma natwe turabizi”.
Uyu murenge ni nawo wonyine mu karere ufite ibiro bitagira amashanyarazi,aho abakozi bakora ibilometero byinshi bajya gufotoza impapuro za ngombwa mu kazi bigatera impungenge ko hari n’amabanga y’akazi ashobora kuhaburira,ubuyobozi bw’akarere bukavuga ko ibi byose bigiye kwitabwaho ugakurwa muri ubu bwigunge.





