Nyamasheke: Benshi mu bantu bafite ubumuga bahohoterwa n’abo mu miryango yabo bagaceceka

Sangiza iyi nkuru

Nubwo hakorwa ibishoboka byose ngo abantu bafite ubumuga bamenye uburenganzira bwabo, amategeko abarengera n’inzego bagana igihe haba hari nk’uwungabanirijwe uburenganzira, bamwe muri bo mu mirenge inyuranye y’akarere ka Nyamasheke baravuga ko hari bagenzi babo bahohotererwa mu miryango yabo bagaceceka ngo kubera kubura uko bagira cyangwa kwanga kwikura n’aho bari bari, ntibimenyekane hanze kubera ko kubageraho bose kw’ababashinzwe bikigoranye, bagasaba ko imirenge yagira ingengo y’imari yihariye kuri bo no kubitaho bigashyirwa mu mihigo y’imirenge.

Ni ikibazo bamwe mu bantu bafite ubumuga bo mu mirenge myinshi y’aka karere bavuga ko gikomeye cyane kuko hari ingo usangamo abarenze umwe, batitaweho kubera ubushobozi buke bw’imiryango yabo, imyumvire iri hasi cyangwa kubarambirwa kubera kubafata nk’umutwaro cyangwa inzitizi mu iterambere ry’iyo miryango ,bitewe n’igihe kinini babatakazaho babitaho ntibabone uko bakorera abasigaye, bagahitamo kubirengagiza,bakabakingirana mu nzu bakigira mu mirimo, uje kubabaza uko bamerewe bakamwihisha,bikagera nubwo abayobozi babihorera, bigaherera iyo.

Nyirangiruwonsanga Mélanie afite ubumuga bwo mu mutwe akeka ko yatewe n’ihungabana rikomeye yagize amaze kubura ababyeyi bombi akiri muto cyane,agasigarana na basaza be 2 barimo umwe waje kugira ubumuga bwo kutabona,na we bakeka ko bwaba bwaratewe n’ubwo buzima bubi kuko yavutse nta kibazo afite,bajya kuba kwa se wabo akabafata nabi cyane n’imitungo ababyeyi babasigiye akayaya yose ntagire icyo abaha, bajya no kuba kwa sekuru bikaba uko, avuga ko ibyo byose byabagaho babicecekaga kubera kubura uko bagira.

Ati: “Dutuye mu kagari ka Mutongo,umurenge wa Cyato. Ababyeyi bamaze gupfa,badusize turi utwana duto ari jye mukuru, nta kibazo cy’ubuzima twari dufite. Nkeka ko ubumuga dufite twabutewe n’imibereho mibi twagize nyuma kuko jye ngira ubumuga bwo mu mutwe bunyubuka bukongera bugacwekera, bukagaruka uko mpuye n’ibibazo bindenga kwihanganira, musaza wanjye na we yaje kujya avuga ko aribwa cyane umutwe n’amaso,birangira ahumye burundu,mbere yari muzima.’’

Arakomeza ati: “Ababyeyi bombi bamaze gupfa twabuze uko tugira tujya kwa data wacu. Twahagiriye imibereho mibi cyane kuko n’urutoki bari baradusigiye amafaranga yakuragamo yose nta na rimwe yaduhaga,ibyo twakorerwaga byose tukabiceceka kubera kubura uko tugira,tunanga ko yatwirukana burundu tukabura amerekezo,kuko twigeze kubona biturenze tujya kubibwira Gitifu w’akagari , aratubwira ngo ntabyo tuvuga aho,dutahe,dukeka ko ari ruswa yamuhaye kuko bari bamaze kuvugana.

Kuva uwo munsi yarushijeho kudufata nabi cyane ngo twagiye kumurega, biturenze duhungira kwa sogokuru na we abanza kudufata atyo, musaza wanjye yavuga akamubwira ngo iyo Ruhuma ihavuga iki yacecetse aho, ngo ni ko twabaye, bituma basaza banjye bombi bata ishuri,jye data wacu yari yaranze ko nanarijyamo, tubaho nabi dutyo tutagira uwo twiyambaza, ariko kuko nyuma y’ibi biganiro twamenye uburenganzira bwacu,ntituzongera kurengana ngo duceceke.’’

Nyirandayisabye Marie-Odette wo mu mudugudu wa Kanombe,akagari ka Kabuga,mu murenge wa Gihombo, afite imyaka 43. Avuga ko ubumuga afite bwaje akuze, kugeza ahugurwa atari azi ko hari uburenganzira afite n’amategeko amurengera nk’umuntu ufite ubumuga,hari n’abandi azi bahohoterwa n’imiryango yabo, atagiraga icyo amarira cyane ku buvugizi kubera kutabisobanukirwa.

Ati: “Nturanye n’imiryango 2 yose ibite abana bafite ubumuga mbona bahohoterwa bikabije. Nari narabuze uko nagira kubera kutabisobanukirwa,ariko nyuma y’ibiganiro twahawe na NUDOR n’ibibazo twabajije bakadusubiza,ngiye guharanira uburenganzira bw’abo bana ntidukomeze guceceka ihohoterwa bakorerwa turireba.’’

Avuga ko umwe muri iyo miryango ufite abana 3 bafite ubumuga, nta mwana n’umwe ugera hanze, ababyeyi banze ko umuto ajya mu irerero, ntibavuzwa, ntibagera aho abandi bari ngo bakine, n’abakuru ntibigeze bajyanwa mu ishuri, hagira ubaza ababyeyi be impamvu bakavuga ngo nibabarekere abana si bo bonyine bafite ubumuga mu murenge wose.

Anakomeza avuga ko iki kibazo kiri henshi, nubwo hari inzego z’ibanze n’izihagarariye abo bantu, gukora ngo zimenye ibyo bibazo byose bizigora kuko kugera aho bari nta buryo, gukoresha inama batari bugire icyo baha abayijemo nibura cy’urugendo ,nta n’amazi bari bunywe kuko ingengo y’imari yoherezwa mu mirenge nta yihariye ku bantu bafite ubumuga irimo, na ba Gitifu b’utugari ugasanga birozonga mu kumenya ibyo bibazo, bagasaba ko imirenge mu ngengo y’imari ihabwa n’akarere yagira nibura akajanisha gato igenera abantu bafite ubumuga, no kubitaho bigashyirwa mu mihigo y’imirenge.

Mu biganiro by’iminsi 2 byahuje abantu 30 bafite ubumuga, n’abakozi ba NUDOR ,ubahagarariye ku rwego rw’akarere mu nama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga n’ubuyobozi bw’akarere,ibi bibazo byombi byaragarutse.

Uwineza James, umuhuzabikorwa wungirije w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga ku rwego rw’aka karere na we agaragaza ko bizwi ko hari abakivutswa uburenganzira bwabo bagaceceka, n’inzego zabo kubageraho bikagorana kuko nta buryo, n’inzego z’ibanze ,rimwe na rimwe kubera ruswa aho kwita ku bibazo byabo,zikumva abo mu miryango yabo babarenganya, na we agashyigikira igitekerezo cyo kumanura mu mirenge iyo ngengo y’imari no kubitaho bikaba mu mihigo y’imirenge.

Mukasine Claudine, ukorera mu mushinga wo guteza imbere imigirire idaheza muri NUDOR, avuga ko iki ari ikibazo kigaragara hose mu gihugu, gikwiye ubuvugizi kugira ngo babashe kwegerwa n’ibibazo byabo byumvukane.

Ati: “Kirakomeye cyane kuko niba inzego batoye zitabasha kubageraho kubera amikoro, gukora inama bidashoboka kuko nta n’ay’urugendo baha abayijemo cyangwa umubyeyi ngo aze guhagararira umwana weufite ubumuga anavuge ikibazo afite,akumva ahubwo ari ugutakaza n’umwanya yari kuba acaho inshuro,n’ abayobozi mu nzego z’ibanze, kuko bazi ko ntaho uwo ufite ubumuga ari buregere kuko atazi uburenganzra bwe n’amategeko amurengera,akamurenganya abibona.

Kirakomeye cyane ariko nk’uko tuba twabahuje ngo tubaganirize ku burenganzira bwa muntu n’ubw’abantu bafite ubumuga by’umwihariko, n’ubuyobozi bw’akarere bugatumirwa, bizajya bigenda bisobanuka, natwe dukora ubuvugizi,twizera ko,uko iminsi ihita hari byinshi bizagenda bikemuka.’’

Akarere ka Nyamasheke kabarirwamo abantu bafite ubumuga barenga 10.000, hakaba abagihezwa mu nzu kubera uburemere bw’ubumuga bafite n’abo mu miryango yabo bakiyemerera ko babaheza mu nzu kubera kubura ikindi babakorera, hakagaragara n’abatavuzwa nyamara bavujwe bakira, abandi bakagaragaraza ibibazo by’ubuzima buruhije babamo kubera ko nta buryo bwo kwirwanaho bafite, n’ibindi bibazo byinshi bafite.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Mukankusi Athanasie,avuga ko na we yemera ko igihe hagira ingengo y’imari yihariye ibagenewe ku rwego rw’umurenge hari byinshi byahinduka, ariko kubera ko iy’akarere ikiri nto bikagorana,ko uko ubushobozi buzagenda buboneka na cyo kizitabwaho cyane, ku by’imihigo y’imirenge akavuga ko yo iba ireba abaturage bose, ariko na ho hagize icyuho gisangwamo byakosoka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *