Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie aravuga ko hari abantu 3 bamaze iminsi batawe muri yombi bakurikiranyweho kwiba ibikoresho byo gukora inzugi, amadirishya n’intebe byari bigenewe ibyumba by’amashuri 456, akavuga icyakora ko ku bw’amahirwe ibyinshi muri ibi bikoresho bimaze kugaruzwa aho byari byaragurishijwe n’aho byari byarahishwe mu mashyamba n’uwari wabyibye, abandi 2 na bo hakaba ibyababuriyeho aho bari bashinzwe kubicunga.
Mu kiganiro yahaye Bwiza.com, Meya Mukamasabo Appolonie yavuze ko ibikoresho byinshi bagiye babikura mu masoko hirya no hino aho byari byagurishijwe n’uwitwa Minani Emmanuel wari wahawe akazi n’uwitwa Ngamije Ambroise Amani wari watsindiye isoko ryo gukora izi nzugi n’amadirishya byo gukinga aya mashuri n’intebe z’abanyeshuri. Uyu Minani we amaze ibyumweru 3 mu gihome kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruharambuga muri aka karere.
Uyu muyobozi avuga ko aka karere kagiranye amasezerano na rwiyemezamirimo Ngamije Ambroise Amani yo gukora inzugi 456, amadirishya 1800 n’intebe 10,488, ibyuma byo gukora ibyo bikoresho byari byatanzwe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC).
Akomeza avuga ko kugira ngo imirimo yihute, Ngamije Ambroise Amani yashyizeho Site 4 zigezwaho ibyo bikoresho ari zo Shangi, Ntendezi, Tyazo na Karengera, Site za Tyazo na Ntendezi rwiyemezamirimo watsindiye iri soko aziha uwo Minani kugira ngo akore imirimo yo guteranya ibi bikoresho.
Saa tatu z’ijoro zo ku wa 31 Gicurasi, Minani Emmanuel wari ushinzwe guteranya ibi bikoresho kuri izo Site, yafatiwe kuri Site ya Ntendezi apakiye bimwe muri byo ngo ajye kubigurisha, yikanze abashinzwe umutekano arongera abipakurura vuba vuba ngo ashaka gusibanganya ibimenyetso ahubwo avuga ko yari abizanye bagasanga abipakurura bakabyitiranya no kubipakira, ariko kuko hari amakuru yari yatanzwe na rwiyemezamirimo Ngamije ko ibikoresho byashize byibwa, uyu Minani ahita atabwa muri yombi, cyane ko n’umushoferi wari ugiye kubitwara yavuze ko bari barimo babipakira atazi aho amubwira kubijyana.
Meya Mukamasabo ati: “Ni byo koko ibyo bikoresho byaribwe kuko nyuma y’uko uwo Minani Emmanuel afatiwe mu cyuho hahise hatangira iperereza ku byibwe byose,bigaragara ko ku wa 18 na 19 Gicurasi, yagurishije bimwe muri byo uwitwa Makuza Etienne usanzwe acuruza ibikoreshpo by’ubwubatsi muri santere y’ubucuruzi ya Rwesero mu murenge wa Kagano muri aka karere, hafatwa n’ibindi byari byaguzwe n’abandi bacuruzi muri iyo santere y’ubucuruzi n’ahitwa ku kabeza muri uyu murenge wa Kagano n’ibindi byari bihishe mu ishyamba rya Ruharambuga , byose biri mu bubiko bw’Akarere.’’
Yarakomeje ati: “Birababaje cyane kubona yarahawe akazi aho gukora agatangira kwiba ibikoresho abigurisha ibindi abihisha hirya no hino mu mashyamba ngo na byo bipakirwe bigurishwe, gusa yasanze inzego zacu z’umutekano ziri maso zimuta muri yombi,arimo kuburanishwa nibimuhama azabiryozwa, amahirwe uretse ibyo yateshejwe n’ibindi yibye hafi ya byose byarafashwe,birimo n’ibyo yari yahishe mu gihuru mu ishyamba rya Ruharambuga.’’
Meya Mukamasabo avuga kandi ko hari abandi 2 batawe muri yombi ku wa 19 Gicurasi, umwe wari ushinzwe ububiko bw’ibikoresho nk’ibi, undi ashinzwe gukirikirana inyubako mu murenge yavuze ko atibuka neza, na bo bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruharambuga, agasaba abari muri izi nyubako z’amashuri kwirinda akaboko karekare, kuko uzabigerageza wese ngo bitazamuhira, cyane cyane ko hari inzego nyinshi,izo babona n’izo batabona zibikurikiranira hafi.
Si ubwa mbere muri aka karere havugwa abakurikiranyweho kwiba ibikoresho by’ubwubatsi bw’aya mashuri yubatswe igihiriri na MINEDUC n’abafatanyabikorwa bayo, aho hari na bamwe mu bayobozi b’amashuri babifatiwemo bibye sima n’ibindi bikoresho , uyu muyobozi akavuga ko bagaragaye mu mirenge myinshi batabwa muri yombi ngo baryozwe ubu buhemu,ngo n’undi uzabikinisha ntazamenya akamashu yaguyemo.



