Nyamasheke: Impanuka y’imodoka yahitanye abantu 2 n’inka 7

Sangiza iyi nkuru

Imodoka yo mu bwoko bwa FUSO ifite plaque RAB 346 G yavaga kuri Mbyo mu karere ka Bugesera mu ntara y’uburasirazuba itwaye inka zari zigiye kugurishirizwa mu isoko ry’inka rya Rugali mu murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke,yageze mu mudugudu wa Nyakabingo, akagari ka Muhororo mu murenge wa Kirimbi mu karere ka Nyamasheke ibura feri, mu bantu 5 bari bayirimo hahita hapfamo 2,abandi 2 bavunagurika imigongo bahita bajyanwa kwa muganga,umwe aba muzima,inka 7 na zo zihita zipfa.

Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na Tandiboyi w’iyi Fuso warokotse iyi mpanuka Hategekimana Frédéric usanzwe aba ku Cyicukiro mu mujyi wa Kigali, ngo iyi modoka yamugezeho saa moya z’umugoroba zo ku wa kabiri tariki 20 Mata aha ku Cyicukiro ivuye mu Bugesera itwawe na Munyurangabo David ari kumwe na nyiri inka akaba na nyiri imodoka Kayumba Evariste mu mudoka imbere, na we ajya inyuma mu nka 13 yari itwaye, bageze mu murenge wa Kirimbi I Nyamasheke mu ma saa kumi n’imwe n’igice z’igitondo zo kuri uyu wa gatatu tariki ya 21 Mata, bashyiramo izindi nka 2 n’abari bazishoreye na bo bazijyanye muri ririya soko, imbere gato bahafata izindi 6 ariko uwari uzishoreye we yanga kujyamo avuga ko abasanga ku isoko.

Ati’’ Tumaze kuzishyiramo ubwo zibaye 21 natwe tubaye 5, igeze imbere gato mu ikorosi ryo mu mudugudu wa Nyakabingo umushoferi abura feri abura n’aho ayerekeza ayikubita ku byuma byo ku nkengero z’umuhanda iracuranguka igwa munsi gato yawo, Shoferi na nyiri imodoka moteri ihita ibitsindagiraho bahita bapfa, abo twari kumwe inyuma mu nka bavunika imigongo bikabije jye ku bw’amahirwe nsohoka mu nka ndi muzima,inka 7 na zo zihita zipfa.’’

Yakomeje ati’’ Inka zacu 6 n’imwe mu z’abo twari dusayidiye zapfuye uwo mwanya,inzima tuzikuramo tuzazijyana mu isoko I Karongi kuri uyu wa kane.’’
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kirimbi Mudahigwa Félix yabwiye Bwiza.com ko kugira ngo bakuremo imibiri ya ba nyakwigendera byafashe igihe kirekire kuko nk’uw’uyu mushoferi wo wakuwemo nyuma y’amasaha 8 yose barinze gucagagura bimwe mu byuma by’iyo modoka.

Umwe mu baturage b’uyu murenge wari ahabereye iyi mpanuka yabwiye Bwiza.com ko bababajwe no kuba izo nka 7 zapfuye zahise zihambwa batazibahaye ngo bazirye. Ati’’ Bari kuziduha tukazirya kuko nta kibazo kindi zari zifite kandi nta kanyama twaherukaga kubera ubukene dufite,ariko bazitwimye ntitubyuma.’’

Umunyambanga nshingwa bikorwa w’uyu murenge Mudahigwa Félix avuga ko bahisemo kuzihamba kuko batari kuzibaha zipfushije.

Ati’’ Twanze kuzibaha ngo bazirye nubwo babisabaga kuko inka yapfuye muri buriya buryo ifatwa nk’iyipfushije,byongeye ko byafashe amasaha menshi ngo zivanwe mu modoka zikavanwamo zangiritse cyane, ntitwari guha abaturage inyama z’inka zipfusihije zanonekaye gutyo ngo bazirye,twahise dushyira irondo aho twazihambye ngo ricunge batazitaburura bakazirya twagiye,ubu riraharaye.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’uburengerazuba, CIP Karekezi Bonaventure, yihanganishije imiryango yabuze abayo muri iyi mpanuka n’uyu mutungo wahangirikiye wose, asaba ko mbere y’uko abashoferi bajya mu ngendo nk’izi ibinyabiziga bigomba kugenzurwa.

Ati’’ Ntibakwiye guhaguruka batabanje kugenzura ubuzima bw’ibinyabiziga byabo kugira ngo birinde impanuka za hato na hato zikunze guterwa n’uko kubura feri,nibakurikiza inama bahora bagirwa bizabafasha kwirinda izo mpanuka zitabura guhitana n’ubuzima bwabo.’’

Imibiri ya ba nyakwigendera yahise ijyanwa mu bitaro bya Kibogora aho yavuye mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa 3 yerekezwa mu bitaro bya Kanombe mu mujyi wa Kigali mbere y’uko ishyingurwa, abavunitse baracyitabwaho n’abaganga muri ibi bitaro nyuma yo kubyoherezwamo n’ikigo nderabuzima cya Karengera babanje kujyanwamo impanuka ikiba.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *