Nyamasheke: Inkuba yishe umukobwa w’imyaka 16 wari uvuye ku ishuri

Sangiza iyi nkuru

Umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko witwa Uwera Liliane wari utuye mu mudugudu wa Kirehe,akagari ka Rwesero, mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke yakubiswe n’inkuba ubwo yari atashye avuye aho yari yimenyerezaga umwuga w’ubudozi muri santere y’ubucuruzi ya Rwesero, akaba yari asanzwe awiga mu ishuri ryitwa APEKA riri muri uyu murenge.

Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umwe mu baturanyi ba nyakwigendera, ngo hari mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba zo ku wa 19 Gashyantare, mu mvura y’ibitonyanga ariko irimo inkuba nyinshi n’umuyaga mwinshi cyane, uyu mukobwa ngo wari utashye atanguranwa n’uko igwa ari nyinshi yageze mu rugo ruri ku bilometero hafi 4 uvuye aho yimenyererezaga uwo mwuga, yageze muri metero nka 200 uvuye iwabo, ari munsi y’urugo inkuba iramukubita ahita agwa aho.

Yagize ati: “Yari arimo azamuka agiye kugera iwabo n’imvura itaraba nyinshi ariko inkuba zo zikubita cyane n’umuyaga ari mwinshi cyane, kuri metero nka 200 gusa go agere iwabo,ari wenyine ariko inyuma ye hari abandi bantu bagendaga, inkuba iramukubita yikubita hasi,abari inyuma ye bagiye kureba ibimubayeho bitumye ahita agwa basanga yashizemo umwuka. Ubuyobozi n’abaturage bahise bahagera, umurambo we ujyanwa mu rugo iwabo buhita bunira, muri aya masaha y’amanywa yo kuri uyu wa 20 Gashyantare turimo kwitegura kumushyingura.’’

Umuyobozi w’aka karere Mukamasabo Appolonie yemereye Bwiza.com aya makuru, yihanganisha umuryango wagize ibi byago,anavuga ko ari impanuka nk’izindi kuko mu by’ukuri yagendaga mu mvura itaraba nyinshi, ari bwo igitangira gutonyanga, kuba yagendaga muri ibyo bitonyanga umuntu akaba ubwabyo atabigira ikibazo kuko n’abandi bagendaga ,no kuba yihutaga ngo igwe yageze muri rugo nta kindi yari gukora, ari urwashatse kumujyana.

Ati: “Inkuba yamukubise imvura itaragwa ari nyinshi, byari ibitonyanga yagendagamo ngo igwe ari nyinshi yageze mu rugo, gusa yari irimo umuyanga mwinshi n’inkuba zikubita bikabije, ni bwo yamukubitaga ahita apfa agiye kugera iwabo.’’

Ku byerekeranye no kumenya niba ubusanzwe aka karere na ko ari akarere karangwamo inkuba nyinshi nk’uko bimeze muri za Rutsiro n’ahandi hagenda humvikana abo zahitanye ,ati: “Muri aka karere ikibazo cy’inkuba zinahitana ubuzima bw’abantu gikunze kumvikana cyane cyane mu murenge wa Bushekeri hafi ya pariki y’igihugu ya Nyungwe,ariko si ho honyine kuko hari n’ahandi zikubita. NK’ umwaka ushize twgize ikibazo nk’icyo aho hari umurenge inkuba yishe umugabo n’umugore baryamye.

Twumvaga bidakunze kubaho ko n’umuntu uryamye inkuba yamukubita ariko ino iwacu byarabaye, tukaba dukomeza gukangurira abaturage kwirindi ibishobora kubakururira izi nkuba, bakitwararika cyane cyane kutitaba telefoni mu bihe zikubita cyane, kutagenda mu mvura cyangwa ngo abantu usange bugama munsi y’ibiti, gucomokora ibintu byose biba bicometse ku mashanyarazi mu bihe nk’ibyo, n’ibindi byose bishobora gutuma impanuka nk’izi ziba, bikirindwa.’’

Muri aka karere hamaze iminsi imvura nyinshi inagaragaramo imiyaga myinshi, aho ku wa gatatu w’iki cyumweru dusoza, imvura idasanzwe yibasiye nanone uyu murenge, igishanga cya kamiranzovu umuceri mwinshi wari ugeze igihe cyo gusarurwa urarengerwa, urangirika bikomeye, inagera mu murenge wa Bushekeri uhana imbibi n’uyu,mu kagari ka Buvungira yangiza ikiraro gihari, kikaba kiri gusanwa.

Meya Mukamasabo yaboneyeho gusaba abaturage kurwanya Ibiza bishobora kubatera biturutse ku mvura nk’iyi, kwibuka kuzirika ibisenge by’inzu zabo ngo bitagurukanwa n’umuyaga na wo uba ari mwinshi, no kuba buri wese afite mituweli, igihe yagira ibibazo biturutse ku mpanuka ishobora guterwa n’iyo mvura n’imiyaga yayo, nko gukomereka n’ibindi akaba yakwivuza bitagoranye.

Abarimu n’ababyeyi na bo bibukijwe ko igihe babona imvura iguye badakwiriye kurekura abana ngo batahe cyangwa bajye ku mashuri, babareka bakugama ikabanza igahita,abana na bo bakirinda kwinyagiza kuko abenshi bakunze kubikora bayikinamo, abagituye mu manegeka na bo,abafite ubushobozi bakahava hakiri kare, abatabufite bagafashwa kubonerwa aheza batuzwa, hadashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga nk’ako.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *