Nyamasheke: Isoko ry’inka ryari rimaze amezi arenga 3 rifunze ryongeye kurema

Sangiza iyi nkuru

Aborozi b’inka bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyamasheke n’abacuruzi bazo bari basanzwe barema isoko ry’inka rya Rugali riri mu kagari ka Rugali mu murenge wa Macuba muri aka karere, barishimira ko nyuma y’amezi arenga 3 batabona isoko ry’inka zabo ryari ryarafunzwe ryongeye kurema.

Gufunga iri soko nk’uko binavugwa n’umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie, ngo byatewe n’izamuka ry’ubwandu bw’icyorezo cya COVID-19 muri kano karere,aho nk’umurenge wa Gihombo utari kure cyane y’uyu uremeramo iri soko wari wibasiwe hafi ya wose, hafatwa ingamba zo kurifunga ngo babashe guhangana n’ubu bwandu neza budakwirakwira n’indi mirenge, ariko ku busabe bw’abaturage, ubuvugizi bw’itangazamakuru n’izindi nzego, hamwe n’igabanuka ku buryo bugaragara ry’iki cyorezo muri aka karere, basanze ari ngombwa kurifungura.

Ubwo Bwiza.com yaganiraga na bamwe mu borozi b’umurenge wa Macuba iri soko riberamo ku wa 12 Kanama uyu mwaka, bari bavuze ko kuba ritarema bahomba byinshi kuko bamwe basanzwe baragize ubucuruzi ubworozi bw’ibimasa bari babuze aho babigurisha ngo bagure ibindi borora asigaye bayishyuremo mituweli banikenure, bamwe batangira kurema udusoko twa rwihishwa n’abacuruzi bazo babahaga udufaranga duke, aho hari impungenge ahubwo ko bashobora kwanduzanya icyorezo cya COVID-19 kurushaho kuko nta n’uwagenzuraga ubwo buryo bw’imicururize, bakaba barasabaga ubuvugizi ngo ryongere rireme.

Nyuma y’aho ubuyobozi bwumviye akababaro k’abaturage bukarifungura, umwe muri abo borozi yabwiye Bwiza.com ati: “Ubu rirarema neza cyane. Twabashimiye ubuvugizi Bwiza mwadukoreye dushima n’Akarere kumvise akababaro kacu kakarifungura kuko nkanjye nari ntarishyura mituweli, ariko nagurishije ikimasa ndahenzwe cyangwa ngo nshibwe amande ngo nakigurishije mu buryo butemewe. Nishyuye mituweli, ngura imbuto n’inyongeramusaruro,asigaye nyagura ikindi kimasa nzagurisha mu minsi iri imbere nkikenura, ndanezerewe cyane.’’

Umuyobozi wa Koperative Komiseri umutekano iwacu, icunga umutekano muri iri soko, Karambizi Willy Alphonse, avuga ko nubwo abarirema bataraba benshi nka mbere ariko bishimishije cyane kuba ryarongeye kurema, inka zikagurishwa abaturage bakikenura,imisoro ikinjira n’iyi koperative ikabona akazi kuko kari karahagaze, agasaba ko byakomeza kwigwaho neza n’icyambu cya Rugali kikazafungurwa hakaba uburyo abakongomani bongera kuzitwara n’amabwiriza yo kwirinda iki corezo akomeje.

Ati: “Aborozi bongeye gukora ku ifaranga mu buryo bwiza rwose n’ingamba zo kwirinda iki cyorezo mu isoko twe nka Komiseri umutekano iwacu turazikaza, tugasaba ko,kugira ngo hacuruzwe inka nyinshi, uko icyorezo kigenda kigabanuka hazigwa uko n’icyambu cya Rugali cyakogera gukora inka zikambuka ikivu zijya I Bukavu aho kunyura I Rusizi, byatuma hagenda nyinshi n’abakozi b’amakoperative yose bakoraga muri uru rwego bakongera gukora.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie yabwiye Bwiza.com ko nyuma y’aho abaturage bakomeje kubisaba n’icyorezo kigabanuka,basanze ari ngombwa kurifungura ngo babone uko bagurisha inka zabo ndetse n’iry’amatungo magufi rya Birembo muri uyu murenge wa Macuba na ryo rirafungurwa, akabasaba kurema aya masoko yombi bubahiriza amabwiriza yose yashyizweho mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo kuko kigihari,n’ayo babonye bakayacunga neza kugira ngo biteze imbere.

Ku cyifuzo cyo gufungura icyambu cya Rugali, yagize ati: “Twabaye dufunze ikivu mu rwego rwo kwirinda urujya n’uruza n’abanyekongo twirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo, ubu harakoreshwa inzira y’ubutaka inyura I Rusizi ariko igihe bizabera ngombwa ko n’icyambu cyongera gukora bazabimenyeshwa, bizaterwa n’uko abaturage b’ibihugu byombi bazaba bitwara mu guhashya iki cyorezo cyatumye gifungwa,kuko natwe kuba hari ibidakora neza tuzi ko biduhombya ariko ntitwakunda amafaranga kurenza abaturage bacu.’’

Isoko ry’inka rya Rugali ni rimwe mu byinjiriza agatubutse aka karere biva mu misoro kuko ngo ryinjiza hagati ya miliyoni ebyiri n’eshatu z’amanyarwanda ku munsi ryaremyeho, rikaba ryari ryahagaze bwa mbere muri Werurwe uyu mwaka rifungura ku wa 6 Gicurasi, ryongera gufungwa ku wa 28 Gicurasi, ku busabe bw’abaturage ryongeye kurema ku wa 2 Nzeri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *