img-20201115-wa0006.jpg

Nyamasheke: Izuba ryinshi rikomeje gukoma mu nkokora abahinzi b’icyayi

Sangiza iyi nkuru

Abahinzi b’icyayi bibumbiye muri COTHEGA mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke bavuga ko mu gihe cy’izuba ryinshi umusaruro wacyo ugabanuka ku buryo bukabije kubera ko kinahinze ku musozi ubutaka bwuma cyane mu zuba,bagasaba uruganda rw’icyayi rwa Gatare Tea company ,Leta n’abafatanyabikorwa bayo bashishikajwe n’izamuka ry’umusaruro w’icyayi kubafasha ku gitekerezo cyabo cyo kuhira ubuso gihingwaho mu gihe cy’izuba ngo umusaruro ukomeze kwiyongera.

Ni bimwe mu byo babwiye Bwiza.com nyuma y’uko Ambasaderi wa Isirayeli mu Rwanda, Dr. Ron Adam agendereye aka karere agasura n’imirima y’icyayi y’aba bahinzi, mu rwego rwo gushaka uburyo hagezwa gahunda yo kucyuhira mu bihe by’impeshyi kugira ngo umusaruro wacyo urusheho kwiyongera n’abahinzi barusheho gutera imbere.

img-20201115-wa0006.jpg Ambasaderi Ron Adam ubwo yasuraga imirima y’icyayi

Niyonsaba Jean de Dieu umwe mu bahinzi bacyo, avuga ko bashimira Nyakubahwa perezida Kagame wabahaye ubutaka bagihingaho mu gihe bari bakikijwe n’ibihuru n’ibigunda bitagiraga icyo bibamarira,ubu icyo cyayi kikaba kibateje imbere, ariko ko bakibyaza umusaruro bifuza amezi 8 gusa ku mwaka kuko ari yo imvura n’izuba biba bisimburana neza bigatuma gitanga umusaruro bifuza, andi mezi 4 y’izuba n’imvura nke bagakorera mu bihombo bigaragara.

Ati: “Mu gihe imvura igwa neza n’ifumbire yaziye igihe dusarura toni hagati ya 600 na 700 mu kwezi ariko guhera muri Kamena kugeza muri Nzeri igihe izuba riba ryabaye ryinshi cyane n’imvura nke iba itangiye kugwa muri Nzeri gitangiye kwisubira, tubona toni hagati ya 200 na 300 n’ubwiza bwacyo bukagabanuka cyane kuko kiba cyatangiye kuba umuhondo cyakubishwe n’izuba ryinshi cyane, gahunda yo kucyuhira twifuje n’uruganda rukabona ari ngombwa iramutse ikunze,hehe n’ubukene muri Karambi no mu karere kose.’’

Mukantagungira Jeannette uyobora iyo koperative,avuga ko igihe byaba bikozwe neza icyayi cyikuhirwa mu bihe by’izuba, bashobora kugera no kuri toni 1000 mu kwezi, byanazamura umusaruro n’ubuso gihingwaho kuko amafaranga yaba yinjira mu baturage ibihe byose by’umwaka bigatuma n’abahinga ibindi ubu kubera kubura uko bagira babisimbuza icyayi.

Ati: “Dukurikije igihombo tugira muri biriya bihe kubera ko icyayi kiba cyakamutsemo amazi bitewe no kubura imvura, uyu mudipolomate akaba yaratwemereye ko igihugu cyabo cyaduhugurira abatekinisiye bafasha muri iyi gahunda yakunda cyane kuko aka gace gafite amazi menshi yo mu mibande apfa ubusa akaba yabyazwa umusaruro, uretse natwe, n’igihugu cyose cyahungukira kuko amadovize yinjira yarushaho kuba menshi.’’

Abihuriraho n’umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Gatare,Mukiza Emile,uvuga ko iki kibazo kibahangayikishije cyane, kubigeraho bikaba byanatuma amafaranga yinjira mu bahinzi yiyongera bifatika.

Ati: “Ni icyifuzo dufite dukurikije igihombo natwe tubona mu bihe izuba ryatse mu cyayi,ubwiza n’ubwinshi bwacyo bwagabanutse kandi ari bwo buduhesha inyungu mu ruhando mpuzamahanga, uyu mushyitsi akaba yaratwemereye ubufasha mu guhugura abazita kuri iyi gahunda, tugiye kubinoza neza kandi twizeye ko bizakunda mu bihe bitarambiranye.’’

Ubwo yasuraga imirima y’icyayi ku wa 13 Ugushyingo, Ambasaderi Dr Ron Adam, yemeye ubufasha muri iyi gahunda, cyane cyane amahugurwa y’abatekinisiye bayishyira mu bikorwa bayahererwa muri kiriya gihugu cyakataje muri gahunda zo kuhira imyaka mu bihe by’izuba ryinshi, umuyobozi w’aka karere,Mukamasabo Appolonie yabwiye Bwiza.com ko babyishimiye cyane, cyane cyane ko uburyo bwo kuhira imyaka butaratera imbere cyane muri aka karere gasanzwe karangwamo amazi menshi arimo n’ay’ikiyaga cya Kivu atabyazwa umusaruro uhagije muri urwo rwego.

Hegitari 1412 ni bwo buso buhingwaho icyayi n’aba baturage b’umurenge wa Karambi bagera ku 3124.

img-20201115-wa0004.jpg Aha ni mu ruganda rwa Gatare rutunganyirizwamo icyayi

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *