umunyamabanga_nshingwabikorwa_w_umurenge_wa_macuba_harindintwari_jean_paul_avuga_ko_bifuza_ko_abaturage_bakomeza_gukoresha_iki_kigo_cy_imari_mu_kwiteza_imbere_nta_kibakomye_mu_nkokora.jpg

Nyamasheke/Macuba: Barasaba ko amabwiriza y’imitangire y’inguzanyo yoroshywa

Sangiza iyi nkuru

Abanyamuryango b’Amizero Macuba SACCO mu murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke barasaba ko amabwiriza yashyizweho mu itangwa ry’inguzanyo ajyanye no kwandikisha ingwate muri RDB n’ayo basabwa n’abagenagaciro bagena agaciro k’izo ngwate zabo yakoroshywa, kuko ngo uko bihagaze ubu bituma batinya kwaka inguzanyo ngo bakore biteze imbere, banazibe icyuho cy’ihungabana ry’ubukungu bwabo cyatewe na COVID-19,bagasaba ikigo cy’imari cyabo ubuvugizi muri BNR na RCA ngo ibyo bita amananiza bashyirwaho byoroshywe.

Baganira na Bwiza.com, bamwe muri bo bavuze ko bari barafashe inguzanyo ya miliyoni 2 muri 2018 nta yandikisha ry’ingwate muri RDB basabwe, ababishinzwe muri SACCO yabo baza bakabarebera ingwate bagahabwa amafaranga bakazayishyura neza nta ngorane, urangije kwishyura, mu myaka yakurikiyeho yajya gufata andi akabwirwa ko inguzanyo irenze miliyoni 1 yandikishirizwa ingwate muri RDB.

Nsengumuremyi Joseph utuye mu kagari ka Vugangoma muri uyu murenge,avuga ko ari umuhinzi mworozi watangiranye n’iki kigo cy’imari,afata inguzanyo ashyira mu bikorwa bye by’ubuhinzi n’ubworozi akazishyura neza,ariko ko yaje gukomwa mu nkokora n’iki cyemezo ubwo yari amaze kwishyura inguzanyo ya miliyoni 2 yari yarafashe, amaze kubona ubutaka yashakaga kugura ngo yaguriremo ibyo bikorwa,yajya kuri SACCO akabwirwa ko guhabwa amafaranga nk’ayo bisaba ko yandikisha ingwate ze muri RDB kandi bitwara amafaranga menshi atabona.

Ati: “Ngezeyo nabwiwe ko byahindutse,inguzanyo irenga miliyoni 1 bisaba gushaka umugenagaciro nishyura amafaranga 60.000 kuri buri ngwate ntanze, nkagerekaho n’ibindi 20.000 ajya kuri konti ya RDB yo kwandikisha izo ngwate. Kuko kugira ngo ntange ingwate nguza miliyoni 2 binsaba ifite agaciro k’agera kuri 4.000.000 kandi binsaba ingwate nyinshi ngo ngeze ku zifite ako gaciro, kandi buri ngwate yose umugenagaciro na RDB bansha ariya mafaranga, nsanga ayo yose ntayabona mpitamo kubireka.’’

Yarakomeje ati: “Ni imbogamizi ikomeye kuko n’imikorere yacu yarahungabanye cyane kubera COVID-19, numva aho kubigenza gutyo ahubwo bari gushyiraho ingamba zitworohereza cyane ngo tubanze twizahure,bakaduha arenga 3.000.000 k’ubishaka nta yandi mananiza, tukifuza ko BNR na RCA basubira kuri iki cyemezo,tugakorerwa ubuvugizi, ufashe arenga 3.000.000 akaba ari we wandikisha ingwate muri RDB,kuko twari tumaze igihe nta mikorere, n’inguzanyo zidatangwa neza none igihe bitangiye kugenda neza si ho twananizwa dutya.’’

Mugenzi we na we avuga ko muri Kanama uyu mwaka yatekereje kuguza ngo asubukure umushinga we w’ubucuruzi yumvise uko bimeze n’ikiguzi kinini yahatakariza arisubira, agasaba Leta ko abo bagenagaciro bashyirwa mu bakozi b’imirenge nk’uko bashyiraho n’abandi kuko SACCO ziba mu mirenge yose kandi ari ibigo by’imari byashyiriweho kubazamura mu iterambere, kuko ngo abo bagenagaciro bitwaza ko baturuka kure bakabunamaho, urugaga rw’abagenagaciro na rwo ngo rukazamura igiciro uko rwishakiye rwibwira ko abaturage bayafite, akumva byahinduka.

Ati: “Leta nk’uko ishyira abakozi mu mirenge, nirebe uwashobora iyo nshingano ayongererwe,niba koko umugenagaciro w’umwuga ari ngombwa ku ngwate dutanga, ajye aba uwo muri uwo murenge uwuzi neza,uzi n’agaciro nyako k’ingwate z’aho hantu n’ubushobozi bw’abahatuye, aho kugira ngo umuntu aze atubwire ko aturutse I Rusizi cyangwa I Karongi ngo aduce n’amatike kandi uwa hafi yari kuduca make, twumva nibikomeza gutyo SACCO zimwe zizafunga imiryango kuko zabeshwagaho n’uko twafataga inguzanyo tugakora. Nitutazifata se kubera ayo mananiza zizunguka zite zo?

Turifuza ko umugenagaciro atarenza amafaranga 30.000 abaye menshi, kwandikisha ingwate muri RDB na byo ntibirenze amafaranga 10.000 niba koko bashaka ko dufata izo nguzanyo tukazikoresha tukiteza imbere.’’

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’iyi SACCO Sinzinkayo Etienne,avuga ko koko ari ikibazo kitaremereye abanyamuryango gusa, na SACCO cyari kiyibereye umutwaro,ariko ko mu nteko rusange baherutse gukora ku wa 5 Ugushyingo, cyagarutse cyane, bacyigaho babona giteje ibibazo bindi byinshi, bemeza ko adatangirwa ingwate muri RDB ava kuri miliyoni 1 akagera kuri 2 ariko ko n’ubundi hari abanyamuryango, cyane cyane ababa bashaka gufata menshi bitanyuze.

Ati: “Natwe nka SACCO biratuvuna kuko iyo nta nguzanyo zifatwa cyangwa zifatwa na bake tuba duhomba,kandi koko niba umuntu afite ingwate 5 zinyuranye ashaka miliyoni 3 kuzitangira ariya mafaranga yose namwe murumva ko bitakorwa na benshi.

Nyuma yo gucoca icyo kibazo mu nama y’inteko rusange twakoze ku wa 5 Ugushyingo twarayazamuye agera kuri 2.000.000 ayarenze akaba ari yo asabirwa ingwate muri RDB, nubwo bamwe n’ubundi bifuzaga ko yarenga ayo, ni yo twabaye dushyizeho, ariya 20.000 ashyirwa kuri konti ya RDB yo ntacyo twe twayakoraho uretse ubuvugizi, tukizera ko BNR na RCA bazumva ibyifuzo by’abaturage muri rusange hagakorwa ikitababangamiye.’’

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’amakoperative ( RCA),Prof. Harelimana Jean Bosco avuga ko na bo babona ko ari ikibazo ubuvugizi abaturage basabye ngo ayo mafaranga agabanuke bakazabukora.

Ati: “Ubwo buvugizi tuzakomeza tubukorekuko natwe tubona ko ari ikibazo, ariko buriya na SACCOs zifite uburenganzira bwo kuba zakora ubwoko butandukanye bw’inguzanyo kandi budasaba ingwate,ariko n’icyo kibazo cya RDB bavuga tuzakomeza tukivuge.’’

Yunzemo ati: “Ubundi nticyari ikibazo kuko SACCOs zifite ubushobozi kandi twaranazihuguye ku kuba zakora izo nguzanyo zitandukanyeku babikeneye,zidasaba izo ngwate. Ibyo rero tuzakomeza tubibahugurirehomo,tunabakangurire kuba koko ibikorwa by’abaturage byabona amafaranga,kuko ni yo ntumbero ya mbere ya SACCO ku bikorwa by’abanyamuryango bayo.’’

Umurenge wa Macuba ufite abaturage barenga 23.000, abarenga gato 13.000 akaba ari abanyamuryango b’iki kigo cy’imari bavuga ko kibafasha kwizamura mu bukungu bahereye ku bikorwa by’ubuhinzi,ubworozi,ubucuruzi buciriritse n’ibindi bagerageza gukora ngo biteze imbere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo Harindintwari Jean Paul, akavuga ko batifuza icyasubiza inyuma intambwe aba baturage bari bagezeho mu iterambere bakesha gukorana n’iki kigo cy’imari cyabo, ari yo mpamvu na bo ibibazo nk’ibyo babikurikiranira hafi.
umunyamabanga_nshingwabikorwa_w_umurenge_wa_macuba_harindintwari_jean_paul_avuga_ko_bifuza_ko_abaturage_bakomeza_gukoresha_iki_kigo_cy_imari_mu_kwiteza_imbere_nta_kibakomye_mu_nkokora.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *