Umusore w’imyaka 19 witwa Maniragaba Alphonse wari umaze ibyumweru 2 ahigwa bukware n’inzego z’umutekano nyuma yo gufatanya n’abandi 4 bari kumwe mu ikipe y’amabandi yitwikiraga ijoro akitwaza intwaro gakondo zirimo imihoro, ibyuma, imigera, n’izindi bagatera abarobyi mu kivu mu gice cy’umurenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke bakabambura imitego n’amato barobesha, bamwe bakanabica abandi bakabakomeretsa, yafatiwe mu mudugudu wa Gatwa, akagari ka Gatsibo, mu murenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero ari ho yihishe.
Nk’uko amakuru Bwiza.com yahawe n’umwe mu bakozi b’umurenge wa Gihombo utashatse ko amazina ye ashyirwa ahagaragara, ngo ku wa 29 Nyakanga, saa mbiri z’ijoro ni bwo abanyerondo bo mu mudugudu wa Gatwa,akagari ka Gatsibo, mu murenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero bahuye n’uyu musore agenda yarengeje amasaha yo gutaha hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19, bamuhagaritse ngo bamubaze aho ajya muri iryo joro aho kubasubiza babona arirutse bamwirukaho baramufata baramugarura.
Aya makuru akomeza avuga ko, kuko hari harakwirakwijwe ubutumwa bwo kumufata buherekejwe n’ifoto ye ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bamumenye bakurikije iyo foto yari imaze iminsi itambuka ahita atabwa muri yombi ashyikirizwa RIB sitasiyo ya Gatumba kugira ngo akurikiranwe n’ubu akaba ari ho afungiye hategerejwe ko ashyikirizwa bagenzi be 4 bafatanyije kwica umurobyi witwa Bihoyiki Jean Claude bakanakomeretsa bikomeye Nshimyumukiza Phénias bari kumwe mu bwato baroba mu ijoro ryo ku wa 14 Nyakanga.
Nk’uko bikubiye mu nkuru Bwiza.com yabagejejeho yasohotse ku wa 19 Nyakanga, umwe mu batuye akagari ka Gitwa umurenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke karimo igice cy’ikiyaga cya kivu cyabereyemo ubu bugizi bwa nabi, yabwiye iki kinyamakuru ko mu ma saa tatu n’igice z’ijoro zo ku wa 14 Nyakanga, uyu Bihoyiki Jean Claude w’imyaka 36, na Nshimyumukiza Phénias w’imyaka 20,bombi bo mu mudugudu wa Birehe, akagari ka Gitwa, bari mu gice cy’umudugudu wa Doga muri aka kagari baroba mu kivu, batewe n’ikipe y’amabandi 5 yitwaje intwaro gakondo.
Aya mabandi ngo yaje abasatira abasaba kuyaha imitego n’ubwato barimo barobesha,bakiyabaza impamvu abibaka ahita akubita Nshimyumukiza Phenias ikibuye mu gahanga hejuru y’ijisho arakomereka bikomeye, abonye bitoroshye aribira aroga,ari na we waje kwambuka atanga amakuru ya mugenzi we Bihoyiki basigaranye bakajya kumwicira ku karwa kari muri ako gace kitwa Ishyute babanje kumwica urubozo aho babanje kumuca akaboko bakagashyira mu bwato areba,yabasaba kutamwica bakanga bakamwica ku gitekerezo cy’uyu Maniragaba Alphonse wari na mubyara we, avuze ko gusiga batamwishe kandi yababwiye ko yabamenye byazabakururira ingorane ziruseho.
Ati: “Muri aba bagizi ba nabi basanzwe ari insoresore zananiranye muri uyu murenge zihora ziwutezamo umutekano muke, cyane cyane mu kivu zambura abarimo ,bamwe zikabica abandi zikabakomeretsa kuko atari ubwa mbere,harimo na mubyara wa nyakwigendra witwa Maniragaba Alphonse bakunda kwita Tebezo, wababwiye ubwo bazamukaga bamaze guca nyakwigendera akaboko,ko kuba batamurangije kandi yababwiye ko yabamenye ari byo bibi cyane, atuma basubirayo baramwica, baza gufatwa nyuma yo kubyutsa uwo bashakaga ko abagurira iyo mitego mu rukerera, abonye ari bo kandi asanzwe abaziho izo ngeso mbi, atanga amakuru hafatwa 4, Maniragaba Alphonse arabacika.’’
Abafashwe bahise bashyikirizwa RIB Sitasiyo ya Gihombo ku wa 15 Nyakanga, ku wa 18 Nyakangabashyikirizwa iya Bwishyura muri Karongi, aho bakurikiranyweho n’ubushinjacyaha ibyo byaha ngo babiryozwe, ku wa 29 Nyakanga uyu Maniragaba wari wacitse na we akaba yaratawe muri yombi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie yemereye Bwiza.co aya makuru aho yagize ati: “Ni byo, yafatiwe mu karere ka Ngororero ku bufatanye n’abaturage baho, aho yari amaze ibyumweru 2 yihishahisha.
Akurikiranyweho icyaha cyo kwica uwitwa Bihoyiki Jean Claude akanakomeretsa Nshimyumukiza Phénias afatanije na bagenzi be 4 batawe muri yombi bagikora ibyo bakurikiranyweho. Yashyikirijwe RIB, Sitasiyo ya Gatumba muri ako karere akazasangishwa abo bakoranye icyaha vuba aha,tugashimira cyane abaturage ba Ngororero bamutaye muri yombi.’’
Ku byerekeranye n’uko umugore wa Nyakwigendera witwa Nyirabazungu Esther uvuga ko kugeza n’ubu atarabona umurambo w’umugabo we, ko abamwishe bawerekana nibura akawushyingura, akanasaba Akarere kumugoboka kakamufasha kubona icyo atungisha utwana 3 nyakwigendera yamusigiye, Meya Mukamasabo yagize ati: “Uriya muryango twarawusuye,mu by’ukuri ni umuryango ubona ko, koko imibereho yawo wari uyishingiye kuri nyakwigendera, nk’uko dusanzwe dufasha n’abandi bafite ibibazo na we mu isibo abarizwamo bazagaragaza ikibazo cye yitabweho n’abana be nk’uko hari n’abandi batishoboye twitaho.’’
Ingingo ya 170 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda,nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umunyamategeko yifashishije, kubyerekeranye no kwiba hakoreshejwe intwaro ivuga ko umuntu wese wiba akoresheje intwaro aba akoze icyaha cyo kwiba akoresheje intwaro.iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze cumi n’itanu(15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu(5.000.000frws) ariko atarenga miliyoni zirindwi ( 7.000.000frws).
Igihano kiba igifungo kirenze imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu (5.000.000frws) ariko atarenze miliyoni zirindwi ( 7.000.000frws) iyo: 1. Kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe (1). 2. Intwaro yitwajwe yakoreshejwe, 3. Kwiba byakorewe mu nzu ituwemo cyangwa mu biyikikije kabone n’iyo yaba ituwemo by’agateganyo cyangwa mu nzu ikorerwamo. Iyo kwiba hakoreshejwe intwaro byateye urupfu cyangwa iyo byakozwe n’agatsiko kishyize hamwe ,igihano kiba igifungo cya burundu.


