img-20211221-wa0004.jpg

Nyamasheke: Mgr Kayinamura yasabye abakirisitu kwirinda inyigisho zibabuza kwikingiza COVID-19

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe hirya no hino mu gihugu gukingira COVID-19 bikomeje, umwepisikopi akaba n’umuvugizi w’itorero Méthodiste Libre mu Rwanda, Musenyeri Samuel Kayinamura, asaba abayoboke b’iri torero mu gihugu hose kwirinda inyigisho z’ubuyobobe zishobora gukwirakwizwa na bamwe mu batwara Bibiliya uko itari babuza abantu kwikingiza, akavuga ko nta mukirisito muzima, wasomye Bibiliya neza ukwiye kugendera mu kigare cy’ubuyobe bwa bamwe mu bigisha ngo yange cyangwa abuze abo mu muryango we kwikingiza.

Yabivugiye muri Conference ya Kibogora mu karere ka Nyamasheke nyuma y’iminsi 3 y’inama ngarukamwaka y’iyi Conference yo kureba ibyagezweho n’abakirisito bayo uyu mwaka wose urangiye , gutegura igenamigambi ry’umwaka utaha,no gusengera abapasiteri bashya, aho mu myanzuro 17 yayifatiwemo uwa nyuma usaba abakirisito bose b’iri torero kwirinda inyigisho zose zishobora kuza zibayobya,zibabuza gufata inkingo zose basabwa ngo babashe kwirinda iki cyorezo.

Avugana na Bwiza.com kuri iyi ngingo yanakunze kuvugwa mu mirenge imwe y’aka karere, aho hari na bamwe bakuye abana babo mu mashuri cyane cyane mu murenge wa Mahembe, bavuga ko ibijyanye kwirinda COVID-19 byose ari amategeko y’umuntu atari ay’Imana, batagomba kuyubahiriza, hakaba hari hari impungenge ko hari abashobora gukurikira izi nyigisho bakabangamira gahunda yo kwikingiza no gukurikiza amabwiriza yose basabwa mu kwirinda iki cyorezo, yavuze ko inyigisho nk’izo zigandira Leta bazirwanya bivuye inyuma.

Ati: “Cyane rwose, dushaka ko umukirisito agira ubuzima bwuzuye mu by’umwuka, n’umubiri ukaba uguwe neza. Turwanya ubuyobe rero ubwo ari bwo bwose mu ijambo ry’Imana. Kugeza uyu munsi mu itorero ryacu ntabo turabona bakurikiza izo nyigisho ariko turabyumva hirya no hino ko harimo abarwanya gahunda yo kwikingiza bitwaje ijambo ry’Imana kandi si byo na mba.’’

Yarakomeje ati: “Umukirisito wacu akanure,abe maso ntiyinjire muri izo nyigisho. Ariko n’ahandi tubibona ni mu baba barananiye abayobozi babo mu matorero hirya no hino,bashyirwa hanze yayo bagatangira kuvuga ko bagenda basenga bigisha ijambo ry’Imana,abo ni bo bayobya abaturage bakaba banabaganisha mu nyigisho nk’izo mbi ziyobya. Bazirinde rero banazamaganire kure.’’

Ku bavuga ko hari aho bihurira n’ikimenyetso cy’inyamaswa ivugwa muri Bibiliya bikaba byayobya benshi, ati: “Ibyo ni ubuyobe bukomeye tugomba kurwanya twivuye inyuma kandi si twe gusa, nk’amatorero n’amadini twese dufite urwego duhuriramo,iyo duhuye turabivugana. Dufite inama y’abaporotesitanti mu Rwanda ihuje amatorero yose y’abaporotesitanti,ibyo rwose duhuriza hamwe kubyamagana twivuye inyuma.”

Anavuga ko abakwirakwiza inyigisho nk’izo batabikura muri Bibiliya. Ati: ’’ bo ni inyigisho bagenda batoragura hirya no hino, ntibazikura muri Bibiliya kuko yo irasobanutse, nta buyobe buyirimo. Abo ibyo barimo ni ubuyobe,nta kuri kubirimo. Abakirisito bagomba kwikingiza, nta cyaha nta n’ikindi kibazo kibirimo.’’

Yunzemo ati: “Ko dusanzwe dutanga izindi nkingo mu bitaro n’ibigo nderabuzima byacu se, dukingira abana bavutse inkingo zose za ngombwa ngo bakure neza, n’ababyeyi bagakingirwa,izo nkingo ko bazikunda bakazemera nta ngingimira, urwanya urwa COVID-19 avuga ko hari ibindi byaba birimo bitari muri izo zindi zo ni we uzikora?

Mu myanzuro 17 twafatiye hano kandi igomba gushyirwa mu bikorwa neza n’uwo urimo, tugasaba abakirisito bacu kwirinda COVID-19 bakayirinda n’abandi, bagendere kure icyabasubiza inyuma cyose muri iyi gahunda kuko twese twarakingiwe kandi turi abayobozi babo nta kibazo twagize.’’

Ku bindi uyu Musenyeri yagarutseho,harimo ikibazo gihangayikishije abasengera mu bice by’icyaro kugeza ubu batarafungurirwa insengero bikaba ari imbogamizi ku bahayobora bavuga ko babura uburyo batambutsa izi gahunda zose, zaba iza Leta cyangwa iz’itorero, kuba muri izo nsengero hari izitagira isakaro, kuba hamwe hari ahatagira amazi meza n’amashanyarazi, avuga ko bakomeje kubiganiraho n’ubuyobozi bw’aka karere ibibazo birimo bikagenda bikemuka ariko n’aho batarafungurirwa insengero bagafashwa kuzuza ibisabwa na bo bagasenga.

Ku kibazo yagejejweho n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke kifuza gufashwa kubaka inzu zigera ku 3000 ziemeze nabi cyane,abazituyemo bameze nk’abarara hanze kandi bazirimo,yavauze ko kiri mu nkingi no mu mihigo yabo ko aho bavugira ubutumwa abahatuye bagomba kuba bafite imibereho myiza,batarara banyagirwa, asaba abashumba ba za paruwasi zose z’iyi Conference kubishyiramo ingufu uko bashoboye bakunganira muri iki gikorwa kandi ko bitazananirana.

Ku byo kwikingiza Covid-19, umubwiriza wa Conference ya Kibogora muri iri torero,Rév.past Mushimiyimana Siméon avuga ko bikurikiranirwa hafi cyane hakoreshejwe ibitaro bya Kibogora n’ibigo nderabuzima bikorana na byo, kuba byashyizwe mu mwanzuro w’inama y’umwaka bikavuga ko iki gikorwa na buri mupasiteri agomba kukigira icye agakurikirana imigendekere myiza yacyo, abashobora kwitwaza Bibiliya bakangisha abakirisito urukingo babayobya ko ntaho bashobora kumenera muri iyi Conference, agasaba abakirisito bose kubigira ibyabo, n’indi myanzuro yose yafatiwe muri iyi nama bakaba aba mbere mu kuyishyira mu bikorwa kuko igamije iterambere ryabo mu mwuka no mu mubiri.

Ku by’insengero zitarafungura, avuga ko bageze kuri 66% zifungurwa , hari hasigaye 41, izisaga 17 ziri mu nzira yo gufungurwa kuko zimaze gusurwa, hari n’ahari izigomba gusenywa zikubakwa bushya n’izigomba gushakirwa amabati azisakara,akavuga ariko ko nta wavuga ko yabuze aho asengera kuko buri paruwasi ifite urusengero rufunguye, ahakiri ibibura bijyanye n’isuku na ho bakaba bakora ibishoboka byose ngo abahasengeraga bazongere gusenga bidatinze, kuko ngo kutagira aho abantu bahurira basenga bigira ingaruka nyinshi zirimo no kubura uko abakirisito bagezwaho gahunda ziba zigezweho zirimo n’iyi yo kwikingiza.

Akarere ka Nyamasheke ni kamwe mu twazahajwe na COVID-19 mu bihe bishize, kakaba karagize n’abo yahitanye, karanagaragayemo abaturage barwanyaga amabwiriza yo kuyirinda bavuga ko ataturutse ku Mana, ubu ariko nk’uko Niyoyita Côme uyobora ishami ry’igenamigambi muri aka karere yabitangarije Bwiza.com, ngo bahagaze neza mu guhangana na yo aho abarenga 72% bamaze kuyikingiza, ku bufatanye n’aba banyamadini n’amatorero ahakorera bakizera ko n’abasigaye bose bazaba bikingije mu bihe bya vuba.

img-20211221-wa0004.jpg
img-20211221-wa0001.jpg
img-20211221-wa0006.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *