Uyu muhinzi w'icyayi avuga ko imvura yaguye igatwara ibiti byose byari bitinze ikiraro cyari kuri uyu mugezi n'icyayi cyabo kirangirika cyane

Nyamasheke/Mpumbu: Umuhanda wangiritse bikabije urahombya byinshi abahinzi b’icyayi

Sangiza iyi nkuru

Abahinzi b’icyayi mu kagari ka Mpumbu, umurenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke bararira ayo kwarika nyuma yo gukomeza gukorera mu gihombo gikabije cyane, baterwa n’umuhanda Kagera-Karambi-Mpumbu wangiritse bikabije, kandi ngo ari wo bifashishaga bageza icyayi cyamaze gusoromwa, kuri hangari ya Kadasomwa kuri kaburimbo aho imodoka zagikuraga zikigeza ku ruganda rwacyo rwa Gisakura, bikaba bitagishoboka cyane cyane mu bihe by’imvura, bagasaba ko wakorwa kuko akarere ngo gahora kabibizeza bagategereza bagaheba.

Ni umuhanda abahinzi b’icyayi bavuga ko nta gihe batatatse iyangirika ryawo ntibumvwe, kugeza ubwo n’ikiraro cyahuzaga abaturage b’akagari ka Buvungira n’aka Mpumbu cyaje kwangizwa n’imvura nyinshi yaguye, umugezi wa Kamiranzovu ukinyuraho ukuzurirana ukagitwara, n’uduti abahaturiye bapfuye gushyiraho ngo bajye bahanyuza abana bajya kwiga tukaba twaratangiye kubora, hakaba hari impungenge ko ushobora no guteza impanuka z’abana bagwamo bajya kwiga, dore ko nta muhinzi wahanyuza icyayi, cyangwa ikindi cyose yikoreye.

Umwe mu bahinzi b’icyayi wo mu mudugudu wa Karambi,umunyamakuru wa BWIZA yahasanze, yamusobanuriye ko uyu muhanda nubwo utigeze ukorwa neza n’ubuyobozi kandi ufatiye runini abatuye umurenge wose wa Bushekeri, kudakorwa kwawo kikaba kimwe mu bibahoza mu bukene bukabije butari ngombwa, wavaga ahitwa mu Kagera kuri kaburimbo, munsi gato y’ibiro by’umurenge wa Bushekeri, ugakura abatuye Mpumbu mu bwigunge, n’abitabiriye kuhahinga icyayi ku bwinshi bagisarura imodoka zikaza kugitwara kikagera ku ruganda cyose ari kizima.

Ati: “Muri 2019 imvura yaguye ari nyinshi umugezi wa kamiranzovu uruzura,ikiraro kiragenda cyose, amazi yangiza bikomeye icyayi kihegereye n’indi myaka iri hafi aha, kuva icyo gihe kugeza ubu turi mu bwigunge bukomeye. Umuhanda wose wabaye nabi cyane kuko nta n’inzira z’amazi wagiraga, uteye agahinda rwose, twibaza niba natwe turi mu bo ubuyobozi bw’akarere bureberera bikatuyobera kuko gusana iki kiraro no gushyira amabuye muri uyu muhanda ukongera kugendwa ntibiba bimaze iyi myaka yose, iyo ubuyobozi buza kuba buzirikana akamaro kawo kuri twe bawukoresha umunsi ku wundi.’’

Yarakomeje ati: “Nk’ubu badushishikarije guhinga icyayi, batubwira akamaro kacyo kandi koko turakabona kuko cyarakatugiriye turashima. Ariko kubera ko tudashobora kubona abasoromyi bacyo, n’uje gusoroma akidutererana kuko kukigeza kuri hangari ya Kadasomwa bitagishoboka, bisaba kukizengurukana ku mutwe amasaha hafi 3, tukinyuza mu murenge wa Kagano ngo kigere kuri hangari ya Kinini, kikagerayo cyahiriye abagitwaye ku mutwe ari icyo kumenwa, umuhinzi agahomba atyo, nyamara hagira umuyobozi uza ku murenge, kuko hano ho kuhagera bitapfa kubashobokera, akizeza kuwudukorera tugaheruka iryo jambo,amaso agakomeza guhera mu kirere.’’

Avuga ko hari n’abadepite baherutse kuza ku biro by’umurenge wabo, kubaganiriza, barabatakambira ngo babakorere ubuvugizi ukorwe, ati: “Nabo tubaheruka ubwo, ntituzi niba barabukoze cyangwa batarabukoze, nta kindi cyakozwe, byatumye n’abari biteguye guhinga icyayi cyinshi muri ibi bihe bacika intege kubera kwibaza uko bazajya bagitwara cyeze.’’

Avuga ko uyu muhanda ukozwe neza n’ibiraro bigakorwa neza, muri aka kagari hakubakwa amahangari, imodoka zikajya ziza kuhakura icyayi aho kugira ngo abaturage bakimarane amasaha n’amasaha ku mutwe, bakigeze kuri kaburimbo cyapfuye ari icyo kumenwa, cyangwa kibure abasoromyi gipfire mu murima, ubuyobozi bwabasaba umuganda wabo, ibyo badashoboye bukabibakorera, aho guhora buza kubizeza ngo uzakorwa imyaka igashira indi igataha,bakomeza gukorera mu gihombo.

Si abahinzi b’icyayi gusa barira ayo kwarika kubera uyu muhanda, n’abatuye aka kagari bagombaga kujya ku biro by’uyu murenge gusaba serivisi zinyuranye, ngo iyo imvura yabaye nyinshi, abadafite imbaraga zizenguruka amasaha arenga 2 ahagombaga gukoreshwa iminota 10 cyangwa 15 ngo bagere ku murenge, ntibaba bakigiyeyo.

Hakaba n’inama z’ingirakamaro basiba, abo abana babo barara nzira iyo imvura iguye nimugoroba ntibabashe gutaha, ababura uko bagera ku Buhinga bagiye gutega imodoka, ababura uko bageze umusaruro wabo ku Buhinga ari ho banyuze, n’abatakigera kuri za SACCO ziri ku Buhinga,bakirazaho amafaranga bakagombye kujyana kuri ibyo bigo by’imari, bose amarira ni yose.

Umwe mu babyeyi ati: “Twarakubititse nyamara duturiye ibiro by’akarere, uko abayobozi badusuye batubwira ko biri mu ngengo y’imari, bazadukorera iki kiraro tunyuraho dutitira kubera uko namwe mucyirebera. Kubera ko abana bacu bacyambuka bajya kwiga hakurya, mu mvura nyinshi benshi baratinya,bakajya kuzenguruka mu murenge wa Kagano bagakerererwa.’’

Yarakomeje ati: “Iyo iguye nimugoroba, nk’abana bato utabonye umwanya wo kujya kubacyura bisaba kubacumbikishiriza, bakazaza mu gitondo. Urumva ko gusubira ku ishuri byanze bikunze bakerererwa. Nk’ubu aka gace kera inanasi cyane n’ibindi bihingwa,ariko ubwigunge turimo butuma ntacyo tubibyaza. Turasaba akarere kumva agahinda kacu, kakaza tugafatanya tugakora iki kiraro, umuhanda bakawukora neza n’inzira z’amazi zigasiburwa, kuko ubu nta na moto icyiza ino kandi mbere zarazaga.

Nyakubahwa Perezida wacu yifuza ko twatera imbere,ariko muri Nyamasheke iryo terambere atwifuriza mbona ridashoboka igihe tugifite ibibazo by’imihanda nk’ibi,ikiraro gicitse ntigisanwe vuba ngo abaturage bongere bahahirane, icyayi kigakomeza gupfa gutya abayobozi b’inzego z’ibanze bahari babireba, igihe twagakoresheje twiteza imbere tugikoresha mu rugendo tuzenguruka imirenge yindi ngo tugere aho twagakoresheje iminota itarenga 10, mbona ari ikibazo cy’ingorabahizi tugifite muri aka karere, gikwiye gushakirwa igisubizo kirambye.’’

Umuyobozi wa koperative y’abahinzi b’icyayi COOPTHEVIGI, ifite abahinzi bagihinga aho mu kagari ka Mpumbu, Nyiravuguziga Drocella, we avuga rwose ko nta n’umuhanda ugaragara wahigeze, ko ari ikibazo cyazengereje cyane abahinzi b’icyayi muri kariya kagari, kandi ko kihera cyane ku buryo umuhanda uhabonetse kano gace kaba kimwe mu bigega by’akarere ku cyayi.

Ati: “Kiradukomereye cyane kuko imodoka turazifite ariko ntizishobora kujyayo kugitwara kubera umuhanda mubi,nubwo tutavuga ko wari umuhanda kuko nta muhanda ugaragara wahigeze. Ni ikibazo kimaze imyaka myinshi. Cyahombeje abahinzi b’icyayi cyane,kuko uretse no kubura abasoromyi, n’umusoromyi uje iyo amaze kugisoroma akijugunyira umuhinzi ngo nacyikorere,kuko n’ubundi aba azi ko akigeza kuri hangari cyamuhiriye ku mutwe kikamenwa,umuhinzi yabura uko agira akacyikorera atanabishoboye, kikamuhira ku mutwe kigahomba. Twahahombye byinshi rwose, ni yo mpamvu bitugora gukora ubukangurambaga bwo guhinga ikindi,kuko abahinzi basa n’abacitse intege kubera gusa n’abakorera ubusa buri gihe.’’

Avuga ko kariya gace ari isoko y’ubukire ku bahinzi b’icyayi n’abandi baturage kuko hera ibihingwa byinshi, ariko umuhanda mubi utuma ntacyo bageraho kigaragra, nyamara witaweho ugakorwa utatwara byinshi ariko wakiza byinshi, agasaba ko wakorwa vuba abahinzi b’icyayi bagakora bishimye.

Umuyobozi w’aka karere, Mukamasabo Appolonie, na we yemera ko uyu muhanda wamaze kuba mubi cyane, igihe ingengo y’imari yo kuwukora neza igishakwa, hari icyaba gikozwe ku bufatanye n’abaturage, ariko hakagendwa.

Ati: “Ni mubi cyane,turabizi rwose. Ariko hari icyawukorwaho abaturage bakaba bawukoreshwa igihe tukiwushakira ingengo y’imari. Nk’icyo kiraro cyacitse,dufite amashyamba menshi mu karere ku buryo kitagombye kuba ikibazo. Igihombo uteza abahinzi b’icyayi turakizi kandi ntitwifuza ko hari umuturage wacu wakorera mu gihombo, ariko ikibazo cy’imihanda ni ikibazo gikomye dufite muri rusange muri aka karere,kuko imihanda ihuza abaturage mu mirenge yose nta n’umwe twavuga ko udateye ikibazo, ariko uriya wo tugiye kwihutira kureba icyaba kiwukozweho cyihutirwa kitatuma abaturage bakomeza kuhahombera,icyayi kibahira ku mutwe, cyangwa babura abasoromyi kandi hari benshi bakeneye ako kazi.’’

Abatuye aka karere bavuga ko ikibazo cyonyine kibadindiza mu iterambere,gituma kavugwaho ubukene bukabije kurusha ahandi hose mu gihugu ari icy’imihanda,kuko ibyo bajyana ku masoko bihari, ari n’abakozi batiganda, ariko igihe cyose batazabasha kugeza ku isoko umusaruro wabo cyangwa ngo imodoka zituruke ahandi zije kuwutwara, bazahora muri ubwo bukene bukabije kandi ntako batagira ngo babwikuremo.

Uyu muhinzi w'icyayi avuga ko imvura yaguye igatwara ibiti byose byari bitinze ikiraro cyari kuri uyu mugezi n'icyayi cyabo kirangirika cyane
Uyu muhinzi w’icyayi avuga ko imvura yaguye igatwara ibiti byose byari bitinze ikiraro cyari kuri uyu mugezi n’icyayi cyabo kirangirika cyane

Avuga ko utu duti utatunyuraho wikoreye icyayi
Avuga ko utu duti utatunyuraho wikoreye icyayi

Uyu mugore ugiye kugurisha inanasi ku Buhinga avuga ko aterwa impungenge no kunyura kuri ibi biti, cyane cyane iyo imvura yaguye
Uyu mugore ugiye kugurisha inanasi ku Buhinga avuga ko aterwa impungenge no kunyura kuri ibi biti, cyane cyane iyo imvura yaguye

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *