Mu gihe abayobozi b’ibigo by’amashuri mu karere ka Nyamasheke batakira ababyeyi mu nama bagirana, babereka impungenge z’icyo abana babo bazarya mu minsi iri imbere igihe ibiciro by’ibiribwa byakomeza gutumbagira, ababyeyi bakavuga ko bitazamuka mu mashuri ngo bisige mu miryango, rukabura gica, ubuyobozi bw’aka karere burasaba aba bayobozi kwishakamo ibindi bisubizo.
Inyinshi mu nama zihuza ababyeyi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri muri iki gihe, ntihabura gukomozwaho izamuka ry’ibiciro by’ibikenerwa n’amashuri cyane cyane ibiribwa. Mu zigenda zibera mu mashuri mu karere ka Nyamasheke, iki kibazo gifata uwanya muremure, hakabura igisubizo gihuriweho, aho abayobozi b’ibigo by’amashuri benshi banagaragaraza ko n’abari batsindiye amasoko yo kugemura ibiribwa bagiye babivamo kubera ihenda ryabyo, hakaba n’igihe n’ibyo bihenze bibura.
Ababyeyi bo bagaragaza ko ikibazo kiri hose, ko ahubwo hari abahangayikishijwe n’icyo abo bana bazarya mu biruhuko, cyane cyane abafite abafatanyabikorwa babarihira, ko nibataha bazasanga mu ngo inzara inuma, abagihanyanyaza mu kuriha bakavuga ko bigoye muri iki gihe ku muhinzi kugira icyo yeza cyarihira abana 3 cyangwa 4, bagasaba ahubwo koroherezwa kwishyura, bakanibutsa aba bayobozi ko Leta yashyizeho umubare ntarengwa w’amafaranga y’ishuri yabonye akwiriye, ko nta kindi bagomba kubasaba, ntacyo bifitiye.
Ni ikibazo cyafashe umwanya muremure mu nama yahuje abarerera muri G.S Umucyo Karengera n’ubuyobozi bw’iri shuri, barebera hamwe uko umwaka ushize wagenze n’ingamba z’uyu, aho, kimwe no mu yandi mashuri umuyobozi waryo, Uwihanganye Samuel, yagaragaje ko nubwo abana bakomeje kurya nko mu myaka yashize, ariko ikibazo ari ingorabahizi.
Ati: “Ni ikibazo gisa n’ikirenga ubushobozi bw’abaturage bose,byagera ku mashuri agaburira abana amanywa n’ijoro bigasya bitanzitse. Byarazamutse bikabije kuko nk’ikilo cy’ibishyimbo umwaka ushize rwiyemezamirimo watsindiye isoko twamuguriye kuri 445, ubu ni 1280.
Umuceri yari 720, ubu ni 1250. Kawunga yari 720, ubu ni 990, injanga zari 2600, ubu ni 4000, isukari yari 850,ubu ni 1400, n’ibindi byose byagiye bizamuka kandi uwo wayemeye ni uwo ubona koko ashyize iri shuri ku mutima,uwaritsindiye mbere yari yabivuyemo.’’
Yarakomeje ati: “Uretse ibiribwa,n’ibindi bikoresho bikenerwa n’amashuri byarazamutse cyane. Nk’uko twagiye tubigaragariza abo muri MINEDUC badusura no mu nama z’uburezi tugira, kuko bigaragara ko ikibazo gihari n’uwo mubyeyi urebwaho nta handi akura, na we bisa n’ibimurenze.
Twasabaga ko Leta yadufasha, nk’ibiciro by’amazi n’amashanyarazi mu mashuri bikagabanuka, n’ibindi dukenera cyane bikagabanya ibiciro cyangwa bigasonerwa imisoro, n’ayo mafaranga y’ishuri ababyeyi batanga agasonerwa imisoro kuko ,kuri 85.000 umubyeyi atanga,ukuyeho 21% by’umusoro nawe urumva igisigara.’’
Avuga ko mu ishuri rye, mu kwishakamo ibisubizo, ku nkwi batangagaho amafaranga 7.000.000 buri gihembwe, batema ishyamba ryabo bakayakoresha ibindi, bakanihingira bimwe, nk’imboga zikaba zaratangiye kwera, bikabafasha kuko na zo zihenze cyane, ko nk’ibi byakagombye kuba mu mashuri yose bikorohereza ababyeyi, ariko ko hari amwe atagira imirima, kubona aho guhinga bikagorana.

Ababyeyi baragarazagaza ko nubwo abana ari ababo, ari n’aba Leta, bagashima ko Leta nk’umubyeyi mukuru yabonye bagowe igashyiraho amafaranga y’ishuri ntarengwa kuko hari n’abayobozi b’amashuri bananizaga ababyeyi, atari ku nyungu z’amashuri, ari izabo bwite, ko ahubwo aho gutekereza kongeza ayo mafaranga,bajya bafashwa kwishyura buhoro buhoro kuko ntaho bakura hafatika.
Ntwali Gloriose utuye mu murenge wa Kanjongo, ufite abana mu mashuri anyuranye y’aka karere, avuga ko mu by’ukuri ikibazo cy’amafaranga y’ishuri n’izamuka ry’ibiciro kiremereye cyane,ariko ko abayobozi b’amashuri bakwiye gufata neza ayo Leta yemeje, ntibavuge ngo ni make ngo habe hanagira umuyobozi ugaburira abana nabi, cyangwa ngo agire ibyo abagomwa babonaga.
Ati: “Dushima Leta nk’umubyeyi mukuru uburyo ijya hagati iyo ibonye bimeze bitya. Mu by’ukuri turarerera mu mashuri menshi, n’uhembwa ku kwezi kubona amafaranga yose asabwa icyarimwe biragoye.
Ubwo rero ntitwaba twabuze n’ayo ngo bongereho andi. Ahubwo koko Leta yakongera ikagoboka ababyeyi, ikunganira ku bikenerwa mu mashuri, byaba biciye mu kubisonera imisoro cyangwa kubigabaniriza ibiciro, amasambu y’amashuri akabyazwa umusaruro, tugafatanya kureba ko twasohoka muri iki kibazo ntawe ugishiburiye undi cyangwa ngo umwe yumve ko undi amuremereye.’’
Anasaba ababyeyi kwishyura neza ayo Leta yemeye. Kuko hari abo usanga baterera agati mu ryinyo ntibishyurire abana babo kandi bazi ko babohereje ku mashuri bagombaga kurya, gukoresha amazi, amashanyarazi n’ibindi,kwishyura neza bikaba byafasha cyane.
Umuyobozi wa komite y’ababyeyi barerera muri iri shuri, Muhinde Salatihel, yongeraho gusaba abaturage kongera umusaruro ngo amashuri abone uwo agura.
Ati: “Ibiciro byo ni ikibazo kiturenze nk’ababyeyi,n’amashuri urumva ko asa n’akirenze,uburyo Leta yagikemuye amashuri akavuga ko budahagije,ko ba rwiyemezamirimo batangiye kuva mu masoko babaha,bavuga ko uretse no guhenda banabibura, urumva ko bikaze. Nasaba abaturage gukanguka kuko isoko ryaragutse. Bongere umusaruro, tubone aho tugurira ibiribwa, kuko hari aho usanga imirima idahinze, n’ihinze ntibibe ku buryo butanga umusaruro koko ku rwgeo rwo hejuru rwayo.’’
Arakomeza ati: “Niba twamaze kubona ikibazo, duhagurukire rimwe nk’intore dushake igisubizo, nubwo hari igihe ikirere kidutenguha ariko niba tugize amahirwe tukabona imvura, tuyakoreshereze rimwe twikura muri iki kibazo kibereye ingorabahizi buri wese.’’
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, avuga ko amafaranga y’ishuri yashyizweho na Leta imaze kubibara neza ikabona ahagije,ko ibyo gushyira indi mitwaro ku babyeyi batagomba kubikora kuko n’ababyeyi batorohewe n’iri zamuka.
Ati: “Ahubwo turasaba amashuri kwishakamo ibisubizo, abafite imirima bakayibyaza umusaruro ufatika, bakunganira Leta mu mirire y’abana,abatayifite bakayikodesha kuko ntibibujijwe, ariko ntihagire urundi rwitwazo kuko umuyobozi w’ishuri uzashaka kugaburira abana nabi ngo birahenze azabihanirwa.’’
Ku biciro by’amazi n’amashanyarazi asanga bitagabanirizwa amashuri gusa,ahubwo hakwiye ingamba zituma bakoresha ibikenewe kuko usanga hari amashuri amazi yirirwa ameneka, amashanyarazi yirirwa acaniye ubusa, bakishyura menshi bitagombaga, ko banakwiye kwiga gukoresha neza ibyo bafite.
Muri iyi nama ababyeyi bishimiye imitsindire y’abana babo umwaka ushize, banashima Leta yakosoye ikibazo cy’ibura ry’abarimu bakaba basigaye baboneka, ku gihe,ikanabongerera umushahara, uhagarariye abanyeshuri muri iri shuri Niyogushimwa Théos anavuga ko nubwo koko izamuka ry’ibiciro rikabije ariko kugeza ubu barya neza, bose bahuriza ku gusaba Leta gukomeza ijisho ku mashuri,kugira ngo ibiyakorerwamo byose bibe bifite ireme rikenewe.




