Abaturage b’umurenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke barasaba abayobozi n’abafatanyabikorwa bako kubafasha guhangana n’izamuka rikabije by’ibiciro ku masoko, bafashwa kubyaza umusaruro ibihembwe byose by’ihinga n’ikivu kibegereye, bagahabwa ibikoresho byo kuhira imyaka, bakabyaza umusaruro ubumenyi bahabwa mu buhinzi bwa kijyambere.
Bamwe muri bo bibumbiye mu matsinda y’ababibyi b’ibyiringiro,bavuga ko bamaze guhabwa amasomo ajyanye n’ubuhinzi bwa kijyambere butangiza ibidukikije, aho bigishijwe uburyo bwo gukura umusaruro mwinshi ku butaka buto cyane, kwikorera ifumbire nziza y’imborera itanga umusaruro mwinshi kuko igiciro cy’imvaruganda batacyigondera, bakavuga ko bari bafite amahirwe yo kuba, nubwo ubutaka bahinga ari buto cyane, begereye ikivu cyagombaga kubafasha kuhira imyaka.
Ngo nubwo iki kiyaga kibamo urwunyunyu ku buryo hari imyaka batakuhira,ariko hari abuhira imboga n’imbuto zikera ari nyinshi, kandi ibihe by’izuba usanga bamwe ntacyo baba bakora,birirwa mu tubari tubakururira izindi ngorane kandi bagombye kuba babibyaza umusaruro iyo bagira uburyo bwo kuhira, ariko kuko nta bigega bifata amazi bagira ngo bazayakoreshe imvura itakigwa, ntibabone n’uburyo bakurura ay’ikivu ngo yuhire aho bishoboka,bapfusha uwo mwanya ubusa, bagahendwa n’ ibyo bagombye kuba bihingira.
Nyirasinamenye Françoise, ati: “Turashimira Leta,ku bufatanye na Conference ya Kinyaga na Hope international,batwigishije ubuhinzi bwiza, butanga umusaruro mwinshi butangije ubutaka, aho tutagihinga tubwanika ku zuba, tukabuhinga mu buryo butangiza ibidukikij. Byaduhaye umusaruro mwinshi cyane,kuko igihembwe gishize cyonyine umusaruro nabonye wakubye inshuro 3 uwo nari nsanzwe mbona.’’
Yarakomeje ati: “Ni byiza pe,kuko n’ifumbire tuyikorera kuko ubushobozi bw’imvaruganda twari twabubuze,bamwe batangiye guhinga nta fumbire,umusaruro utangiye kubura baratugoboka.
Ariko nihaterwe n’indi ntambwe, dushakirwe uburyo bwo kuhira tubyaze umusaruro ibihe byose by’ihinga. Nk’ubu mu bihe by’izuba usanga twicaye turi nk’abashomeri kandi twegereye ikivu, n’amazi y’imvura nyinshi yaratwangirije ubutaka. Tubonye ibigega biyafata, mu mpeshyi ntitwabura imboga n’imbuto,kandi isoko ryabyo turarifite rihagije abanyekongo baza kubishaka bakabibura. Babidufashemo batubaze umusaruro.’’
Bavuga ko nubwo bigishijwe gusasira ubutaka neza ku buryo butumagara mu mpeshyi, gucukura aho umuntu agiye gutera gusa ntarimagure ubutaka ngo abwanike ku zuba,kurwanya isuri no kwikorera ifumbire bakoresheje ibyitwaga imyanda batabonagamo akamaro,ngo byonyine bidahagije ngo babone umusaruro,bihaze,barwanye imirire mibi banasagurire amasoko,nubwo n’ iyi ntambwe ari ingenzi cyane ugereranije n’aho bavuye.
Ndorayabo Sicien ati: “Nyabitekeri irera cyane ku buryo dukomeje kwitabwaho nk’uku dushobora kuba n’ikigenda cya Rusizi na Nyamasheke ku musaruro. Ariko tugira ibibazo bikomeye by’imvura kuko nk’ubu iy’iki gihembwe tuyibonye hafi mu mpera z’Ugushyingo mu gihe ahandi yagwaga.
Ibyo byose twigishijwe turi abahamya babyo mu gutanga umusaruro mwinshi n’ibyemezo bari buduhe bizadufasha kwigisha abandi uburyo bwo kubyaza umusaruro agasambu gato kakera byinshi. Ariko rwose, ubwo dufite amatsinda tugiye gukoramo amakoperative, nubwo baduha nkunganire y’ibigega n’amapompe azamura amazi tukavomerera,twaba duciye ukubiri no gucungira ku mvura,tugahinga ntacyo twikanga. Twabona umusaruro utarigeze uboneka muri aka gace mu bihe byashize.’’
Iki kibazo cyagarutsweho ubwo bamwe mu bigishijwe bagiye kwigisha abandi bahabwaga ibyemezo by’amasomo barangije, hanarebwa impinduka ibyo bize bigiye gutanga mu musaruro,kuri iki cyifuzo, Ndagijimana Théobald, ushinzwe iyi gahunda muri Conference ya Kinyaga mu itorero Méthodiste Libre mu Rwnda, yabwiye Bwiza.com ko muri gahunda y’iyi myigishirize batabaha ibi bikoresho,ariko babakorera ubuvugizi.
Ati’’ Twe tubigisha gufata neza ubutaka,kumenya kubuhinga batabwangiza banarengera ibidukikije, tukanabashyira hamwe mu matsinda ngo babe bafashwa mu bindi bakenera ku buyobozi cyangwa ahandi hashoboka,babe banahabwa nkunganire.
Ibyo byose bakeneye ngo bagere ku musaruro ubahagije banasagurire amasoko turabizi,tukifuza ko n’ayo matsinda bayahinduramo amakoperative n’ibyo bindi bakenera ubuvugizi bube bwakorwa bufite aho buhera kuko natwe tubona babonye uburyo bwo kuhira umusaruro waba mwinshi ugasagurirwa n’ahandi n’ibiciro bikagabanuka. Tuzakomeza kubikurikiranira hafi byose.’’
Gahunda yo kuhira imyaka no kurwanya isuri ku butaka bwose ngo ntiragera ku rwego rwifuzwa n’akarere nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umuyobozi wako wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Muhayeyezu Joséph Désiré,ariko ngo iyo hari abagaragaje icyifuzo nk’icyo bafashwa hakoreshejwe nkunganire, akabasaba kwegera ubuyobozi bw’umurenge bakabugaragariza ikibazo cyabo, hakarebwa umurongo unoze cyakemurwamo.
Ati: “Nk’ibyo byo kuhira nubwo nta mibare mfite igaragaza aho bigeze mu karere, biracyari hasi, cyane cyane ko nk’ikivu kigira urwunyunyu kitakwifashihwa mu kuhira imyaka yose, ibishanga byo kubibyaza umusaruro bikaba bigenda neza, n’ibigega byafata amazi ngo huhirwe uturima twigikoni bitangwa muri za SACCOs mu buryo bwashyizweho.
Niba bamaze kwiga kongera umusaruro nk’uko tubibasaba,ibyo bindi bakwegera umurenge bakabigaragaza tukareba icyo bafashwa kandi nticyabura igihe byaba bigaragara ko ari cyo gikenewe ngo umusaruro wifuzwa ugerweho.’’
Ndagijimana Théobald avuga kohatangiwe iyi gahunda y’ababibyi b’ibyiringiro bimaze kugaragara ko hari ubutaka bwinshi bupfushwa ubusa bitewe n’ubumenyi buke bw’abahinzi, bamwe banatangiye guhinga nta fumbire mva ruganda,bayitinyira guhenda cyane, byarajyaga kuba intandaro y’ibura ry’umusaruro. Iyi gahunda ikorerwa mu turere twa Rusizi na Nyamasheke,ngo abagera ku 1200 bamaze guhugurirwa kwegera abandi mu mirima no kubigisha guhinga neza.
Ubushakashatsi buherutse gusohorwa n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB), mu ntara y’uburengerazuba byagaragaye ko urwego rw’ubuhinzi rugifite ibibazo byinshi. Ubwo abize bagiye gufasha abandi bahabwaga ibyemezo by’uko barangije aya masomo, mu nyigisho bahawe na Rév. Past Nkinzingabo Rusimbi Martin,yabasabye kubyaza umusaruro bishoboka ubutaka bwose bafite ngo bashobore guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa gikomeje kwigaragaza.




