Abanyamuryango ba Shangi Sacco mu murenge wa Shangi muri Nyamasheke, bavuga ko hari byinshi bakomeje guhomba baterwa no kudakoresha ikoranabuhanga bavuga ko bagombye kugendana n’ibigezweho nk’abo mu bindi bigo by’imari birikoresha, ubuyobozi bwabo bukavuga ko hashize imyaka 3 basabwe kugura ibikoresho ngo iryo koranabuhanga ritangire bikaba bipfa ubusa.
Nubwo hashize imyaka 10 abaturage benshi mu gihugu hose bagannye imirenge SACCO nka gahunda yo kubitsa amafaranga yabo mu buryo bwizewe no kuguza biteza imbere, abagannye ibi bigo by’imari mbere bakavuga ko byabarinze gusesagura, ariko kuba kugeza ubu bidakoresha ikoranabuhanga nk’andi mabanki bikadindiza byinshi mu iterambere ry’abanyamuryango bazo.
Mu kiganiro na Bwiza.com,bamwe mu banyamuryango Shangi SACCO 8836 bavuze ko kuba kugeza ubu bagikora mu buryo gakondo kandi kuva muri 2016 barabwiwe n’ubuyobozi bwabo ko hari ibikoresho bigiye kugurwa bagatangira gukoresha ikoranabuhanga, bikanagurwa ariko kugeza ubu bikaba bipfira ubusa mu biro bidakora, ari igihombo gikomeye cyane kuko aka kayabo k’amafaranga yabitanzweho yagombye kuba hari ubundi buryo abungukira.

Bamurange Laurence utuye mu kagari ka Shangi usanzwe ari umucuruzikazi ati’’ iyi mikorere ya gakondo iraduhombya rwose kandi ikigo cy’igihugu cy’amakoperative( RCA) na Banki nkuru y’igihugu ( BNR) nta gihe batatwizeza ibitangaza ko hari ibigiye gutungana ngo SACCO zitangire gukoresha ikoranabuhanga, twarategereje turaheba kandi birakomeza kutudindiza mu iterambere. Kuki batatubwira neza aho bipfira ngo tuhamenye, tumenye n’igihe bizaba byakemutse?’’
Yarakomeje ati’’ nk’ubu turacyajya kurangura twitwaje uruboho rw’amafaranga nka kera tukiyabika mu bimuga. Iyo tuje kubikuza ari nk’igihe cy’ihemba ry’abagenerwa bikorwa banyuranye kuhava biba ikibazo kubera iyi mikorere y’amafishi n’udutabo tugata igihe. Nk’ibyo bikoresho twumva biryamye hano nibipfa bidakoze bazongera kutubwira ko bagiye kudukorera ku mafaranga bakagura ibindi, murumva bitababaje?’’
Uku kuba bacyitwaza udutabo bajya kubikuza amafaranga yabo aba yanditse ku mafishi kandi hagombye kuba hakoreshwa ikoranabuhanga, ngo bihombya byinshi abaturage n’ibi bigo by’imari, cyane ko uwabikije amafaranga muri SACCO runaka adashobora kuyabikuriza mu yindi nk’uko bigenda mu bindi bigo by’imari, bigahombya cyane abacuruzi bajya kurangura kure bakiyagendana mu mifuka, kudindiza serivisi zakagombye kwihuta kubera guhembera ku dufishi n’ibindi.

Umucungamutungo w’iyi SACCO, Nzayirambaho Jonathan, yemera ko hari byinshi bipfa kubera imikorere ya gakondo, hari n’abanyamuryango b’ingufu bakomeza gutakaza kubera ko baba banga kugendana amafaranga mu mifuka bagiye kure bagahitamo kugana ibigo by’imari bikataje mu ikoranabuhanga, bigatuma intego Leta yari ifite ishyiraho ibi bigo by’imari itagerwaho neza.
Ati’’ icyo byica cyane kitubabaza kikababaza n’abaturage ni idindira rya serivis kuko kugira ngo ucunge konti 8836, ucunge inguzanyo zirenga 400 ukoresha amafishi n’udutabo ntibyoroshye ari yo mpamvu dusaba ko bishobotse ababishinzwe badufasha bikihuta, tukanoza serivisi, kuko nkatwe tumaze imyaka 3 twariteguye RCA itubwira ko bigiye gutungana ariko ibikoresho twaguze birapfa ubusa kandi byaratwaye akayabo abaturage, ikindi ni uko nk’igihe inyubako yafatwa nk’inkongi y’umuriro amafishi yose agahiramo byatubera ibibazo bikomeye cyane.’’
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntaganira Josué Michel na we asanga bibabaje cyane kuba ibigo by’imari nk’ibi bimaze imyaka 10 abantu bakibitsa bakanabikuza mu mirenge yabo gusa kandi Leta yarabishyizeho ngo bizamure umuturage byihuse mu buryo bwose, kandi ikoranabuhanga ryanagabanya ubujura bukorwa ku mafishi hamwe na hamwe nk’uko byagenze kuri SACCO ya Nyabitekeri yanyerejwemo miliyoni zirenga 84, ariko ko bakorana bya hafi na BNR na RCA kandi biri mu nzira nziza, akizera ko umwaka utaha uzajya kurangira hari zimwe muri zo zirikoresha.
Bikozwe ngo byakongera ababigana nk’uko binavugwa na Rwabihire Matata Joseph, perezida w’inama y’ubutegetsi y’iyi SACCO kuko ngo hari benshi batakaza, cyane cyane nk’abakozi bakorera kure y’umurenge iba irimo.



