Nyamasheke/ Shangi: Barasaba umuhanda n'amashanyarazi

Sangiza iyi nkuru

Abaturage b’akagari ka Nyamugali, kari mu murenge wa Shangi, Akarere ka Nyamasheke, bagaragaza ibibazo by’ubwigunge n’ubukene baterwa no kutagira umuhanda n’amashanyarazi, bakibaza impamvu bidakemuka, bakaba basaba Inama Njyanama y’aka karere kubakorera ubuvugizi.

Bamwe muri bo bafite imyaka iri hejuru ya 30, bavuga ko ubuyobozi bwose bwabagezeho bwabizezaga ibi bikorwaremezo none abari abana bagiye gusaza bitarabageraho.

Nsanzamahoro Damascène wo mu mudugudu Nyamihondo avuga ko kutagira umuhanda n’amashanyarazi byabashyize mu bwigunge bukomeye cyane, ko nta mushinga n’umwe w’iterambere ushobora kubageraho.

Ati “kuki bidakemuka? Abari abasore babaye abasaza, abari abana babaye bakuru twizezwa umuhanda n’amashanyarazi amaso yaheze mu kirere. Dufite santere z’ubucuruzi nyinshi zimeze nk’iz’umurimbo kubera gukorera mu buryo budashobotse. Kugira ngo abayobozi bo ku rwego rw’akarere basadusure bisaba ko baza igihe cy’izuba na ho kumvura  na bo bazi ko batahagera ngo behave kubera uko haba hameze.’’

Banavuga ko n’amazi yaho  agerwa ku mashyi kuko adahagije, rimwe na rimwe bashoka ibishanga, bagasaba ko ibi byose byakemuka nabo bakabasga kugera ku iterambere bifuza.

Mu kubasubiza, umwe mu bajyanama akaba n’umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntaganira Josué Michel, yababwiye ko akarere gahanganye n’ibibazo bikomeye by’imihanda n’amashanyarazi mu mpande zako zose, ariko ko iki  ari ikibazo kizwi kandi gisa n’ikigiye kurambirana, kikazakemuka uko ubushobozi buzagenda buboneka.

Ati “dufite utugari 68, imidugudu 588 mu mirenge 15 igize aka karere. Dufite ibibazo by’imihanda myinshi itarakorwa neza, nk’umuhanda Bushenge-Ntango muri aka gace, umuhanda Tyazo-Rangiro-Yove,… byose turi kubikorera igenamigambi bizakorwa uko ubushobozi buzagenda buboneka kuko kugeza ubu tugifite ubushobozi buke cyane.’’

Aba baturage bavuga ko kuba umurenge wabo ukirangwa mo abakene cyane ari ukubera kubura imishinga yiterambere biterwa no kutagira ibikorwa remezo bitunganye bihagije.
Aba baturage bavuga ko kuba umurenge wabo ukirangwamo abakene cyane ari ukubera kubura imishinga y’iterambere biterwa no kutagira ibikorwa emezo bitunganye bihagije

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *