Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Shangi, mu karere ka Nyamasheke bavuga ko bamaze kwigobotora ingoyi y’ubukene yasaga n’iyababayeho karande mbere y’uko Leta ibegereza ibigo by’imari, bakavuga ko babikesha gutinyuka inguzanyo no kuyikoresha neza.
Aba baturage bavuga ko mbere bakibika amafaranga mu ngo bayabonaga ari menshi ariko akagenda nk’uko yaje ntacyo abasigiye, ushatse inzoga cyangwa ibindi yumva yayakoresha ariko bitunguka agatoraho, amafaranga akamushiraho atyo ntacyo amusigiye.
Habimana Alphonse w’imyaka 39 y’amavuko, utuye mu kagari ka Shangi, avuga ko mbere yo kwegerezwa iki kigo cy’imari cya Sacco yari afite ubushobozi buke cyane atabona n’aho ahinga kandi agomba gutunga umuryango, akomeza kuba mu bukene ariko ubu arakirigita afaranga atwara moto.
Yagize ati “kwikura mu bukene nabitewe no gutinyuka inguzanyo. Nari mu bukene cyane nkora uturimo duciriritse two gucuruza utwaka duke mba no mu bukode nibaza uko nzabuvamo, naje kwaka inguzanyo y’amafaranga ibihumbi 500 mu 2010 ndayikoresha ndanayishyura, muri 2012 bampa miliyoni n’igice ngura moto, mba ntangiye kuzamuka nkora umwuga w’ubumotari’’.
Habimana yakomeje avuga ko yaguze ikibanza, arubaka ava mu bukode anigeza ku bindi, ati “gukoresha neza inguzanyo no gukomeza kwizerwa kubera kwishyura neza byankuye ku rwego ruciriritse nari ndiho, ubu ndi umuhamya w’uko umuntu yakwivana ahabi akigeza aheza abikesha gukoresha neza inguzanyo”.
Mugenzi we Nzacahinyeretse Simon, ucuruza mu isoko rya Bushenge na we avuga ko gukoresha neza inguzanyo yagiye afata byamukuye mu buzi buciriritse yigurira ikibanza ku gasanteri ku bucuruzi ka Peru mu kagari ka Burimba muri uyu murenge.
Avuga ko amafaranga yagujije yayishyuye neza ahabwa andi, akaba yarateye intambwe yo kuba umwe mu bacururiza mu isoko rya Bushenge.
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntaganira Josué Michel, avuga ko hari bamwe mu bafata inguzanyo amafaranga akabahombera kubera kuyakoresha nabi, ugasanga n’umutungo bari bafite utejwe cyamunara.
Avuga ko ariyo mpamvu bakangurira abagana ibigo by’imari bose muri aka karere kumenya gukoresha neza amafaranga no kuyishyurira ku gihe kugira ngo hatere imbere benshi.


