Nyamasheke/Shangi: Imibiri 4 y’abatutsi bishwe muri Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

Sangiza iyi nkuru

Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Shangi w’akarere ka Nyamasheke, byaranzwe no gushyingura imibiri ine y’abishwe.

Ni imibiri yabonetse mu tugari twa Mataba na Shangi two muri uriya murenge.

Iyi mibiri yashyinguwe ku wa 30 Mata, ari na yo tariki isanzwe yibukirwaho imbaga y’Abatutsi yiciwe kuri kiliziya ya Shangi no mu nkengero zayo, aho bari bahungiye bizeye amakiriro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shangi, Nabagize Justine, yavuze ko ibiri mu mibiri yabonetse mu kagari ka Mataba mu mirima abaturage bahinga, indi ibiri iboneka ahahoze bariyeri mu kagari ka Shangi hakorwa umuyoboro w’amazi.

Mukatuyishime Valérie washyinguye umubiri wa se yari amaze igihe ashakisha, yavuze ko aruhutse umutima kuba ashyinguye umubyeyi we atigeze amenya isura, kuko Jenoside yabaye amaze ukwezi kumwe avutse.

Avuga ko agishengurwa no kuba hari indi mibiri y’abo mu muryango we atarabona kugeza ubu ngo na yo ayishyingure mu cyubahiro, akibaza impamvu hari abacyinangira gutanga amakuru y’aho bashyinguye abishwe kandi ari bo babikoze.

Ati: “Kuba nabashije gushyingura umubiri we mu cyubahiro byanduhuye umutima, nubwo hari zimwe mu ngingo z’umubiri we nabuze, ariko ndacyashengurwa n’indi mibiri y’abo mu muryango wanjye kugeza ubu ntarabona.”

“Ndasaba uwaba afite ayo makuru kuyatanga na yo igashyingurwa mu cyubahiro, kuko imbabazi zo twamaze kuzibaha, ntibagire impungenge ko bayerekanye bagira izindi nkurikizi.”

Umuyobozi wa IBUKA muri Shangi, Ndinzumukiza Eric, we avuga ko bibabaje kuba mu myaka 27 hari imibiri ikiboneka mu mirima kandi iyo mirima imaze iyo myaka yose ihingwa, nyamara abayihingaga baragiye basibanganya ibimenyetso.

Ati: “Dushengurwa n’uko hari abakoze Jenoside bireze bakemera ibyaha kimwe n’abatarahigwaga babonaga byose uko bigenda bakomeje kwinangira kwerekana aho imibiri y’abacu iri kandi bahazi.”

“Dufite imibiri myinshi itaraboneka ngo na yo ishyingurwe mu cyubahiro ikinyanyagiye hirya no hino ku misozi, ariko ayo makuru ntatangwe kugeza nubwo ahamaze imyaka n’imyaniko hahingwa n’abatarahigwaga basibanganya ibimenyetso by’imibiri babonye, nyamara abarokotse Jenoside bahahinga nyuma y’icyo gihe cyose iyo mibiri bakayihabona.”

Ndinzumukiza yasabye inzego bireba gushakira igisubizo kiriya kibazo gishengura abacitse ku icumu ndetse uwo bigaragaye ko yanze gutanga amakuru nkana akabihanirwa kugira ngo bibere abandi isomo.

Imibiri ine yabonetse yashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Shangi ruruhukiyemo abakabakaba 20,000.

Abarokokeye i Shangi bahamya ko batazibagirwa ubugome bw’interahamwe kabombo Yusufu Munyakazi, iyitwa Pima n’izindi bari bayoboye zabarimburiye kubamara, abishwe bamwe bakajugunywa mu cyobo cyiswe ‘Croix rouge’ abandi bagahekeshwa imirambo ya bagenzi babo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette, yijeje abarokotse ko ubugome nk’ubwo butazongera ukundi mu Rwanda, asaba abafite amakuru y’imibiri itaraboneka kuyatanga na yo igashyingurwa mu cyubahiro.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *