Nyamasheke: Ubuvuzi n’uburezi biracyari imbogamizi ku bantu bafite ubumuga

Sangiza iyi nkuru

Nubwo abantu bafite ubumuga mu karere ka Nyamasheke bishimira ibyagezweho n’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa mu kubigisha uburenganzira bwabo no kumenya kubuharanira, baravuga ko bagihanganye n’ibibazo byinshi birimo ibyibanda cyane cyane ku buvuzi n’uburezi, basaba ko byakorerwa ubuvugizi bigakemuka.

Mu bibazo by’ubuvuzi bikibabereye umutwaro,ngo hari nk’abakenera kubagwa n’abaganga b’inzobere mu by’amagufa,kuko muri aka gace, uretse abaganga baza by’igihe gito mu bitaro bya Kibogora, bigorana ko bagenda barangije abafite ibyo bibazo bose, bisaba ko abantu bafite ubwo bumuga bagana ibitaro bya kure ,nta bushobozi abenshi bafite, bamwe ubumuga bukagenda bwiyongera.

Bavuga icyakora ko hari abagiye bakorerwa ubuvugizi akarere kakagira abo kohereza, bake kubera amikoro adahagije, bamwe bagasigara badafite ubuvuzi bufatika.

Ikindi kikigoranye, ngo ni uko hari ibigo byinshi by’ubuvuzi bifite umwihariko mukuvura abantu bafite ubumuga, bidakorana na mituweli, ubikeneye adashobora kubona ubundi bushobozi iyo serivisi ntimugereho kandi yagombaga kwitabwaho akaba yanakira.

Musafiri Venuste,umwe mu bakurikiranira hafi ibibazo bya bagenzi be bafite ubumuga ku bufatanye n’ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu gihugu (NUDOR), akaba n’umuforomo mu bitaro bya Bushenge muri aka karere, avuga ko kuri ibi byose haniyongeraho ko mu bitaro 4 biri mu turere twa Rusizi na Nyamasheke usanga serivisi z’ubuvuzi ku bantu bafite ubumuga zikiri hasi, kubera ubuke cyane bw’abaganga b’inzobere mu bumuga butandukanye.

Ku byerekeranye n’ibibazo by’insimburangingo n’inyunganirangingo bakomeje kugaragaza mu myaka ishize,basaba ko byakwishingirwa na mituweli, bishimira ko Leta yabumvise,uyu mwaka hakaba hari intambwe ikomeye cyane yatewe muri uru rwego, ariko abo muri utu turere bakavuga ko bakigira ikibazo cy’uko mu bitaro byaho zitahaboneka, bisaba kujya i Gatagara n’ahandi, cyangwa akarere kazikuye mu bafatanyabikorwa babo kakazizana.

Ati: “Yari amahirwe akomeye ko Leta yumvise ubuvugizi twakorewe,hakaba zimwe mu nsimburangingo n’inyunganirangingo byishingirwa na mituweli nubwo atari zose,ariko ibitaro by’ino ntibizikora, bisaba kujya I Gatagara, kugerayo bikaba imbogamizi kubera kuba kure. Turasaba rwose ubuvugizi n’ibitaro by’ino,nk’iby’intara bya Bushenge, cyangwa ibya Kibogora kubera urwego biriho bikaba byashyirwamo n’izo serivisi, ntizikomeze gushakirwa kure kandi zikenerwa cyane.”

Ibi kimwe n’ibindi bibazo bikiri mu buvuzi n’uburezi bw’abafite ubumuga byagarutsweho cyane mu gikorwa cyo gusoza ibikorwa by’umushinga wo guteza imbere imigirire idaheza abantu bafite ubumuga,wari umaze imyaka 4 ukorera muri aka karere,wibanda cyane cyane mu bukangurambaga bwo gukangurira abantu bafite ubumuga uburenganzira bwabo, dore ko hafi ya bose bagaragazaga ko batabuzi. Abantu bafite ubumuga bifuje ko ingengo y’imari y’akarere ibagenerwa yakwiyongera, kugira ngo n’ibindi bakenera bibagereho.

Ikindi ngo kikibangamye cyane bifuza ko cyashyirwamo imbaraga nyinshi, ni icy’ururimi rw’amarenga,kuko abakora muri serivisi hafi ya zose z’ubuvuzi usanga barutazi kandi ibanga ry’umurwayi ari ngombwa, umuntu ufite umubuga bwo kutumva no kutavuga ugiye gushaka serivisi z’ubuvuzi bigasaba kwitwaza umusemuzi kandi yagombaga kwibwirira muganga ibye nta wundi ubwumva.

Musafiri ati: “Niba nk’uwo afite nk’ikibazo mu myanya y’ibanga,yagombaga kucyibwirira muganga,bakaba batumvikana ku rurimi,bisaba ko haza undi umusobanurira ,ugasanga uvurwa hari n’ibyo ashobora guhisha ntiyisanzure neza ngo anavurwe neza. Twifuza ko muri serivisi z’ubuvuzi ururimi rw’amarenga rwagaragaramo, kuko kiracyari ikibazo gikomeyereye cyane abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kandi ni benshi.’’

Izindi ngorane ngo zigaragara ku bafite ubumuga bwo mu mutwe usanga aho kwitabwaho byihariye abakabavuje babafata nk’umutwaro, babita amazina mabi ngo ni abasazi, n’andi nk’ayo,ugasanga bararara ahatabahesha agaciro,nko mu mihanda n’ahandi, ubuvuzi bwabo na bwo ngo bwitaweho kurushaho hari byinshi byakemuka.

Bashimira NUDOR ubuvugizi yagiye ibakorera mu byari bibabangamiye, ubukangurambaga ku burenganzira bwa muntu muri rusange n’ubw’abantu bafite ubumuga by’umwihariko, n’uburyo bwo guhura n’abayobozi mu nzego zitandukanye bakagira ibyo baganiraho, byarabagiriye akamaro gakomeye cyane mu kumvikanisha ijwi ryabo, bakavuga ko uretse ibibazo by’ubuvuzi, no mu burezi hagaragara byinshi birimo abana bamwe batajyanwa mu ishuri kubera ingano y’ubumuga bwabo, ikibazo cy’amarenga na ho kigihari n’ibindi, bifuza ko haterwa intambwe yo kubikemura.

Murekatete Brigitte wari ushinzwe uyu mushinga ucyuye igihe,avuga ko kuba nibura abantu bafite ubumuga bashobora kumenya uburenganzira bwabo no kubuharanira, kumenya aho babariza baramutse bahohotewe,ari intambwe ikomeye cyane yatewe,na we akemeza ko, koko hakiri ibibazo mu buvuzi n’uburezi bw’abantu bafite ubumuga,ko byose bitakemurirwa rimwe.

Ati: “Twishimira ko ibyo byose Leta iba ibizi, idasubiza inyuma ubuvugizi dukora,kuko nk’iki cy’insimburangingo n’inyunganirangingo zakorewe ubuvugizi ngo zishingirwe na mituweli cyari ikibazo gihangayikishije cyane,ariko intambwe yatewe bitewe nubwo buvugizi ni nziza cyane, n’ibindi bisigaye bikiri imbogamizi mu buvuzi n’uburezi bizagenda bikemuka kuko Leta ibyumva inabyitayeho cyane.”

Asaba ko ibimaze kugerwaho bitasubira inyuma, ibibazo bitarakemuka bikagaragazwa,birimo iby’ababyeyi bagikingirana abana bafite ubumuga bakanababuza amahirwe yo kugana ishuri,iby’ururimi rw’amarenga bigaragara mu nzego zose, iby’inyubako za kera zigora abantu bafite ubumuga, n’ibindi.

Akarere ka Nyamasheke kabarurirwamo abantu bafite ubumuga barenga 10.000,umuyobozi wako wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, akavuga ko ku bufatanye n’uyu mufatanyabikorwa hari intambwe ikomeye yatewe mu kubafasha kumenya uburenganzira n’inshigano zabo no kubiharanira ighe bibangamiwe, ko n’ibyo by’ubuvuzi n’uburezi bakora ibishoboka byose ngo binoge nubwo hakiri urugendo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *