abakozi_b_ibitaro_bya_kibogora_mu_rugendo_rwo_kwibuka_abatutsi_bazize_jenoside.jpg

Nyamasheke: Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kibogora buragaya ababikoragamo bijanditse muri Jenoside

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kibogora mu karere ka Nyamasheke buvuga ko bubabazwa cyane bukanagaya byimazeyo ababikoragamo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bakayijandikamo, bakica bakanicisha bagenzi babo bakoranaga badasize abarwayi n’abarwaza babaganaga, bugasaba abakora muri serivisi z’ubuvuzi muri iki gihe kurangwa n’umutima w’impuhwe n’urukundo ku babagana n’abo bakorana bagaharanira ko ubugome nk’ubwo butazasubira ukundi.

Mu kiganiro na Bwiza ubwo ibi bitaro n’ibigo nderabuzima bikorana byibukaga abari abakozi babyo 33 bamaze kumenyekana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uretse aba, hakaba n’abari abarwaza n’abarwayi babyiciwemo bo batazwi umubare, banaremera uwarokotse Jenoside utishoboye,bamwe mu bakoraga muri ibi bitaro n’ubu bakibikoramo, bavuze ko iyo interahamwe zabyinjiragamo zitayoborwa na bamwe mu babikoragamo bari bagize umutima nk’uwazo, bakajya bavumbura bagenzi babo,abarwayi n’abarwaza aho bihishe kugeza nubwo n’abihishe mu byumba bitapfaga kugerwamo, bitari bizwi cyane n’abo hanze y’ibitaro bavumburwa bakicwa,abishwe batari kwica uko bishwe.

Nsengimana Emmanuel, wahakoraga aniga mu ishuri ry’abafasha ba muganga ryari rihari akaharokokera, avuga ko hari benshi bakoranaga barimo n’uwari Dr Hitayezu Laurent wabikoragamo yarabaye interahamwe kabombo aniyambura umwambaro w’abaganga akiyambika ibitenge byazo, bagize uruhare rukomeye mu kwicisha bagenzi babo,abarwayi n’abarwaza, bakabicira muri ibi bitaro by’itorero Méthodiste Libre mu Rwanda,bakabapakira mu modoka y’ishuri ya IJW na ryo ry’iri torero, bakajya kubaroha mu mugezi wa Karundura, abandi bakabataba mu nkengero zawo.

Ati: “Badukoreye ubugome ndengakamere twarakoranaga, hari umuforomakzi wabonye bikomeye aryama mu barwayi nk’umurwayi na we kuko tutari tuzi ko interahamwe zakwica n’abarwayi ariko uwo Dr Hitayezu Laurent amuvumburamo amutegeza interahamwe bagenzi be ziramwica, undi muganga wari ukuriye ishami ryo kubaga na we akurwa mu cyumba kitapfaga kugerwamo, n’umuhungu we bari bihishemo barabica, umugore we n’umukobwa wabo babicaza hejuru y’imodoka yuzuye imibiri ari bazima bajya kubaroha mu mugezi wa Karundura, hicwa n’abandi benshi bigizwemo uruhare na bamwe mu bo twakoranaga tutanakekaga.’’

Agaya cyane abo yita ingirwabaganga ziyambuye umwambaro wo gutanga ubuzima zikiyambika uwo kubwambura abo zagombaga kubuha n’abo bafatanyaga kubutanga,akagaya abaturage bishe ababavuraga, agashima Leta yahagaritse ubwo bunyamaswa igasubiza igihugu I buzima,.

Ashimira ibi bitaro uburyo nyuma ye Jenoside byongeye kubakira bikabaha akazi bikanabarihira amashuri bakaminuza n’ubu bakibikoramo,imiryango y’ababyiciwemo igafashwa byinshi birimo kuvuzwa,kubakirwa no kuremerwa,agasaba ko byakomeza ubwo bugiraneza kuko hari benshi bagifite uburwayi bukomeye basigiwe na Jenoside bagikeneye kwitabwaho by’umwihariko.

Muri uku kwibuka, ibitaro byanoroje Nyiranzeyimana Fortunée wazahajwe cyane n’ingaruka z’ibikomere by’imihoro myinshi yatemwe umubiri wose muri Jenoside inka nziza ihaka, avuga ko ayibonye yayifuzaga cyane, byari bigeze n’aho ajya afata umunsi akajya mu isoko kuzireba kubera kuzikunda gusa akitahira, akaba atabonaga amata aha abana be arera wenyine kuko umugabo batari kumwe, nta bushobozi kuko yemeye gucikiriza amashuri ngo arere bene nyina yari asigaranye, agasaba ko byanamufasha gukomeza kwivuza.

Ati: “Nishimiye korozwa inka nari maze igihe nifuza ariko ndanifuza ko ibi bitaro byankorera ubuvugizi ngashobora kuvurwa mu buryo burenze ubwo mvurwamo,ibyo bidashoboye bikamfasha kugera mu babishoboye,kuko nkomeje kubabazwa cyane n’umubiri nubwo ngerageza gushinyiriza nkihangana.’’

Umuyobozi w’ibi bitaro Dr Kanyarukiko Salathiel, yamwijeje ubuvuzi ku buryo bwose bashoboye,anavuga ko batazahwema kuvuza cyangwa gufasha n’abandi bo mu miryango y’abibukwa bafite ibibazo by’uburwayi cyangwa ibindi babakeneyeho, aboneraho kugaya abari abakozi b’ibi bitaro abijanditse muri Jenoside yakorewe abatutsi,avuga ko nyuma y’aho igihugu kiboneye Leta nziza irangajwe imbere na perezida Kagame ubugome nk’ubwo butazasubira.

Ati: “Turabagaya cyane,ariko byaradutunguye,biradutangaza biranatubabaza cyane kubona uwagatanze ubuzima akora ibyo, ariko ubu,turangajwe imbere na perezida Kagame dufite icyerekezo gishya cyo gukunda ubuzima, ntibizongera ukundi,kandi imiryango y’aba twibuka tuzakomeza kuyiba hafi mu buryo bwose,haba mu buvuzi n’ibindi nk’uko twanabyemereye uriya mudamu twaremeye uyu munsi.’’

Ibi bitaro bishimirwa uburyo byitaye cyane ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi birimo ubufasha ku buvuzi byabahaga ku buntu mbere y’iki cyorezo cya COVID-19 nk’uko byagarutsweho n’uhagarariye Ibuka muri aka karere Bagirishya JMV wanabisabye kureba uko byasubukura iki gikorwa kuko hari benshi bakeneye kwitabwaho muri uru rwego.

Ubwo, nyuma yo kuremera uyu Nyiranzeyimana Fortunée bamwe mu bakozi babyo, barangajwe imbere n’umuyobozi w’aka karere Mukamasabo Appolonie bajyaga kunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gashirabwoba, uyu muyobozi yabishimiye uko byita ku barokotse,anasaba abakora umwuga w’ubuganga muri iki gihe kuwukorana umutima mwiza bitandukanye n’aba batandukiriye amahame yawo.
abakozi_b_ibitaro_bya_kibogora_mu_rugendo_rwo_kwibuka_abatutsi_bazize_jenoside.jpg
umuyobozi_mukuru_w_ibitaro_bya_kibogora_dr_kanyarukiko_salathiel_yizeza_abarokotse_bo_mu_miryango_y_abari_abakozi_b_ibitaro_n_ibigo_nderabuzima_bakorana_ubufasha_burimo_n_ubuvuzi_kubabukeneye.jpg
mu_kwibuka_ibi_bitaro_byoroje_nyiranzeyimana_fortunee_binamwizeza_ubuvuzi_ku_burwayi_bwe.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *