Nyamasheke: Umugore ukekwaho kwica umugabo we afunganywe n’abakobwa be 3 bikekwa ko bafatanije kumwica

Sangiza iyi nkuru

Kuri sitasiyo ya RIB ya Kanjongo mu karere ka Nyamasheke hafungiye umugore witwa Mukazayire Farida w’imyaka 58 y’amavuko n’abakobwa be 3 bakekwaho kwica Munyakarama Abdalah w’imyaka 59,akaba umugabo w’uyu Mukazayire na se w’aba bakobwa 3 bikekwa ko bamwiciye mu nzu nyuma y’amakimbirane y’igihe kirekire bari bafitanye.

Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Kagarama mu kagari ka Kibogora byabereyemo Niringiyimana Emmanuel, ngo ku wa 23 Kamena mu ma saa yine z’ijoro ,uyu mugore yazanye n’abakobwa be 3 mu rugo rw’uyu Niringiyimana uri mu cyimbo cy’umukuru w’umudugudu kuko uwawuyoboraga adahari, bakomanga yanga kubakingurira kuko atari yamenye abakomanga muri iryo joro n’icyo bashaka, bakomereza mu rugo rw’umuturanyi wabo bamusaba icumbi na we yanga kubakingurira bajya ku wundi na we yanga kubacumbikira,bigeze hafi saa sita z’ijoro bagaruka iwe noneho arabakingurira.

Avuga ko abakinguriye bamusabye icumbi aboherereza abanyerondo ngo babajyane kuri RIB kuko ari hafi aho bavuge ikibazo cyabo ni biba ngombwa banaharare ibyabo bizakurikiranwe bukeye,ariko aho kujyayo ngo bagiye ku muturanyi bari bagiyeho mbere muri icyo gicuku ngo bongere bahakomange,bahura n’irondo n’abasirikare bashinzwe umutekano,abanyerondo barabaherekeza ngo basubire iwabo,bahageze bakomanze bumva nyri urugo ntakingura,banga guca urugi kuko uru rugo rusanzwe ngo ruzwi mu makimbirane,barabareka bajya gucumbika.

Niringiyimana avuga ko uyu Munyakarama wari usanzwe ari umushoferi utwara imodoka y’abashinwa imena amazi mu muhanda Tyazo-Kibogora-Kabuga uri gutunganywa ngo ushyirwemo kaburimbo, ku kazi bamutegereje ku wa 4 tariki 24 Kamena baramubura kandi nta mpamvu izwi yamusibije, batangira kubaza icyamusibije, bituma n’ubuyobozi bubaza abandi bakozi bakorana niba batamubonye,bavuga ko nta wa mubonye baba nk’ababirekeye aho.

Niringiyimana ati’’ Ibyo byabaye nk’ibicwekereye ariko nimugoroba w’uwo wa kane mbona wa mugore agarukanye n’abana be ngo barashaka nanone icumbi ni bwo bagitaha tutazi iyo biriwe, ngo n’ubundi uwo mugabo yabirukanye,mbasaba gusubira aho baraye ngo bongere barareyo tuzinduke tujya mu byabo.

Yarakomeje ati’’ Ku wa 5 tariki 25 mugitondo byanyanze mu nda nanga kujyana na bo bonyine iwabo,mpamagara inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi ku murenge kuko tuwuturiye kuko iyo nzu kuva bavuga ko umugabo yabirukanye itari yigeze ikingurwa,tugiye dusanga iracyafunze,ifungiye imbere ariko urugi rukoze ku buryo n’uri inyuma yarufungira imbere, turufunguye dusanga umugabo yarapfuye, aryamye mu cyumba yararagamo akumbagara kuri sima kuko yari amaze igihe arara wenyine umugore ararana n’abo bakobwa be, matora yaryamagaho iri mu cyumba cy’uruganiriro.’’

Avuga ko we atihutiye kureba niba nyakwigendera yari yakomerekejwe ariko ngo aho yakuwe hari amaraso, umurambo uhita ujyanwa ku bitaro bya Kibogora kuri uwo wa gatanu gukorerwa isuzuma, umugore n’abo bakobwa be 3 batabwa muri yombi, ku wa mbere tariki 28 Kamena umurambo wa nyakwigendera ujyanwa ku bitaro bya polisi I Kigali ku kacyiru gukorerwa isuzuma ryimbitse,ugarurwa kuri uyu wa 3 tariki 30 Kamena ari na bwo washyinguwe.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kibogora Uwihoreye Porvidence, avuga ko uyu mugore wari umujandarume kuri Leta ya Habyarimana yari yarabyaranye abana 4 n’uyu mugabo wabanje kumara igihe kirekire ari umushoferi ku bitaro bya Kibogora, aho ahaviriye akamara igihe nta kazi afite, ngo umugore n’abakobwa be kwakira izo mpinduka mu buzima byarabagoye batangira kubuza amahoro uyu mugabo.

Ati’’ Amakimbirane yabo yageze ku rwego rukomeye kugeza ubwo twabunze biranga, umugabo abonye nta mutekano afite urugo araruhunga arigendera, umugore abonye agiye na we ata abana arigendera,umugabo yumvise ko umugore yagiye we aragaruka ariko abana banga ko arwinjiramo ari nyina ubaha ayo mabwiriza, turumusubizamo ku ngufu nk’ubuyobozi, umugore amaze umwaka n’amezi 3 yaragiye,ku wa 30 Mata uyu mwaka tubona aragarutse kuko yumvise ko umugabo yahise abona akazi mu bashinwa, amakimbirane arakomeza ariko tubona tutamubuza gutaha mu rwe,cyane cyane ko banasezeranye, bafitanye abo bakobwa bakuru bamwe banahabyariye.’’

Umwe mu bakoranye na nyakwigendera ku bitaro bya Kibogora yabwiye Bwiza.com ati’’ Urupfu rwe rwaradushenguye cyane, yari umugabo ucisha make ariko ubona ko yababajwe cyane n’urushako n’urubyaro kuko bari barabyaranye abakobwa 4, bariya 3 bafatanya na nyina kumuhoza ku nkeke, umwe utafatanyaga na bo bari baramutorongeje atahaba, tukifuza ko RIB yatugaragariza ibyavuye mu iperereza ku rupfu rwe kandi n’aba bagizi ba nabi bakaburanira hano ngo tumenye ukuri kuri uru rupfu.’’

Bivugwa ko nyakwigendera abamubonye neza babonye yanizwe yanateraguwe imishito y’inyama mu gatuza, muri aba bakobwa be bafunze harimo uwigaga mu yisumbuye muri GS Saint Paul Tyazo muri uyu murenge, ikibazo cy’amakimbirane mu miryango muri aka karere kikaba gikomeje gufata intera ndende nyuma y’izindi mfu zagiye zigaragara mu minsi ishize,umuyobozi wako wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Mukamana Claudette, akavuga ko iyo kunga binaniranye bagira inama abafitanye amakimbirane kugana inkiko zikabatandukanya aho kwamburana ubuzima,nubwo bamwe barenga bakabwamburana.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *