Nyamasheke: Umunyeshuri wigaga muri UR yahitanywe n’impanuka muri Nyungwe

Sangiza iyi nkuru

Ndayisaba Jean Clément w’imyaka 21, wo mu karere ka Rusizi,wigaga muri kaminuza y’u Rwanda i Butare, yahitanywe n’impanuka y’imodoka yabereye ahitwa ku w’inka muri pariki y’igihugu ya Nyungwe,abandi 3 barakomereka.

Iyi mpanuka yabaye mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba zo kuri uyu wa 29 Ugushyingo, ubwo Coaster ya Agence itwara abagenzi ya OMEGA ,ifite pulaki RAC 764S,yari yaturutse I Kigali saa munani z’amanywa yerekeza mu mujyi wa Rusizi, igeze hariya ku w’inka mu karere ka Nyamasheke igongana n’ikamyo yari ifite pulaki RAD 321U, iyo kamyo yinjiza umutwe mu kirahuri cy’inyuma cya Coaster ikubita umutwe w’uriya musore irawujanjagura,abandi 3 bakomeretswa byoroheje ku maboko n’ibirahuri by’iyi Coaster.

Umunyamakuru wa Bwiza.com ukorera muri aka karere yavuganye n’umushoferi Imanishimwe Silas wari utwaye Coaster amusobanurira uko byagenze.

Ati’’ Nari ntwaye abagenzi 25, mva I Kigali nerekeza mu mujyi wa Rusizi,ntangiye ku manuka ku w’inka muri Nyungwe,nsigaje nk’iminota 20 ngo ishyamba ndirangize, ndimo nkata amakorosi ahari,ikamyo inturuka imbere insatira, igihe nyihungishije icy’imbere ihita ikubita ikirahuri cy’inyuma yinjizamo icyayo cy’imbere uwari wicaye inyuma kuri iryo dirishya imumenagura umutwe ahita apfa, abandi barakomereka.’’

Yavuze ko hahise haza imbangukiragutabara,abakomeretse n’uwapfuye bose bajyanwa mu bitaro bya Bushenge, iyi kamyo yari irimo umushoferi umwe gusa nta cyo itwaye,yangiritse icy’imbere cyinjiye muri iyi Coatser kikica uriya mugenzi,kinakakomeretsa bariya bandi.

Umunyamakuru yakomeje ashakisha amakuru ,avugana n’uwabanaga na mukuru wa nyakwigendera,agira ati’’ Uriya musore wapfuye yigaga muri kaminuza y’uRwanda iButare.Mbana na mukuru we hano mu mujyi wa Rusizi aho twembi dufite akazi,uwo musore yari aje mu imenyerezamwuga muri uyu mujyi,agwa muri iyo mpanuka.’’

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’uburengerazuba CIP Mucyo Rukundo,yemeje aya makuru ariko we avuga ko umushoferi wa Coaster ari we winjiye mu mukono w’ikamyo, agize ngo ayigarure,ikamyo ikubita icy’inyuma cyarimo bariya bagenzi umwe arapfa,3 barakomereka byoroheje.

Ati’’ Ni byo. Hapfuye uwitwa Ndayisaba Clément w’imyaka 21, wo mu karere ka Rusizi,3 barakomereka byoroheje. Ni Coaster yagenze nabi mu muhanda. Umushoferi atangiye kumanuka ku w’inka,aho kugenda mu gice cye cy’umuhanda,kubera uburyo iriya mihanda iba ikasemo,ari mu ishyamba no mu makorosi menshi, yagiye mu gice cy’abandi agongana n’iriya kamyo,hapfa uwo musore,hakomereka 3 byoroheje,umurambo we n’abakomeretse bajyanwa mu bitaro bya Bushenge.’’

Yasabye abashoferi kujya bubahiriza ibyapa byo mu muhanda,imirongo irombereje ( yo hagati mu muhanda),n’ibyapa bihagaze,bakirinda kujya mu mikono y’abandi kuko bikunze guteza impanuka nk’uko byagenze kuri ziriya modoka.

Soma Izindi Nkuru

18 Responses

  1. Nyamasheke: Umunyeshuri wigaga muri UR yahitanywe n’impanuka muri Nyungwe
    Nanjye ngisoma ibisibanuro by’ umushoferi wa Coaster nahise numva bidafututse. Kwari ukwirwanaho gusa. Bajye bubahiriza amategeko yose agenga abatwaye ibinyabiziga nk’ uko ushinzwe Police yabivuze.

  2. Nyamasheke: Umunyeshuri wigaga muri UR yahitanywe n’impanuka muri Nyungwe
    Nanjye ngisoma ibisibanuro by’ umushoferi wa Coaster nahise numva bidafututse. Kwari ukwirwanaho gusa. Bajye bubahiriza amategeko yose agenga abatwaye ibinyabiziga nk’ uko ushinzwe Police yabivuze.

  3. Nyamasheke: Umunyeshuri wigaga muri UR yahitanywe n’impanuka muri Nyungwe
    Mushyireho igihano cyo kwambura abashiferi perimi burundu.
    Kubaca amende babiciye amazi.
    Abashoferi basigaye bakora amakosa adasanzwe:
    – guhagarara mu muhanda hagati.
    – gukatira mu muhanda hagati (u tirn).
    – gucana amatara maremare nta mpamvu.
    – kutubahiriza imirongo yo mu muhanda

    1. Nyamasheke: Umunyeshuri wigaga muri UR yahitanywe n’impanuka muri Nyungwe
      Ibihano ndumva ubishyizeho yee !!

    2. Nyamasheke: Umunyeshuri wigaga muri UR yahitanywe n’impanuka muri Nyungwe
      Ibihano ndumva ubishyizeho yee !!

    3. Nyamasheke: Umunyeshuri wigaga muri UR yahitanywe n’impanuka muri Nyungwe
      Ibihano ndumva ubishyizeho yee !!

    4. Nyamasheke: Umunyeshuri wigaga muri UR yahitanywe n’impanuka muri Nyungwe
      Ibihano ndumva ubishyizeho yee !!

  4. Nyamasheke: Umunyeshuri wigaga muri UR yahitanywe n’impanuka muri Nyungwe
    Mushyireho igihano cyo kwambura abashiferi perimi burundu.
    Kubaca amende babiciye amazi.
    Abashoferi basigaye bakora amakosa adasanzwe:
    – guhagarara mu muhanda hagati.
    – gukatira mu muhanda hagati (u tirn).
    – gucana amatara maremare nta mpamvu.
    – kutubahiriza imirongo yo mu muhanda

  5. Nyamasheke: Umunyeshuri wigaga muri UR yahitanywe n’impanuka muri Nyungwe
    Imana imwakire mi Bayo kandi abasigaye bihangane. Gusa iyo usomye iyi nkuru ukagera aho uwo muvugizi wa police avuga ngo arasaba aba chauffeurs kujya bubahiriza ibyapa, Ibaza niba aca mu kirere iyo ari mukazi. Rusizi- karongi ibyapa byose byarengewe nibiti biteye k’umuhanda kimwe na Nyungwe yose. Wibaza abayobozi Baho na Police niba bazi akamaro kabyo Cg amafaranga byatwaye

  6. Nyamasheke: Umunyeshuri wigaga muri UR yahitanywe n’impanuka muri Nyungwe
    Imana imwakire mi Bayo kandi abasigaye bihangane. Gusa iyo usomye iyi nkuru ukagera aho uwo muvugizi wa police avuga ngo arasaba aba chauffeurs kujya bubahiriza ibyapa, Ibaza niba aca mu kirere iyo ari mukazi. Rusizi- karongi ibyapa byose byarengewe nibiti biteye k’umuhanda kimwe na Nyungwe yose. Wibaza abayobozi Baho na Police niba bazi akamaro kabyo Cg amafaranga byatwaye

  7. Nyamasheke: Umunyeshuri wigaga muri UR yahitanywe n’impanuka muri Nyungwe
    nukuri birababaje cyane kubura uwo musore,gusa nanone nejejwe na police uvuze ukuri,uko byajyenze,nabanyamwuga kabisa.big up.

  8. Nyamasheke: Umunyeshuri wigaga muri UR yahitanywe n’impanuka muri Nyungwe
    nukuri birababaje cyane kubura uwo musore,gusa nanone nejejwe na police uvuze ukuri,uko byajyenze,nabanyamwuga kabisa.big up.

  9. Nyamasheke: Umunyeshuri wigaga muri UR yahitanywe n’impanuka muri Nyungwe
    Imana imwakire mubayo kuko birababaje????????gusa ndumva ikamyo mayo iri mu makosa

  10. Nyamasheke: Umunyeshuri wigaga muri UR yahitanywe n’impanuka muri Nyungwe
    Imana imwakire mubayo kuko birababaje????????gusa ndumva ikamyo mayo iri mu makosa

  11. Nyamasheke: Umunyeshuri wigaga muri UR yahitanywe n’impanuka muri Nyungwe
    Imana imwakire mubayo kuko birababaje????????gusa ndumva ikamyo mayo iri mu makosa

  12. Nyamasheke: Umunyeshuri wigaga muri UR yahitanywe n’impanuka muri Nyungwe
    Imana imwakire mubayo kuko birababaje????????gusa ndumva ikamyo mayo iri mu makosa

  13. Nyamasheke: Umunyeshuri wigaga muri UR yahitanywe n’impanuka muri Nyungwe
    POLE KBX AHO KUWINKA NDAHAZI NIHABI KUBERA AMAKONI ARI MUHANDA IRUHUKO RIDASHIRA

  14. Nyamasheke: Umunyeshuri wigaga muri UR yahitanywe n’impanuka muri Nyungwe
    POLE KBX AHO KUWINKA NDAHAZI NIHABI KUBERA AMAKONI ARI MUHANDA IRUHUKO RIDASHIRA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *