Mu masaa kumi n’ebyiri n’igice z’igitondo cyo kuri uyu wa 12 Mutarama, abaturage 2 bo mu kagari ka Rushyarara mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, bari bazindukiye guhinga mu mirima y’uruganda rw’icyayi basanze umurambo wa Kampayana Fidèle w’imyaka 54 mu gihuru cy’amahwa y’imikeri mu ishyamba, mu kagari ka Kabuga.
Amakuru Bwiza.com yahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kabuga muri uyu murenge, Ntihemuka Elias, ngo umurambo wa nyakwigendera wasanzwe muri ayo mahwa, mu mudugudu wa Rutiti muri aka kagari, hafi y’urubibi rwako n’aka Rushyarara yari atuyemo, iruhande rw’umuhanda, akaba ngo yari yazindutse ajya mu kazi ko guhinga mu mirima uru ruganda ruri gutunganya ngo izahingwemo icyayi, umuryango we uramutegereza uraheba.
Ati: “Yari umuhinzi usanzwe, wakoranaga n’abandi benshi mu mirima ruriya ruganda rwaguriye abaturage ngo ruhahinge icyayi, ahandi hakomeze habe amashyamba. Kubera ko buri wese ahabwa aho ahainga (icyate) yaharangiza agataha,ahe yaharangije saa saba z’amanywa, arataha kimwe na bagenzi be bari barangije,ataha inyuma yabo wenyine, banyura muri iryo shyamba riri mu bilometero 5 kugira ngo ugere iwe.’’
Akomeza avuga ko aho nyakwigendera yiciwe ari mu bilometero 2 uvuye aho yari yiriwe akorera, kumenyekana bikaba byatewe n’abagabo 2 baturanye mu kagari ka Rushyarara bazindukiye mu kazi nk’uko bisanzwe,bahageze babona umurambo muri ayo mahwa,ucuritse, nyira wo baramumenya,bahamagara ubuyobozi n’abandi baturage baratabara.
Nyakwigendera ngo yari yambaye nk’uko yari yambaye ari mu murima, isuka n’igitiyo yari afite biri haruguru ye nko muri metero 5 z’umurambo we, umupanga wo uri ukwawo hafi y’ibyo bikoresho bindi, kugeza ubu icyamwishe ngo ntikiramenyekana.
Ati: “Kuko umurambo twirinze kuwegera kubera ko wari uri muri ayo mahwa, twanabujije abaturage kuwegera dutegereje RIB ngo ize ibanze iwukorere isuzuma ry’ibanze. Nta maraso twabonye hafi aho,ariko natwe,kimwe n’abaturage turi mu rujijo kuko nta giti yagwiriye cyangwa ibuye yaba yatsitayeho, icyo abaturage bategereje ko kibakura mu rujijo ni ikizava mu iperereza.’’
Umurambo w’uyu mugabo wo mu mudugudu wa Amizero muri kariya kagari ka Rushyarara wahise ujyanwa mu bitaro bya Kibogora, abaturage bakavuga ko,kugira ngo urujijo n’amazimwe yakurikira iyicwa rye bishobora guteza n’amakimbirane biveho, bagaragarizwa icyo iperereza n’isuzuma rya muganga byatanze kuko hari igihe babwirwa ko umurambo ugiye gukorerwa isuzuma bagategereza ibizavamo bagaheba, aha ho bagasaba byanze bikunze kuvanwa mu rujijo.
Kubera ko aha yaguye hari harimuwe abaturage,uruganda rwarabaguriye hasigaye ari amashyamba n’ibihuru by’inzitane gusa,mu butumwa bwahawe abaturage nk’uko Gitifu Ntihemuka yabibwiye Bwiza.com, basabwe kwirinda kunyura ahantu nk’aho umuntu ari wenyine kuko ashobora kuhahurira n’ibyo atatekerezaga byamuhungabaniriza cyangwa bikamuvutsa ubuzima,kuhanyura ari benshi bikaba ari byo byiza.
Muri iyi myaka akarere ka Nyamasheke gakunze kuvugwamo imfu nyinshi zirimo n’izisiga abaturage mu rujijo, bamwe bakavuga ko hari n’izo babwirwa ko hagiye gukorwa isuzuma bagategereza ikivamo ntibakibwirwe, bagasaba ko igihe urupfu rw’umuntu rurimo urujijo, inzego zibishinzwe zikwiye kujya zirubakuramo umuryango we ukamenya mu by’ukuri icyo yazize, n’abashoboraga kubikurikizaho urwikekwe rwanavamo amakimbirane yateza umutekano muke mu bandi bakamenya ukuri,bakanahumurizwa.
Nyakwigendera bitaramenyekana igihe azashyingurirwa asize umugore n’abana 8 barimo uruhinja rw’amezi 3.



One Response
Nyamasheke: Umurambo w’umugabo w’imyaka 54 wasanzwe mu gihuru
Mukomezekwi hangana agire ibiruhuko bidashira