Nyamasheke: Umusaza w’imyaka 65 yasanzwe mu nzu amanitse mu mugozi w’inzitiramibu yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Rutebuka Félicien w’imyaka 65, wabaga wenyine mu gakoni k’inzu y’umwana wa mukuru we, mu mudugudu wa Gahabwa, akagari ka Muyange,mu murenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke yasanzwe amanikishije umugozi wa supaneti muri ako gakoni yapfuye, bigakekwa ko yaba yiyahuye abitewe n’ibibazo byari bimaze kumurenge, bisa n’ibyamuteye ihungabana, atanashoboraga kuba yagira uwo abiganiriza ngo amugire inama cyangwa amuhumurize.

Nk’uko BWIZA yabitangarijwe na SEDO w’akagari ka Muyange Hakizimana Ephaste Gaparayi, ngo kumenya ko amanitse muri uwo mugozi byatewe n’umukecuru baturanye, wubakirwa na mukuru w’uyu Rutebuka Félicien, uyu Rutebuka usanzwe ari umuzamu mu rugo rw’umuturage muri uyu murenge,aho akora izamu ry’ijoro, ku manywa inshuro nyinshi n’ubundi akaguma muri uru rugo yita ku bworozi bw’ingurube buhari, akajya muri ako gakoni ashaka nko kuruhuka ngo abone imbaraga zo kurara arikanuye.

Rutebuka rero ngo ufite umuryango ariko usa n’utamwitayeho, yatashye ku mugoroba wo ku wa 5 Kanama mbere yo gusubira ku izamu,ageze kuri ako gakoni asanga yibagiwe imfunguzo zako, ajya gutira inyundo kuri uyu mukecuru,aca urugi arinjira,ariko inyundo ntiyayitirura.

Amakuru akomeza avuga ko mugitondo cyo kuri uyu wa 6 Kanama, mukuru we yaje kubakira uwo mukecuru,bashatse inyundo ngo batere imisumari barayibura, yibuka ko yayitije uriya Rutebuka ntayitirure agiye kuyirebera akomanze ntiyikirizwa, agira ngo undi hari aho yagiye,asunitse urugi rurakinguka,arebye,kuko ako gakoni nta cyumba kagira,asanga Rutebuka amanitse muri uwo ugozi wa supaneti yapfuye, ni ko gutabaza abaturanyi, inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano.

SEDO Hakizimana ati: “Nabimenye mu ma saa sita z’amanywa ngiye nsanga koko amanitse muri uwo mugozi yapfuye. Dukeka ko yaba yiyahuye nubwo hanategerejwe ibizava mu isuzuma rya muganga w’ibitaro bya Bushenge yoherejwemo kuri uyu wa 7 Kanama mugitondo, ndetse n’iryakozwe na RIB kuko yahise ihagera,ariko twumva nta kindi dukeka cyaba cyamwishe.’’

BWIZA imubajije impamvu yumva yaba yateye uyu musaza kwiyahura,ati’’ Dukeka impamvu 2. Iya mbere ni uko nubwo uyu musaza yabaga wenyine ariko atahiriwe n’urushako kuko yashatse abagore 3 bose bapfa, uwa 4 bakaba bari baratandukanye kubera amakimbirane, banaregana muri RIB,aho uyu musaza yagombaga kuzayitaba ku wa 10 Kanama, akaba yari yaraninjiye umugore wa 5 ariko we batabyemeranywaho neza, binakubitiyeho ko ntawe yaganiraga na we, kurya ari amandazi n’icyayi yafataga muri resitora gusa akajya ku izamu nta kindi gifatika ariye, nta yindi mibereho yagiraga, bikaba byabimutera.’’

Gushwana n’uyu mugore wa 4, ngo byatewe n’uko umugore avuga ko uyu musaza yamushutse ngo bagurishe isambu yari afite iwabo azane amafaranga bayarye, bazasezerana banabane neza, bayamara aho gusezerana akamuhinduka akanamwirukana, umugore agasubira iwabo mu kagari ka Ntango muri uyu murenge, aho kujya kumucyura ahubwo akayoboka iyo gucyura abandi bagore no kwinjira abandi, umugore ahitamo kumurega ngo amusibize amafaranga y’isambu ye, umusaza akaba atari yorohewe.

SEDO nanone ati: “Impamvu ya 2 tubona yaba yamuteye kwiyabura ubuzima, ni uko mbere yari afite amasambu n’inzu, hafi ya yose akayagurisha agasigarana agsambu kamwe gato gusa, n’inzu imaze kumusaziraho amabati yarahindutse nka nyakatsi, ayivamo ajya kuba muri ako gakoni k’umuhungu wa mukuru we.

Ako gasambu ngo yashatse na ko kukagurisha ngo ashake uburyo yubaka igikanka umurenge umuhe amabati, umuryango we uramuhakanira, akomeza kubabazwa n’uko babimwangira nta n’ikindi bamumariye, no kutagira aho aba, na byo bimushyira mu bwigunge bwashoboraga no kumuhungabanya kuko no kugira uwo avugisha ,kenshi bitamubagaho,yakubitiraho n’urwo rwandiko rwa RIB rumutumiza kubyakira bikamugora,agahitamo kubirangiza byose yiyambura ubuzima.’’

BWIZA imubajije impamvu we yabaga mu gakozi k’amafuti kandi abandi bubakirwa,uyu muyobozi yavuze ko bari baramushyize ku rutonde rw’abazubakirwa,yarwanaga n’ibyo byose anarwana n’igikanka ngo ahabwe amabati,ariko yarakibuze.

Uyu muyobozi mu butumwa yatanze, yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe, igihe babona hari mugenzi wabo ibibazo byarenze, ku buryo byanagera aho yumva abihiwe n’ubuzima byanamutera kubwiyambura,akabimenyesha ubuyobozi kugira ngo ashobore kugirwa inama,cyane cyane ko uyu we,umurebeye inyuma nta cyagaragazaga ko agendana ibibazo byamurenze gutyo, n’abana yabyaye ku bagore 3 ba mbere nta n’umwe umwitaho kuko ngo bibereye hirya no hino bashakisha imibereho,uwa 4 bakaba batarabyaranye, n’uwo wa 5 yinjiye amushungura, ntamwakire neza, muri byose akaba yahoraga agaragara nk’ucecetse bamwe bakabibonamo kwitonda cyangwa imico myiza,kandi bishobora kuba byari ibibazo byinshi.

Mu gihe hagitegerejwe ishyingurwa rya nyakwigendera,umurambo we uracyari mu buruhukiro bw’ibitaro bya Bushenge.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *