Nyamasheke: Umwana w’imyaka 9 yarohamye mu mugezi arapfa

Sangiza iyi nkuru

Umwana w’umukobwa w’imyaka 9 witwaga Bayiringire Sione,wigaga mu wa 2 ku ishuri ribanza rya Kamonyi,mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke,yarohamye mu mugezi wa Cyongoroka uri mu mudugudu wa Gasharu, akagari ka Ntendezi muri uyu murenge ubwo yari arimo yogana n’abandi bana, agera mu gice cy’amazi menshi, kuyikuramo biramunanira ayarohamamo arapfa.

Amakuru BWIZA ikesha umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruharambuga muri aka karere, Hagabimfura Pascal, avuga ko uyu mwana wabanaga n’ababyeyi be mu mudugudu wa Rwamahwa, akagari ka Kanazi muri uyu murenge,yajyanye n’abandi barimo na mukuru we, bavuga ko bagiye gutashya inkwi, ariko ntibavuga aho bagiye kuzitashya,aho kujyayo, bigira koga muri uriya mu gezi wa Cyongoroka mu kandi kagari, mu gihe bari koga uwo mwana yerekera ahari amazi menshi cyane atabizi, aramurengera, kuyikuramo biramunanira,ayarohamamo, apfa atyo.

Ati: “Bakoze nk’urugendo rw’ibilometero birenga 2 byose ngo bagiye gutashya inkwi ari abana benshi, aho kujya mu cyabajyane, bimwe by’agakungu k’abana, bigira koga muri uriya mugezi, ako k’imyaka 9 kari gakurikiye mukuru wako,karohamamo karapfa. Abandi bana babonye karohamye bavuza induru, abahingaga hafi aho baraza bakarohora kapfuye umurambo uhita ujyanwa mu bitaro bya Bushenge gukorerwa isuzuma mbere yo gushyingurwa. Karohamye hafi saa yine z’igitondo zo ku wa 10 Kanama.’’

Yavuze ko iki ari ikibazo cya bamwe mu babyeyi badakurikirana abana babo mu biruhuko, kuko ubundi umwana w’imyaka 9 atari uwo gukora urugendo rw’ibilometero 2 byose ngo agiye gutashya inkwi, ko yakagombye gukora uturimo tworoheje two mu rugo.

Avuga icyakora ko umubyeyi w’uyu mwana yababwiye ko atajyaga amwemerera kuva mu rugo , byabaye nko kubacika akurikiye mukuru we n’abandi bana, asaba ababyeyi kugira uruhare ruhagije mu kumenya umunsi ku wundi uko abana babo biriwe n’aho biriwe, ariko n’umubyeyi wese akagira inshingano zo gufata umwana wese nk’uwe, buri mubyeyi akita ku mwana adashingiye kuko ari uwe, byakumira imfu nyishi zikunze kugaragara muri ubu buryo hirya no hino mu gihugu.

Ikibazo cy’abana benshi usanga mu migezi inyuranye no mu kiyaga cya Kivu mu biruhuko boga kandi abenshi ari utwana duto tutanabizi, bikatuviramo ibibazo nk’ibi birimo no kurohama, Gitifu Hagabimfura ati: “Ni ikibazo,kuko nk’uyu mwana,gufata urugendo rw’ibilometero birenga 2 byose ngo agiye gutashya inkwi, si ukuvuga ko hafi aho hatari aho bazitashya, kandi ni’iriya myaka ye si iyo gukora imirimo nk’iriya,ariko ikibazo cy’abana birirwa mu migezi ngo baroga,tugiye gufatanya n’ababyeyi n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kugihagurukira by’umwihariko.’’

Mu ngamba avuga zigiye gufatwa,ngo harimo gukumira ku migezi yose iri muri uyu murenge no ku nkengero z’ikivu ko nta mwana uza kuhogera uko yiboneye, kuko si ahantu ho kogera habugenewe ngo habe hari ibikoresho bya ngombwa birinda abana impanuka nk’izi, aho biri ngombwa babona hashobora guteza impanuka hakaba hazitirwa cyangwa hagaterwa nk’imigano ku buryo bitohera abana kuhanyura bajya koga , ba Mudugudu na ba Mutwarasibo na bo bagahora bagenzura ko nta bana babaca mu rihumye ngo bajye muri ibyo bikorwa bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Bibaye mu gihe hirya no hino muri aka karere,mbere y’uko ibiruhuko bitangira ababyeyi benshi basabaga ubuyobozi kutazabatererana mu mikurikiranire y’abana muri ibyo bihe,aho hari bamwe mu bana usanga basa n’abananiye ababyeyi, barigize indakoreka, inzererezi no kwirirwa boga mu migezi nk’iyo n’ikivu bagacyurwa n’ijoro,ibiruhuko bikarinda birangira nta cyo bamariye ababyeyi, umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Muhayeyezu Joséph Désiré, akavuga ko, uretse n’akarere, n’igihugu cyatekereje kuri iki kibazo, kigaragara hose mu biruhuko.

Ati: “Ni byo irohama ry’uwo mwana twarimenye,ryanatubabaje cyane rwose, ariko ku mpungenge ababyeyi bagiye bagaragaza z’imirerere ikwiye y’abana mu biruhuko,mu bufatanye bw’ababyeyi n’inzego z’ubuyobozi, hari ingamba igihugu cyashyizeho zo guhuriza abana bose hamwe, guhera ku myaka 6 kuzamura,ku masite yatoranijwe muri buri murenge,bitewe n’ikigero cy’imyaka ya buri mwana.’’

Avuga ko hazajya hagira iminsi bahurira kuri ayo masite,bakaganirizwa ku gukunda igihugu n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, bagategurirwa imikino inyuranye,ikinamico n’ibindi, hagamijwe cyane cyane kubafata ngo batirirwa mu byabateza izo ngorane zose,banareke kujya mu bidasobanutse biganisha ku kimeze nk’ubuzererezi, nk’uko bariya bana babikoze ngo bagiye gutashya inkwi,bakigira koga,byanavuyemo urupfu rw’umwe muri bo.

Ku babyeyi bashobora gutekereza ko nanone ibyo bishobora gusubiza inyuma umuco wahozeho w’uko abana mu biruhuko bafasha ababyeyi, ati: “Si ikibazo kuko n’umwaka wose baba bamaze biga baba batabafashaga cyane kandi imirimo igakorwa nubwo tutirengagije uruhare rukomeye rw’umwana mu murimo yo mu rugo mu biruhuko nk’uko natwe twese twakuze tuyikora.

Ariko iyo minsi ntiyababuza kugira icyo bafasha ababyeyi,kuko no mu byo bazigishwa n’iyo ndangagaciro irimo, mu burere buboneye bw’umwana, hakaba no kumenya gahunda za Leta zimugenewe, n’z’igihugu muri rusange, no guhura na bagenzi be bagahererwa hamwe ibibafasha kwitwara neza muri ibi bihe.

Avuga ko gukumira abana kogera ahabonetse hose, baba batanazi uko hareshya hakaba hatwara ubuzima bwabo, ari ikibazo akarere katakwishoboza konyine,bisaba ubufatanye bw’inzego zose bireba,cyane cyane ko no koga ari siporo mu zindi,ariko igomba gukorwa mu buryo bunoze n’ahatateza ubuzima bw’abayikora ingorane, cyane cyane ko nanone nta mwana ujya koga ari wenyine, bagenda ari benshi,n’abantu bakuru barimo n’abo babyeyi babo bababona, ko buri wese akwiye kurebwa n’iki kibazo kugira ngo ibi biruhuko bizarangire nta mwana wongeye kubura ubuzima yarohamye.

Nyakwigendera yashyinguwe ku mugoroba wo ku wa 10 Kanama.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *