Bamwe mu borozi bo mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza, bavuga ko babangamirwa n’umusaruro wabo w’amata udahabwa agaciro, kandi kugaburira inka no kuyitaho ngo bibavuna cyane, bakaba batiyumvisha uburyo icupa ry’inzoga rigura 1500 ariko litiro y’amata ikagura 180 ku ikusanyirizo ryayo.
Umworozi, Mukarutesi Laurence utuye mu kagari ka Gitovu, umurenge wa Busoro, avuga ko we iyo arebye akurikije akamaro k’amata, uburyo aryoha kandi afite akamaro, ngo abona adahabwa agaciro kayakwiye.
Agira ati “nkurikije umumaro w’amata,mbona adahabwa agaciro ,ni gute icupa rya miitzing ryagura 1500, icupa ry’amazi, iry’ugwagwa cyangwa ikigage, bihenda bikagura hejuru ya 300, ariko ngo amata nagure 180? njye mbona rwose adahabwa agaciro gakwiye”.
Rurangwa Jean Baptiste na we uvuga ko amata adahabwa agaciro, abigereranya n’imvune ahura nazo yita ku nka ze ngo zirusheho kongera umukamo ariko ngo bitewe n’igiciro gitoya, abona agwa mu gihombo gikabije.
Ati “ntabwo igiciro amata duhabwa bigendanye n’imvune duhura nazo, ubu inka yororewe mu kiraro, isaba ubwatsi, ibyarire, umukozi wo kuzitaho, wareba ugasanga amafaranga wakuye mu mata n’ibyo wayishoyeho, ugasanga bidahura rwose turahomba cyane ugereranyije n’ibindi binyobwa, twifuzaga ko amata nayo yakongererwa agaciro natwe tukajya tubona amafaranga adushimishije”.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Elasme, avuga ko aba baturage bagereranya igiciro cy’amata n’ibindi binyobwa atari byo kuko amata ari ikintu gicyenerwa na buri muturage wese yaba, umucyene cyangwa umukire, ko ari byiza ko igiciro cyayo cyaba gito ngo buri wese ayabone.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikindi avuga ko amata nta kindi kintu umuturage aba yayakoreye, nko kuyanyuza mu ruganda, nkuko amazi cyangwa inzoga bigenda.
Agira ati “kugereranya igiciro cy’amata n’ibindi binyobwa ntabwo ari byo, kuko amafaranga 180 umworozi ahabwa si macyeya, ugereranije n’ibindi binyobwa, izo mitsingi ziba zaciye mu nganda, zikanyura mu nzira nyinshi zitandukanye, ngo zivemo ikinyobwa, ariko amata yo nta zindi nzira aba yanyujijwemo>
Arakomeza agira ati “umworozi arakama agahita ayagurisha, bitandukanye rero n’ayo mazi wenda ya Nil cyangwa se Inyange yanyujijwe mu nganda, agatunganywa ndetse agafunikwa, kandi amata nayo iyo amaze kunyura mu nganda avamo afite igiciro kiri hejuru ugereranyije nayo umworozi yahawe, kuko aba yamaze gukorerwa ibindi bintu byo kuyatunganya neza”.
Uyu muyobozi kandi avuga ko hari igihe aborozi bongererwa igiciro nko mu gihe cy’impeshyi ava ku 180 akajya kuri 200 kuri litiro imwe.
Kugeza ubu mu karere ka Nyanza ngo hari inganda ebyiri zitunganya amata, ndetse izindi 3 ngo zikaba zikirimo gushaka ibyangombwa byo gutangira gukora.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Uwambayinema M.Jeanne/Bwiza.com


