Nyaruguru: Abaturage bafitiye impungenge ibiryabarezi byakwijwe hirya no hino

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu mirenge ya Kibeho na Rusenge yo mu karere ka Nyaruguru, bavuga ko babangamiwe cyane n’ibiryabarezi byashyizwe mu tubari tw’ibigage n’inzagwa, muri za butike (boutiques) na za salons de coiffure.

Bavuga ko iyo mikino bita “iy’amahirwe” ibatera ubukene kuko iyo batumye abana babo guhaha cyangwa kwiyogoshesha, bayobera kuri ibyo biryabarezi bakagaruka batazanye ibyo babatumye. Ngo si abana gusa kuko n’abantu bakuru bava guca inshuro, bajya kwica akanyota mu kabari, ibiryabarezi bikabakurura amafaranga bakayamariramo.

Eric Ntabuhungiro, umugabo w’imyaka 24, ni umwe muri abo baturage benshi bavuga ko ibiryabarezi bibabangamiye.

Aragira ati “ibiryabarezi biraturya amafaranga yacu. Ujya kugura mironko y’ibishyimbo ukaba ugitungukiyeho, ugashyiramo amafaranga kikakurya. Abana bakaba baraye ubusa. Rwose biradukenesheje. Bishobotse babihavana. Kandi nta kuntu wakwirinda gushyiramo wakibonye. Kirakururana. Umwana uramutuma muri butike, akaba ashyizemo igiceri. Kiraduteza ubukene rwose.”

Bwiza.com yavuganye n’abakorera muri ayo mazu arimo ibiryabarezi bavuga ko badasobanukiwe neza n’amategeko agenga iyo mikino. Tuvuganye kuri telephone na ba nyirabyo, uwitabye akagenda atanga indi numero ya telephone, ngo y’umuyobora. Bityo bityo. Amakuru avuga ko nyirabyo mukuru ngo ari Umushinwa utuye i Kigali. Niwe uza gukuramo amafaranga buri cyumweru.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, avuga ko, magingo aya, nta kiryabarezi na kimwe gifite uburenganzira bwo gukorere mu karere ayobora. Aragira ati “ubundi iriya mikino y’amahirwe yemewe n’itegeko. Ariko hari icyo itegeko risaba kugirango umuntu awutangize. Kugeza ubu, mu karere ka Nyaruguru, nta muntu n’umwe wari wuzuza ibisabwa. Hari abasabye natwe hari ibyo twabasabye bataruzuza kugeza ubu. Aho wakibonye uturangire tugende tubifate.”

Imikino y’amahirwe irimo n’ibyo bita “ibiryabarezi” iteganywa n’itegeko n° 005/2018.OL ryo ku wa 30/08/2018. Itegeko rivuga ko umwana utarageza ku myaka y’ubukure (18) atagomba kwinjira ahantu iyo mikino iri.

Domice Gasarabwe

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *