Bamwe mu batuye mu kagari ka Raranzige mu Murenge wa Rusenge w’Akarere ka Nyaruguru, barasaba ubuyobozi kubaha ibyangombwa by’ubutaka kugira ngo babone uko basana amazu yabo yangirijwe hakorwa umuhanda wa Kaburimbo Huye-Nyaruguru.
Abafite iki kibazo ni bamwe mu batuye mu mudugudu watujwemo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Kagari ka Raranzige mu mu Murenge wa Rusenge bavuga ko ikorwa ry’uyu muhanda, hari imwe mu mitungo yabo yangiritse ntibahabwe ubwishyu.
Impamvu nyamukuru ituma badahabwa ubwishyu kandi barabariwe ni uko batarahabwa ibyangombwa by’ubutaka n’aya mazu.
Mugenzi Narcisse ati: “Hano dutuye twahaje muri 2014 ni amazu twubakiwe na FARG, ariko kugeza uyu munsi ntabwo turabona icyangombwa cy’ubutaka. Iyo tugerageje kubaza ku karere batubwira ko biri gukorwa. Umushinwa araza akatubarira ariko kutwishyura bikaba ikibazo.”
Yakomeje ati: “Nyuma y’ikorwa ry’umuhanda, amazu yacu ubu turi mu manegeka, dutinya ko yazagwa, mu gihe tutabonye uko twavugurura vuba. Icyo twifuza ni uko imyaka yacu yangijwe twakwishyurwa tukabona ibyangombwa by’ubutaka nk’abandi baturage.”
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, avuga ko iki kibazo bagiye kugikurikirana kugira ngo aba baturage babone ibyangombwa byabo kandi n’ubwishyu bwabo bubagereho.
Ati: “Abaturage bagizweho ingaruka n’umuhanda bari gukorerwa ibyangombwa kugira ngo bahabwe ingurane kuri ya nzu n’ubwo yayihawe na Leta ariko iyo nzu ni iye. Ibyangombwa biri gukorwa kugira ngo umuturage abashe kubona uko abona ingurane.”
Gashema avuga ko mbere y’uko umuhanda ukorwa, abimuwe bahawe ingurane kandi n’abafite imitungo yangiritse mu ikorwa nabo bazishyurwa bose.
Umuhanda wa kaburimbo Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya n’ibilometero 66, ukaba ugeze ku kigero kiri hejuru ya 70% wubakwa.


