Abaturage bo mu kagari ka Rugogwe, umurenge wa Ruramba mu karere ka Nyaruguru bavuga ko kuba badafite umuriro w’amashanyarazi bidindiza iterambere ryabo, bagasaba abayobozi babo mu nzego z’ibanze kubakorera ubuvugizi.
Mu kiganiro na Bwiza.com, umwe muri aba baturage yasobanuye uburyo abacuruzi bahura n’ibihombo kubera iki kibazo. Agira ati: “Abacuruzi batanga imisoro nk’uko n’ahandi bafite umuriro bayitanga ariko iyo bwije babura uko bacuruza, bagakinga bagataha kandi n’ubundi baba bazatanga imisoro nk’iy’abandi. Dukora amasaha make kubera ko nta muriro.”
Usibye iki kibazo cy’abacuruzi, uyu muturage yavuze ko bagorwa no kugera kuri serivisi z’ibanze nk’iz’ubuvuzi. Ati: “Nk’ubu ngubu dufite Poste de Santé hano, bateganyaga ko haramutse habonetse umuriro, ababyeyi bakora urugendo rw’amasaha abiri bajya kubyara. Iyo ari nijoro, kuri moto dutanga 6000, ari ukugenda gusa.
Iyo ugenda, umurwayi uherekeje umubyeyi n’iyo agaruka, dutanga 12000 mu ijoro. Ariko tukifuza ko haramutse habonetse umuriro, haba ababyeyi babyarira hano kuri Poste de Santé noneho muganga na we akahahora, bikatworohereza ibibazo.”
Uwineza Françoise, yavuze ko abana babo badatsinda bitewe no kutagira umuriro w’amashanyarazi. Ati: “Nk’iyo abana bacu bitegura gukora ibizamini, ntibabona uko biga. Ugasanga bagize amanota ari hasi cyane.”
Icy’imitsindire iri hasi ku banyeshuri, cyagarutsweho n’undi muturage. Yagize ati: “Imbogamizi tugira ni uko abana bacu batiga, bigatuma bagira amanora makeya.”
Yakomeje agaragaza icyifuzo, ati: “Iyo ari nka nimugoroba, urebye muri aka gace kacu, usanga ari nk’icuraburindi, ukabona ntaho urimo uva, ntaho urimo ujya. Tukaba twifuza ko natwe baduha umuriro, tukagira iterambere nk’abandi kuko ubu basigaye batwogosha kuri 300. Ariko nk’iyo twagiye mu ruramba hari umuriro, 200 ni yo dutanga.”
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel yasubije aba baturage ko hari umushinga munini uhari ugiye gukemura iki kibazo cy’umuriro w’amashanyarazi.
Yagize ati: “Ikijyanye n’amashanyarazi, na hano turi ntabwo umuriro wari wahagera ariko twagaragaje ko n’abashinzwe kubibara baraje, ubwo ni kimwe n’ahandi n’uko ubushobozi buri bugende buboneka, tuzagenda tubaha. Hari umushinga munini ufite hafi miliyoni zigera muri 300 ugomba kuza gukemura ikibazo cy’amashanyarazi. Uyu munsi barimo bareba, ni hehe amashanyarazi umuturage aho ayakeneye?”
Meya yemeza ko Nyaruguru ifite umuriro w’amashanyarazi akomoka mu mirasire y’izuba uri ku kigero cya 50%, n’asanzwe ari kuri 41%.




