Mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo havutse umutwe witwaje intwaro witwa UFPC (Union des Forces Patriotiques du Congo) ugizwe n’urubyiruko rukomoka muri terirtwari ya Nyiragongo iherereyemo umujyi wa Goma.
Nk’uko Umuvugizi wawo, Muhabura Nicolas, yabimenyesheje abanyamakuru kuri uyu wa 23 Nzeri 2023, bafite gahunda yo gufasha igisirikare cya RDC guhangana n’umutwe witwaje intwaro wa M23 bavuga ko ukorera Leta y’u Rwanda.
Muhabura yagize ati: “Turi umutwe w’urubyiruko rukomoka muri Nyiragongo, ruhujwe n’ibyiyumviro byo gukunda igihugu, bitewe n’intambara zisubira igihugu cyacu kizira, zatewe n’ibihugu by’ibituranyi nk’u Rwanda.”
Amashusho agaragaza abarwanyi ba UFPC “babarirwa mu 100″ bafite imbunda kandi bose bambaye impuzankano zitandukanye z’igisirikare cya RDC, icyakoze ku rutugu hari agatambaro k’umuhondo kariho ikirango cy’uyu mutwe. Bumvikana barahirira kwirukana M23 muri Kibumba.
Uyu mutwe ushyigikiwe na sosiyete sivile ikorera muri teritwari ya Nyiragongo, ukaba ushinzwe mu gihe bivuzwe ko abarwanyi ba M23 basubiye muri gurupoma ya Kibumba muri iyi teritwari. Ni mu gihe bivugwa ko n’ingabo za RDC ziri gutegura urugamba rukomeye.
Perezida wa sosiyete sivile muri iyi teritwari, Jean Claude Mambo Kawaya, tariki ya 21 Nzeri 2023 yemeje aya makuru, agira ati: “Habanje kubaho gusimbura abarwanyi bari bahasanzwe, tubona bazanye abandi bashya. Ibyo byabaye mu gitondo, tubona abarwanyi babaye benshi kandi ibice barimo biragoye ko umuntu yabigeramo. Abarwanyi ba M23 bari kwiyongera muri Kibumba kandi bari kuzana intwaro ziremereye.”
Kawaya yatangaje ko ingabo za RDC zitarinda gurupoma ya Kibumba kuko hagaragara ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba kuva mu Gushyingo 2022, kandi ko atumva uburyo abarwanyi ba M23 bahageze.


