Nyuma y’igihe ari mu mvune, hamenyekanye igihe Jacque Tuyisenge azagarukira mu kibuga

Sangiza iyi nkuru

Kapiteni w’ikipe ya APR akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, Tuyisenge Jacque nyuma y’igihe kinini atagaragara mu kibuga bitewe n’imvune amaranye iminsi, yahishuye igihe azagarukira mu kibuga.

Mu kiganiro yagiranye n’urubuga rucishwaho amakuru rwa APR FC, ubwo yabazwaga kuntu yumva ameze nyuma yimvune yamushegeshe bityo ntabashe kwitabira imikino myinshi iyi kipe yakinnye.

Ati ” Nibyo koko maze igihe kinini ntagaragara mu kibuga kubera imvune, ariko ubu ndakeka nidutangira nzatangira gukina kuko ubu nka 95% meze neza”

Uyu rutahizamu yanatangaje ko shampiyona y’uyu mwaka ikomeye, aho APR FC irikumwanya wa kabiri, ikaba imaze gukina imikino icyenda, mugihe yasubitswe igeze ku munsi wa cumi numwe, ikaba yarasubitswe Kiyovu Sports ariyo iri kumwanya wa mbere.

Jacque yavunitse mu mukino ubanza APR FC yakinaga na Etoile du Sahel yo muri Tunisia banganyijemo 1-1 wa CAF Champions League, hari ku itariki 16/10/2021, umukino waberaga i Kigali.

Eulade Mahirwe

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *