Ubutabera bw’Igihugu cy’Ubuholandi bwataye muri yombi Umunyarwanda witwa Pierre Claver Karangwa wageze muri iki gihugu mu 1998 nyuma yo kumukoraho iperereza ryimbitse ku byaha ashinjwa n’u Rwanda.
Uyu mugabo w’imyaka 67 y’amavuko Ubutabera bw’u Rwanda bwamushyiriyeho impapuro zimusabira gutabwa muri yombi kugira ngo aburanishwe ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bumukurikiranyeho.
Izo mpapuro zaje gutuma Ubuholandi bumuta muri yombi muri Gicurasi 2022 ariko nyuma aza kurekurwa nyuma y’uko ubutabera bw’icyo gihugu bwanzuye ko atakoherezwa mu Rwanda ngo abe ari ho aburanishirizwa kuko ngo batizeraga ko yahabwa ubutabera buboneye.
Ubutabera bw’Ubuholandi ahubwo bwo ubwabwo bwihaye umukoro wo gukora iperereza kuri uyu mugabo ari na ryo ryasojwe bahita bongera kumuta muri yombi nyuma y’uko hari umutangabuhamya wemeza ko yatanze essance yo kutwikira Abatutsi mu nzu. kuri iyi nshuro yafatiwe ahitwa Ermelo mu Buholandi n’ubundi.
Ikinyamakuru NLTIMES dukesha iyi nkuru cyanditse ko Pierre Claver Karangwa akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 aho by’umwihariko akurikiranyweho gutwikira mu nzu abantu barenga 80 bari bayihishemo biganjemo abagore n’abana. Gusa we ahakana ibyaha byose akurikiranyweho.
Uyu mugabo wari ufite ipeti rya Major muri ‘Gendarmerie’ mu Rwanda mu gihe cya Jenoside anaregwa uruhare mu kugaba ibitero byo kurimbura Abatutsi b’ahitwa mu Bibugo bya Muiinga ndetse no muri Paruwasi ya Mugina mu Karere ka Kamonyi.
Iki kinyamakuru cyanditse kandi ko hari umwe mu batangabuhamya bamushinja avuga ko yiboneye uyu mugabo ubwo yatangaga amavuta ya Essance yakoreshejwe mu gutwikira mu nzu bariya bantu bose.
Amategeko y’Igihugu cy’Ubuhorandi yemerera ubutabera bwacyo gukurikirana no kuburanisha abanyamahanga bafite ubwenegihugu bw’icyo gihugu cyangwa se abafite uburenganzira bwo kugituramo. Ubu bwa nyuma akaba ari na bwo buzakoreshwa kuri uyu wa 06 Ukwakira 2023 ubwo uyu mugabo azaba agezwa imbere y’ubucamanza bw’iki gihugu kugira ngo aburanishwe kuri ibi byaha akurikiranyweho.
Igihugu cy’Ubuholandi ni kimwe mu bigaragaza ubushake bwo gushakisha no gutanga ubutabera ku Banyarwanda bakihishemo bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, Maj Karangwa akaba aje akurikira abandi iki gihugu cyaburanishije barimo nka Rutunga Venant na Jean Claude Iyamuremye boherejwe mu Rwanda.


