Nyuma yo kumwambura abarinzi, Leta yashyize hanze imitungo yose ya Visi Perezida Ruto

Sangiza iyi nkuru

Leta ya Kenya yashyize ku mugaragaro imitungo yose ya Visi Perezida (DP) William Ruto, nyuma yo kumwambura abarinzi.

Iyi mitungo yatangajwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Fred Mating’i imbere y’abagize inteko ishinga amategeko bakomeje kugenzura imitungo ye nyuma yo gukeka ko hari iya Leta yaba yarigwijeho.

Nk’uko bigaragara ku rupapuro ruriho urutonde rw’imitungo ya DP Ruto, bigaragara ko afite ubutaka bupimye Are 18,500 zirimo inyubako, hoteli zikomeye n’indege eshanu za kajugujugu.

Uru rupapuro rugaragaza ko DP Ruto afite uruganda rutunganya gazi rwa Kitengela, Weston Hotel iri i Nairobi, isambu nini ya Murumbi igizwe na hegitari 395, urwuri rwa Laikipia Mutara rungana na hegitari 6073, Dolphine Hotel i Mombasa iri ku buso bwa hegitari 3,

Isambu ya Mata ifite ubuso bwa hegitari 2537, urugo rwe rwa Elgon View muri Eldoret, urwororero rw’inkoko rwa Koitatel muri Eldoret, urundi rugo rwa Kosachei muri Eldoret rurimo gereza eshatu, indege 2 za Hanger na kajugujugu 5 ziri ku kibuga cy’indege cya Wilson.

Minisitiri Matiang’i yagaragaje ko iyi mitungo yose ya DP Ruto irindwa n’abashinzwe umutekano 51. Hamwe n’abamurinda, abarinzi bose afite ngo ni 257 barimo abasirikare, abapolisi n’abacungagereza.

Gusa David Mugonyi ushinzwe itumanaho mu biro bya DP Ruto, yavuze ko iyi mitungo yose uko yagaragaje na Minisitiri Matiang’i atari ko yose ari iye. Yagize ati: “Imitungo myinshi yahawe Visi Perezida mu magambo Matiang’i yabwiye Inteko ishinga amategeko, mu by’ukuri ntabwo ari iye. Matiang’i yongereye igitutsi ku gikomere, yemeza ko yohereje abarinzi muri iyo mitungo idasanzwe izwi.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *